[Page principale | Evangile | Cantiques en français | Commentaires et explications sur la Bible | La Bible]

 

Cantiques en Kinyarwanda

Indirimbo Kinyarwanda

Première édition en 2007

Table des matières

 

1, 2, 3, 4, 5, 6, 7, 8, 9,

10, 11, 12, 13, 14, 15, 16, 17, 18, 19,

20, 21, 22, 23, 24, 25, 26, 27, 28, 29,

30, 31, 32, 33, 34, 35, 36, 37, 38, 39,

40, 41, 42, 43, 44, 45, 46, 47, 48, 49,

50, 51, 52, 53, 54, 55, 56, 57, 58, 59,

60, 61, 62, 63, 64, 65, 66, 67, 68, 69,

70, 71, 72, 73, 74, 75, 76, 77, 78, 79,

80, 81, 82, 83, 84, 85, 86, 87, 88, 89,

90, 91, 92, 93, 94, 95, 96, 97, 98, 99,

100, 101, 102, 103, 104, 105, 106, 107, 108, 109,

110, 111, 112, 113, 114, 115, 116, 117, 118, 119,

120, 121, 122, 123, 124, 125, 126, 127, 128, 129,

130, 131, 132, 133, 134, 135, 136, 137, 138, 139,

140, 141, 142, 143, 144, 145, 146, 147, 148, 149,

150, 151, 152, 153, 154, 155, 156, 157, 158, 159,

160, 161, 162, 163, 164, 165, 166, 167, 168, 169,

170, 171, 172, 173, 174, 175, 176, 177, 178, 179,

180, 181, 182, 183, 184, 185, 186, 187, 188, 189,

190, 191, 192, 193, 194, 195, 196, 197, 198, 199,

200, 201, 202, 203, 204, 205, 206, 207, 208, 209,

210, 211, 212, 213, 214, 215, 216, 217, 218, 219,

220, 221, 222, 223, 224, 225, 226, 227, 228, 229,

230, 231, 232, 233, 234, 235, 236, 237, 238, 239,

240, 241, 242, 243, 244, 245, 246, 247, 248, 249,

250, 251, 252, 253, 254, 255, 256, 257, 258, 259,

260, 261, 262, 263, 264, 265, 266, 267, 268, 269,

270, 271.


1.                              Indirimbo 1

Indirimbo 1 — igice 1

Turagusingiza Data,

Wow’utuye mu mucyo mwinshi,

Urondora ibyo mu ijuru.

Duteranye imbere yawe

Kubw’urukundo rwawe rwinshi,

Tugushima bitangaje.

{Shimwa, habw’ikuzo,

Muremyi wa byose :

Alleluya,

Shimwa, kuzwa,

Man’ikiza !

Alleluya ! Alleluya !}

Indirimbo 1 — igice 2

Watuviriye nk’umucyo,

Mana Data, Mana y’ubuntu,

Muri Yesu, Umwan’ukunda.

Kubwe ubugingo bwacu

Burakuramya, bugushima,

Bukwamamariz’ah’uri.

{Shimwa, habw’ikuzo,} etc.

2.                              Indirimbo 2

Indirimbo 2 — igice 1

Dutere indirimbo nziza,

Duhimbaze Umwana w’Imana

Y’urukundo ihoraho.

Urupfu n’ubugingo bye

Bihishura ubuntu bw’iteka,

Ineza no kugera Iwe.

{Ishimwe n’Ikuzo

Ni Iby’uwo Mukiza.

Alleluya !

Habw’ikuzo

Nyagasani !

Alleluya ! Alleluya !}

Indirimbo 2 — igice 2

Yesu, akira ishimwe ryacu,

Wow’uzaba mu bihe byose

Indirimbo y’abizera.

Twacunguwe n’amaraso,

Tuvurwa n’imibyimba yawe,

Twabayeho nk’abazuke.

{Ishimwe n’Ikuzo,} etc.

3.                              Indirimbo 3

Yesu, kubohorwa kwacu,

Waturonkeye gucungurwa

Kubw’imibabaro yawe.

Nyagasani utats’ubwiza,

Uduha amahoro, ukunesha,

Ibyishimo n’umugisha.

Mukiza mwiza pe,

Wicaye hejuru, wuje ubwiza,

Wuje ikuzo tukuramye,

Tuzagusingiz’iteka.

4.                              Indirimbo 4

Indirimbo 4 — igice 1

Shimwa Data uhoraho ! (bis)

Waturonkey’Intebe

Isumb’Ibyaremwe byose.

Utanga agakiza : (bis)

Akira iri turo,

Ry’urukundo n’iry’ishimwe !

Indirimbo 4 — igice 2

Shimwa Ntam’uboneye ! (bis)

Wakijij’umukumbi

Witanga ku musaraba.

Wanesheje shitani ; (bis)

Mucunguz’ukomeye,

Ushimwe, Ushimw’iteka.

Indirimbo 4 — igice 3

Yee, Shimwa Nyagasani ! (bis)

Ububasha, n’ubwawe,

Ubwami, ikuzo n’ibyawe !

Mu bihe bidashira (bis)

Tuzaririmba ineza,

Agakiza no gutsinda.

5.                              Indirimbo 5

Indirimbo 5 — igice 1

Mana, uduhuje mu rukundo

Dukikije Nyagasani,

Akanwa kacu kamamaza

Urukundo rwawe rwinshi.

{Iizina ryawe niryubahwe !

Shimirwa urw’udukunda !

Abawe barwamamaze ku iy’isi,

Bategereje kwimana nawe !}

Indirimbo 5 — igice 2

Kubw’ubuntu, Mana itangaje,

Kuva iteka washatse

Kutwinjiza ubwawe Data,

Mu munezero w’iteka

{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.

Indirimbo 5 — igice 3

Gushaka kw’urukundo rwawe

Ntikwari kunyurwa neza,

Utibona mu ijuru, hamwe

N’abera bagukikije.

{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.

Indirimbo 5 — igice 4

Amahoro, n’ibyiza byawe,

Tubifite muri Kristo ;

Vuba, mw’ijwi ryo kunesha kwe

Tuzamurwe tumusange.

{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.

Indirimbo 5 — igice 5

Mana turagupfukamiye

Mu rukundo rwawe rwinshi ;

Soza ibisigaye kuri twe,

Tebutsa kuza kwa Yesu.

{Iizina ryawe niryubahwe !} etc.

6.                              Indirimbo 6

Indirimbo 6 — igice 1

Twamamarish’iyi ndirimbo

Imana y’iny’amahoro,

Ku bw’ineza yay’ihebuje,

Yadukinguriy’ijuru.

Dutoneshejwe by’igiciro,

Tw’abahire bayihamya,

Duhanike tuyiririmbe,

N’umutima unezerewe.

Indirimbo 6 — igice 2

Imitima yac’isingiza

Imana y’inyarukundo !

Imitim’irakwiringiye

Ubu n’igihe cy’iteka.

Imbarag’ubuntu, ububasha

Biduhesha umugisha:

Kandi itorero ryiringiye

Kubaho kw’iteka ryose.

7.                              Indirimbo 7

Indirimbo 7 — igice 1

Kubwa Kristu tuzanye

Igitambo cyo gushima ;

Kandi turakuramya

Hamwe n’abamarayika :

{Ushimwe Mana yacu

N’abawe bateranye.}

Indirimbo 7 — igice 2

Twari mu byaha byacu,

Turi abo kurimbuka ;

Utunyaga Shitani

Maze utubera Data :

{Ushimwe Mana yacu} etc.

Indirimbo 7 — igice 3

Watugabiye Yesu,

Rwose turamwegurirwa :

Muri we tugenerwa

Ikamba ry’iteka ryose.

{Ushimwe Mana yacu} etc.

Indirimbo 7 — igice 4

Yesu yatwiringije

Kuza kutujyana vuba

Mu buturo bw’ijuru,

Aho azaz’aturutse.

{Ushimwe Mana yacu} etc.

Indirimbo 7 — igice 5

Tuzagusingiza ubwo

Uri mw’ikuzo mu mucyo ;

Ubwo abera twese

Tuzasubiramo tuti :

{Ushimwe Mana yacu} etc.

8.                              Indirimbo 8

Indirimbo 8 — igice 1

Ukuzwe Mucunguzi,

Wowekinege wa Data,

Kubwo gukiza ababi,

Uramanuk’uza mw’isi !

{Yesu ! shyirwa hejuru

Ubuzira herezo !} (bis)

Indirimbo 8 — igice 2

Waraje Ntama wera !

Wicwa urupfu rubi cyane;

Ariko warazutse

Kubw’ubushobozi bwawe,

{Umaraho imbaraga

Z’ikuzimu n’urupfu.} (bis)

Indirimbo 8 — igice 3

Wuzuye urukundo,

Wiranguz’imibabaro,

Uratuguranira

Turabohorwa byuzuye,

{Yesu ! shyirwa hejuru

Ubuzira herezo !} (bis)

9.                              Indirimbo 9

Indirimbo 9 — igice 1

Mw’Itorero,Yes’ashimwe,

Ahebuje arikunda !

Ubwe yararyironkeye,

Ni Ibidasubirwaho.

Mu nzu ya Data wa twese

Vuba azaryinjiza ;

Rirabagiran’umucyo,

N’uko azaryishyira.

Indirimbo 9 — igice 2

Mw’itorero, Yes’ashimwe !

Mbere y’uko ryakirwa

Ahataba amarira

Rizababazw’akanya.

Muri iyo mibereho

Yo gutsinda urupfu,

Umugeni wazamuwe

Ashima Ntama iteka.

Indirimbo 9 — igice 3

Mw’itorero, Yes’ashimwe !

Umukiza n’akuzwe !

Ajy’ababarana natwe,

Tumuri ku mutima.

Wa munsi uregereje,

Ibyacu bimuhamye

Adusange nta mugayo,

Twamamaze ibyiza bye.

10.                         Indirimbo 10

Indirimbo 10 — igice 1

Shimwa Ntama, himbazwa Mukiza !

Muri we urupfu rwaratsinzwe.

Umwanzi yahuye n’imbaraga ze,

Ikuzimu na ho ha ramwumvira

Alleluya ! kuzwa Yesu ! etc.

Indirimbo 10 — igice 2

Nk’uko Kristo yanzwe n’ab’iy’isi,

Yicaye mu ijuru mu ikuzo rye,

Itorero mw’isi ryarahinyuwe,

Bidatinze rizambikwa ubwiza.

Alleluya, kuzwa Yesu ! etc.

Indirimbo 10 — igice 3

Watubwiye ko uzagaruka ;

Yesu, vuba uzaza kudutwara.

Abami batsinze tujye mu ikuzo,

Turirimbe indirimbo yo kunesha :

Alleluya, kuzwa Yesu ! etc.

11.        Indirimbo 11

Indirimbo 11 — igice 1

Tukubon’utamirijw’ikuzo mw’ijuru,

Kandi tukuramya, tukurangamiye

Ubwiza bugutatse, Nyagasani Yesu,

Twibuk’urupfu n’imibabaro yawe.

Indirimbo 11 — igice 2

Ubwoba n’agahinda wagize ku bwacu,

Kubw’ikamba ry’amahwa no guhemurwa,

Gutukwa no kuvushw’amaraso n’ab’isi,

Byaguheshej’ikuzo mu ijuru Yesu.

Indirimbo 11 — igice 3

Ku musaraba wanyoye ibisharira,

Ntihagir’uwita ku gutaka kwawe ;

Ub’ ushyizwe hejuru ku ntebe ya Data,

Ijuru rirangurur’ikuzo ryawe.

Indirimbo 11 — igice 4

Ubw’Imana Data mu gihe gikomeye

Yagutereranye, Mwana way’ikunda,

Uwategeshejw’amahwa yambitsw’ikamba

Ahabengeran’ikuzo rye mw’ijuru.

Indirimbo 11 — igice 5

Wowe Mucunguzi mwiza turakuramya !

Ntama w’Iman’ ukwiy’ikuzo n’ishimwe,

Isi n’ijuru bifatanye kwamamaza

Imbaraga hamwe n’ububasha bwawe !

Indirimbo 11 — igice 6

Indirimb’ihimbaza ikuzo rya Data

Iva mu mitima dusaby’urukundo.

N’indirimb’ihoraho yahereye kw’isi

Yamamaz’ihimbaze Data na Mwana.

12.                         Indirimbo 12

Ku wadukijij’ibyaha

Akatwejesh’amaraso,

Nahabwe ubwami n’ubwiza !

Ntam’akwiriye guhabwa

Icyubahiro n’ikuzo,

Ubwam’ubwenge n’imbaraga. (bis)

13.                         Indirimbo 13

Indirimbo 13 — igice 1

Tuvug’urukundo n’imbaraga bya Yesu,

Twicisha bugufi no kuganduka rwose

Yaraje atsind’abanzi bacu bose ;

Ku bw’umusarab’abategek’iteka

Bategeka iteka.

Indirimbo 13 — igice 2

Tuvug’ineza y’Umwami nyir’ubugingo :

Yaratubabarijwe aranahemurwa,

Atubohoza urupfu rwe iteka ;

Ahor’ atwitaho n’urukundo rwinshi

N’urukundo rwinshi.

Indirimbo 13 — igice 3

Tuvuge gukiranuka k’uwo Mukiza :

Yasimbuts’uburiganya bwose bw’umwanzi.

Yanesheje urupfu, ubu ni muzima ;

Ikuzo rye n’iryacu iteka ryose

Kand’iteka ryose.

Indirimbo 13 — igice 4

Tuvuge,tuvuge gukomera kw’iteka

K’uwatanze ubugingo bwe ngw’akiz’ubwacu.

Araje mu bwiza, kand’amaso yacu

Azamwitegerez’iteka mw’ijuru

Iteka mw’ijuru.

14.                         Indirimbo 14

Indirimbo 14 — igice 1

Bwiza bw’Imana, Shusho nzima yayo !

Mwan’uhorah’uramywa iteka,

Izina ryawe rikuzwe ryonyine !

Uzakuzwa na bose iteka.

Indirimbo 14 — igice 2

Wavuye mw’ijuru ub’igitambo,

Ku bwawe Iman’ihabw’ikuzo :

Kwer’urukundo no gukiranuka

Biratwa n’umusaraba wawe.

Indirimbo 14 — igice 3

Non’ushyizwe hejuru na Dat’ubwe,

Mw’ijuru ahera mu bwami bwe,

Tukubon’ukenyey’ikuzo ryinshi,

Mwana w’umuntu, Muntu wazutse !

Indirimbo 14 — igice 4

Turakuramya wowe ufit’ikamba

Ryibuts’imibabaro n’urupfu !

Nyagasani dukikije intebe,

Tuzakuratira hamw’iteka.

15.                         Indirimbo 15

Indirimbo 15 — igice 1

Utanga ubuntu n’ikuzo,

Nyagasani, Mana Data, muri Yesu !

Abo watoye bubah’Izina ryawe,

Abishimira kukwizera. (bis)

Indirimbo 15 — igice 2

Waduhay’impano y’ubuntu

Yasuts’amahoro mu mitima yacu :

Mw’isi turahirwa : twemerew’ijuru

Mu mucyo w’uruhanga rwawe. (bis)

Indirimbo 15 — igice 3

Waduteganyirij’ikuzo

Ritamirije Ntama mu murwa wera :

Tuzabana nawe turi mu byishimo

By’umurimo w’impongano ye. (bis)

Indirimbo 15 — igice 4

Mana nyir’ubuntu n’ikuzo !

Abakunzwe nawe, wagabiye Mwuka,

Tuje kukuramya mw’izina rya Yesu,

Ihongerero ryacu ryera. (bis)

16.                         Indirimbo 16

Indirimbo 16 — igice 1

Kukuririmba, Mana y’ukuri n’ikuzo,

Kuramya, gushima, kukunezererwa,

Kwamamaza gutsinda kw’iteka kwa Yesu

N’umugabane twahawe no kwizera.

Indirimbo 16 — igice 2

Hakuzw’izina ryaw’ubuntu butangaje

Bwaratwigaragarije bihebuje.

Twari mu mwijima, non’uruhanga rwawe

Rumurikira nez’imitima yacu.

Indirimbo 16 — igice 3

Tur’abawe, izina ryawe ryiza Data

Riduh’umunezero n’ibyiringiro.

Mwuk’utwigisha n’ingwate n’ikimenyetso,

Kandi tukwizera iteka nta nkomyi.

Indirimbo 16 — igice 4

Gupf’urukundo, n’ubugingo byawe Yesu

Byaduheshej’umugaban’utangaje.

Nta n’umw’ukwiriye na rimwe kwibagirwa

Ko wadutoranyirije kukubaha.

17.                         Indirimbo 17

Indirimbo 17 — igice 1

Kuzura k’ubumana kutagereranywa !

Ubutunzi bw’urukundo butazashira

butazashira !

Mwan’iteka ! (bis)

Ho’r’ukuzwa ! (bis)

Yesu, mu mahoro, Itorero ukunda

Rikuramya mu ituze ! (ter)

Indirimbo 17 — igice 2

O Yesu, wowe wicay’iburyo bwa Data,

Wambay’ububash’umucyo n’icyubahiro,

n’icyubahiro.

Man’ikiza ! (bis)

Umutima, (bis)

Ugupfukamiye, uguh’icyubahiro,

Ikuzo n’ububasha, (ter).

18.                         Indirimbo 18

Indirimbo 18 — igice 1

Mw’ijuru, ku ntebe ya Data,

Tukubona Mucunguzi,

Mw’ituze kandi no mu mucyo

Utamirije ubwiza.

Umurimo w’ubunt’ushyitse :

Wicay’ahera mw’ijuru,

Aho wahaherew’ikuzo,

Ugandukirwa na byose !

Indirimbo 18 — igice 2

Turanesha kuko watsinze,

Nyagasani ukomeye,

Hejuru mw’ijuru mu bwiza

Wabanjirije abawe !

Non’ibyiringiro by’ijuru

Bigushingiyehw’iteka,

Kwizera kw’umutima wacu,

Ur’ibyiringiro byacu !

Indirimbo 18 — igice 3

Ushimwe, Mutwe w’itorero !

Ubw’Umugeni wakunze

Azicar’iruhande rwawe,

Asingiza Nyagasani.

Mbeg’umunezero utavugwa !

Twishimir’ubwiza bwawe

N’urukundo rutarondorwa

Ruzabahw’iteka ryose.

19.                         Indirimbo 19

Indirimbo 19 — igice 1

Mana y’urukundo n’ubuntu !

Twishima duteraniye

Imbere y’ububasha bwawe,

Tukuramya, tugushima.

No kugirango mu mahoro

Tuguture igitambo,

Tukuzaniy’ishimwe ryacu,

Mubavu mwiza wa Yesu.

Indirimbo 19 — igice 2

Nyagasani ineza yawe

Ibe mu mitima yacu ;

Twumvishe kwaka k’umuriro

W’urukundo rwawe rwinshi ;

Bity’ibisingizo bisage

Mu mitima ku bwa Mwuka,

Turirimba impuhwe zawe

N’urukundo muri Yesu.

Indirimbo 19 — igice 3

Twishimira gufata imyanya

Duheshwa n’igikorwa cye,

Kandi tukamukurikira

Kuger’iwawe mw’ijuru.

Ahongaho mu ngoro yawe,

Ikinguriw’ukwizera.

Maze ibisingizo Data

Ubyakire ku bwa Yesu.

20.                         Indirimbo 20

Indirimbo 20 — igice 1

Mbeg’ubwiza bw’ubumwe bw’itorero !

Nyagasani ni bukunezeze !

Waryitangiye mu rukundo rwawe :

Ushaka kuryishyira mw’ijuru.

Indirimbo 20 — igice 2

Duteranijwe n’umutima wawe,

Tugukikije dukunzwe nawe,

Mbeg’ibyiza kuramya twese hamwe

Kubw’urupfu n’igaruka byawe !

Indirimbo 20 — igice 3

Mbeg’ibyiza guterana kw’abera !

Aho Mwuka wer’atuyobora,

Muri uko kuririmba no gushima,

Tugutuye duhuj’umutima !

Indirimbo 20 — igice 4

Nyagasani, kukw’aho ub’uhari,

Mu mudendez’uratunezeza.

Mu mahor’uwizeye wese yumva

Ubushobozi n’ukuri kwabyo.

Indirimbo 20 — igice 5

Bizagenda bite niduterana,

Ubw’abera bazakwibonera !

Mbeg’umunezer’utarondoreka,

Ubwo mw’ikuzo bazakuramya !

21.                         Indirimbo 21

Indirimbo 21 — igice 1

Duhagijwe nawe, Mucunguzi w’ikuzo,

Wongeye kudutumira uyu munsi.

Hagati mu butayu, wateguy’ameza

Yibuts’urukundo rwawe, Yibuts’urukundo rwawe.

Indirimbo 21 — igice 2

Itorero ryawe rigukikije, Kristo,

Ryerekan’urupfu n’igaruka ryawe,

Tumanyur’umutsima, tunywa ku gikombe,

Byibuts’urukundo rwawe, Byibuts’urukundo rwawe.

Indirimbo 21 — igice 3

Waremerewe no gukiranirwa kwacu :

Umutwaro w’imibabar’itavugwa.

None mu mahoro twizihiza umunsi

Utwibuts’uko udukunda, Utwibuts’uko udukunda.

Indirimbo 21 — igice 4

Tury’umutsima tunywera no ku gikombe,

Amaso yacu akubona mw’ijuru.

Bidatinze turangij’urugendo rwacu,

Tuzameny’uk’udukunda, Tuzameny’uk’udukunda.

Indirimbo 21 — igice 5

Shimwa, Yesu Mukiza mwiz’udahemuka !

Tuzakubon’iyo mw’ijuru nta nkomyi,

Maze twamamaze mw’ishimwe ridashira,

Urukundo ruhebuje, Urukundo ruhebuje.

22.                         Indirimbo 22

Indirimbo 22 — igice 1

Udushyiz’imbere. (bis)

Mu mibabaro yawe Yesu ngo tubohorwe

Urwibutso rwiza. (bis)

Non’aya meza  yera, O Mukiza ushimwa,

Yibutsa urupfu n’Igaruka ryawe. (bis)

Indirimbo 22 — igice 2

Ifunguro ryera, (bis)

Tugejejweho nawe, ku buntu bwawe bwinshi,

N’igihamya nyacyo, (bis)

Dor’amarenga yabyo avug’ibihe byose

Urukundo rwawe, ku watoranijwe, (bis).

Indirimbo 22 — igice 3

Tuvuge duhuje, (bis)

Ubuntu n’urukundo, birenz’uko bivugwa,

By’Umukiza wacu ! (bis)

Tumuh’ikuzo ryose, n’ishimwe tumwibuka.

Twese turi hamwe, N’ibya Ntama wishwe ! (bis)

23.                         Indirimbo 23

Indirimbo 23 — igice 1

Nihashimwe Ntama, (bis)

Yitanzehw’igitambo,

We ukiranukira

Kutugez’ahera, (bis).

Wow’ijuru riramya,

Akir’ibisingizo

{By’abizera bose

Bagusanganira.} (bis)

Indirimbo 23 — igice 2

Mukiza w’impuhwe ! (bis)

Dukunda kukwibuka

Dutegerej’ikuzo

Ry’igaruka ryawe, (bis).

Iyo saha yageze,

Tukajyanwa iwawe,

{Maze iteka ryose

Tukagusingiza.} (bis)

24.                         Indirimbo 24

Indirimbo 24 — igice 1

Ntama witanz’ukiz’ibyaha !

Tubon’uko wadukunze :

Urupfu rubi no kunesha,

Twebwe abo wacunguye.

{Dukikije ameza yawe

Twamamaza k’udukunda ;

Tukuramya Mukiza udukunda !

Turagutegereje mw’ikuzo.}

Indirimbo 24 — igice 2

Urubyaro rw’abanyabyaha,

Twabonye mu  musaraba

Amahoro n’ubuntu nyabyo,

Imbarag’umunezero.

{Dukikije ameza yawe} etc.

Indirimbo 24 — igice 3

Watwambitse gukiranuka,

Watwogeshej’amaraso,

Twibuka igitambo cyawe

Cyadukinguriy’ijuru.

{Dukikije ameza yawe} etc.

Indirimbo 24 — igice 4

Mukunzi, Ubugingo bwawe

Bugaragare mu bawe :

Buri wes’aguhesh’ikuzo,

Wowe uduhaz’ibyiza.

{Dukikije ameza yawe} etc.

25.                         Indirimbo 25

Indirimbo 25 — igice 1

Hafi y’intebe ya Data

Ah’uganje mw’ikuzo,

Nyagasani, turabona

Ubwiza bwawe bwinshi.

Ikuzo utamirijwe

Mu bwiza bw’ubumana,

Niryo ritumurikira

Kugeza mu mitima.

Indirimbo 25 — igice 2

Ariko ikuzo ryawe

Ntirireshya ryonyine,

Kuk’ubuntu bwawe bwinshi

Bukugaragaraho.

Wamanuwe n’urukundo

Uza mur’iyi si mbi,

Uritanga wishyiraho

Gukiranirwa kwacu.

Indirimbo 25 — igice 3

Ntabwo dusobanukirwa

Iby’urukundo rwawe,

Rusumb’isanzure ry’isi

Ntirugir’iherezo ;

Kand’umutima wifuza

Ukugaruka kwawe,

Ngo tubone, kurondora,

Iby’urukundo rwawe.

26.                         Indirimbo 26

Indirimbo 26 — igice 1

Abera mwe, nimu ze turiri mbe,

Twamamaze Ntama mu rukundo !

Yaratsinze kandi yarazutse ;

Tuvuge bya bigwi bye bitangaje,

Twebw’abakundwa na Yesu Kristo,

Bakundwa na Kristo.

Indirimbo 26 — igice 2

Yatwitangiye kuba igitambo ;

Nta cyahagarits’urukundo rwe :

Kugira ngw’adukiz’ikuzimu

Yemey’ibihano by’ubutabera.

Aravumwa : – ni ko yagiriwe. (bis)

Indirimbo 26 — igice 3

Himbazwa, wowe gitambo cy’ibyaha,

Wigaruriy’imitima yacu.

Twibuk’urupfu  n’imibabaro

Dutegereje wa munsi w’ikuzo,

Tuzaboneka : – turi umugeni. (bis)

Indirimbo 26 — igice 4

Turamamariza kur’aya meza

Urukundo rwawe, Ntama wishwe !

Imitima yac’iri ahatuje,

Isogonger’umunezero mwinshi

Wawe Kristo : – waratwishyuriye. (bis)

27.                         Indirimbo 27

Indirimbo 27 — igice 1

Imbere y’intebe y’ubuntu

Turakuramya Muremyi,

Duhawe kukunezererwa

Na Yesu utugeza ahera.

Indirimbo 27 — igice 2

Yesu, mutsima wo mw’ijuru,

Watuberey’ibyo kurya ;

Tugufitemo ubugingo

Buhorahw’iteka ryose.

Indirimbo 27 — igice 3

Ku bw’igikombe gisharira

Yakiriye mu rubanza,

Uwo Mukiza wiyoroshya

Aduha icy’agakiza.

Indirimbo 27 — igice 4

Nitwumv’ijwi rya marayika,

Tuzazamurwa mw’ijuru,

Tuzaririmba ikuzo rye,

Tumubone, mbeg’umunsi !

28.                         Indirimbo 28

Indirimbo 28 — igice 1

Abawe, Imbere yawe,

Bakikij’aya meza, Mana,

Bishimiye gutoranywa

Bizihiza ubuntu bwawe.

Bishimir’uk’ubakunda,

Bikabamar’ubwoba bwose ;

Kandi urababumbatiye,

Mukiza ni wowe byose.

Indirimbo 28 — igice 2

Wabejeshej’amaraso,

Barejejwe nta n’ikizinga !

Kera bari kure yawe

Non’ubahishe muri wowe.

Ni nde se wabakunyaga ?

Uwabahungabanya ni nde ?

Ko biringiye bashikamye

Urukundo rukomeye.

Indirimbo 28 — igice 3

Nyagasan’abacunguwe

Banezezwa no kukwibuka !

Twibukira hamwe twese

Uko wababay’ukanesha.

Urukundo rwawe, Yesu,

Urwo dufiteho ingwate,

Rwiharir’imitima yacu

Kugez’ubw’uzagaruka !

29.                         Indirimbo 29

Indirimbo 29 — igice 1

Twatoneshwejwe n’Imana, nibwo butunzi,

Bwahishuye Yesu, no kugira neza kwe !

Mu buntu bw’adukura mu banyabyaha,

Yegurira Imana abayiramya

Bayiramya nyabyo.

Indirimbo 29 — igice 2

Imana yabonye gukiranuka nyako

Mur’Adamu wa nyuma, wayubahishije :

Umwana way’ikunda’ikamwishimira

Yanejej’Imana

Ayigandukira, (bis).

Indirimbo 29 — igice 3

Mana, wamutanze k’ubw’urukundo rwawe

Kandi yarangije byose ngw’atubohore :

Niwe gukiranuka no kwezwa byacu.

Ubugingo niwe

Iteka n’iteka, (bis).

Indirimbo 29 — igice 4

Kuv’iteka ryose, mw’ibanga rikomeye

Wadutoranije mu buntu buhebuje !

Ubu Mana, Mwuka wawe buri munsi

Aduhishurira

Yesu we rukundo, (bis).

30.                         Indirimbo 30

Indirimbo 30 — igice 1

O Yesu Gitambo cyera !

Waraj’ugera  mw’isi

Maz’ufu nga ikuzi mu

Aho kure y’Imana.

Indirimbo 30 — igice 2

Wafash’akamero kacu

Wishyirahw’intege nke ;

Kugirangw’ukiz’umuntu

Ub’uw’imibabaro.

Indirimbo 30 — igice 3

Yesu wowe bwenge bwacu,

Bugingo n’amahoro,

Buhungiro mu makuba,

Gakiza kac’iteka.

Indirimbo 30 — igice 4

Yes’udahemuk’iteka,

Tuzagumana nawe

Kuzagez’iteka ryose :

Uriho tuzabaho.

31.                         Indirimbo 31

Indirimbo 31 — igice 1

Mu gukiz’ababi,

Mwami w’ubugingo,

Wababajwe cyane

Aranahemurwa,

Nihashimwe Mwana !

Nihashimwe Ntama !

Ganza Imitima :

N’igihembo cyawe ;

Warayironkeye,

I Karuvaliyo.

Indirimbo 31 — igice 2

Gupfa kubabaje,

Kwavanyehw’ibyaha ;

Wafunz’ikuzimu

Hateye ubwoba.

Nihashimwe Mwana !

Nihashimwe Ntama !

Shimwa Nyagasani,

Kubabara kwawe

Kuzan’amahoro,

Kubohorwa nyabyo.

Indirimbo 31 — igice 3

Wadukungahaje

Uvuye mw’ijuru,

Wigir’umukene,

Wowe Mana Nkuru.

Nihashimwe Mwana !

Nihashimwe Ntama !

Akira ishimwe

Ry’umutima wacu ;

Ube, Nyagasani,

Uwigaruriye !

Indirimbo 31 — igice 4

Mu rukundo rwawe,

Mwunger’udukunda !

Udutegurira

Ibyo kurya byacu.

Nihashimwe Mwana !

Nihashimwe Ntama !

Mukiz’ab’ukunda

Baranezerewe,

Bishimir’uburyo

Ubitaho neza !

Indirimbo 31 — igice 5

Tugenda mw’ituze

Tugan’umurage ;

Uzahora ari

Umurage wacu.

Nihashimwe Mwana !

Nihashimwe Ntama !

Mucunguzi Mana,

Wowe udukunda,

N’uhabw’imbaraga

N’ubwami n’ishimwe !

Indirimbo 31 — igice 6

Mu bihe by’iteka

Tuzagusingiza,

Mu rukundo rwawe,

No gutsinda kwawe.

Nihashimwe Mwana !

Nihashimwe Ntama !

Ganza imitima

N’igihembo cyawe ;

Warayironkeye

I Karuvaliyo.

32.                         Indirimbo 32

Indirimbo 32 — igice 1

Ninde waruvuga, ninde wamenya neza,

Urwazanye Yesu, rukamugesa mw’isi

Ahw’i Getsemane, ... ahw’i Gologota,

Ugahinguranywa n’Imyambi y’Imana ?

Indirimbo 32 — igice 2

Ntabwo, Nyagasani, ar’ingabo z’ijuru,

Cyangw’ibyo wakoze bigaragara hose,

Si n’imuhengeri, cyangwa s’ikirere,

Byakwamamaz’urwo rukundo rw’iteka.

Indirimbo 32 — igice 3

Urukundo rwawe n’ubuntu bitavugwa,

Nind’uzabirata, atar’abanyabyaha

Ubwawe wagiz’abami n’abatambyi,

Abo wakijije urupfu n’ibyarwo ?

Indirimbo 32 — igice 4

Abo wacunguye mu munezero nyawo,

Bazakuririmba, bazagushimagiza.

Warabironkeye umenny’amaraso.

Bazabana nawe iteka mw’ijuru.

33.                         Indirimbo 33

Indirimbo 33 — igice 1

Turakubona wenda gupfa,

Wiranguz’imibabaro.

Tukubon’utang’ubugingo,

Yes’udukiranukira.

Indirimbo 33 — igice 2

Gupfa kwawe, gitambo cyera,

Kub’imbere yac’iteka !

Amaraso yaratwejeje,

Adukingurir’ijuru.

Indirimbo 33 — igice 3

Krist’urukundo rwawe rwinshi

Rutwinjira mu mitima,

Upfira ibyaha by’abantu :

Ur’Imana yac’ikiza !

34.        Indirimbo 34

Indirimbo 34 — igice 1

Wowe waduteguriy’umwanya mw’ijuru

Ah’uzaban’igihe kimwe n’abawe,

Turarata gutungana n’ubuntu byawe,

Urukundo rwawe rutarondoreka, (bis).

Indirimbo 34 — igice 2

Koko, Nyagasani, tuje ahera hawe

Ngo tunezererwe gusabana nawe ;

Nubwo hano kw’isi twumva uturi kure…

Dutegerej’umunsi tuzakubona, (bis).

Indirimbo 34 — igice 3

Mbeg’umunsi mukuru kw’itorero ryawe,

Ubw’uzaryinjiz’ahera ho mw’ijuru !

Rizuzura amahoro n’ikuzo byawe

Mu gitaramo cy’ubukwe bwo mw’ijuru, (bis).

Indirimbo 34 — igice 4

Tugitegerereje ino, Nyagasani,

Dusangir’ibyateguwe n’urukundo,

Tuhamamariz’ubuntu bwawe bukiza,

Kubabar’urupfu n’igaruka ryawe, (bis).

35.                         Indirimbo 35

Indirimbo 35 — igice 1

Wemeye kwicwa nk’Intama, Yesu,

Ku bw’ibyaha byacu, wowe Mukiza.

Mbeg’urukundo, mbeg’ineza nyinshi !

Wapfuye kugira ng’uduki ze.

Indirimbo 35 — igice 2

Mu gih’ugukiranirwa kwacu

Kwagutey’imibabar’itavugwa,

Urupfu rwawe rwaratubohoye ;

Uturonker’ubuntu n’ihirwe.

Indirimbo 35 — igice 3

Nyagasan’ububasha n’ikuzo !

Ubwiz’ubweng’ubwami n’ibya Yesu !

Guhera ubu mu mitima tuti :

« Ubahwa Mucunguz’ukomeye » !

36.                         Indirimbo 36

Ntama, ku bw’imibabaro,

Wikorey’imiruho yacu,

Maze ku Mana Data tuba

Abami kand’Abatambyi.

Twese hamwe tuguhaye

Icyubahiro, no gushimwa,

Ububasha no kuganduka,

Na none turakuramya,

Bibe bityo Nyagasani.

37.                         Indirimbo 37

Yewe Ntama nyir’ikuzo !

Wasiz’ubwiza bw’ubumana

Wambara ikamba ry’amahwa,

Ukiz’umukumbi wawe.

Turaririmbira hamwe

Duhimbaza kunesha kwawe.

Ni ryari tuzaririmbira,

Urukund’imbere yawe ?

Ngwino Nyagasani, Amen !

38.                         Indirimbo 38

Indirimbo 38 — igice 1

Rukundo ruhebuje ! (bis)

Mbega guca bugufi !

Mwana w’Iman’asa natwe.

Yishyirah’urubanza, (bis)

Ab’ikivum’arapfa

Kugirango adukize.

Indirimbo 38 — igice 2

Umwana w’ikomeye, (bis),

Apfir’ibyaha byacu,

Maz’azuka mu mbaraga.

Intore twamamaze, (bis)

Ugutsinda kwa Yesu :

Twiringizwa n’ikuzo rye.

Indirimbo 38 — igice 3

Twacunguwe na Kristo, (bis)

Tuzukira muri we,

Turirimban’ibyishimo !

Mukiz’uri mw’ijuru, (bis)

Waratsinz’uraganje :

Kuzwa, kuzw’ubudahwema !

39.        Indirimbo 39

Indirimbo 39 — igice 1

Tukwitegereza mw’ikuzo,

O Mukiza !

Twishimiye gutsinda kwawe,

Murengezi !

Iteka mu buturo bwera

Ur’iburyo bw’Imana Data,

Wowe wamanuts’uza mw’Isi

Woroheje !

Indirimbo 39 — igice 2

Wabay’ikivume ku bwacu,

O Mukiza !

Warababaye bikomeye,

O Mukiza !

Wamenny’amaraso ku bwacu

Atwezaho ibyaha byose...

Tubeshwaho n’urupfu rwawe,

Yesu Mwiza !

Indirimbo 39 — igice 3

Dutegereje k’ugaruka,

O Mukiza !

Wavuz’uti, nzaza mbatware,

Murengezi ?

Mbeg’umunezer’utavugwa !

Kukureba neza uk’uri,

Tuzahindurwa duse nawe,

Man’ikiza !

40.        Indirimbo 40

Ni Yesu n’ubuntu bwawe,

Umusaraba wawe,

N’umucyo w’amaso yawe,

Bidutsindishiriza.

Ubu turi mu mahoro

Yawe Mukiz’ukundwa,

Nkomoko, soko n’imvano

Y’ibyishimo by’iteka.

41.        Indirimbo 41

Indirimbo 41 — igice 1

O Mukiz’ukundwa, ni wowe twiringira !

Twavanywe mu rupfu dukizwa n’urwawe :

Alleluya, Alleluya ! (bis)

Wow’udahemuka (ter)

ur’ibyishimo byacu.

Indirimbo 41 — igice 2

Amaraso yawe yatwogeje ibyaha ;

Tuzakirwa vuba n’ubwiza bw’ijuru.

Alleluya, Alleluya ! (bis)

Ukwizera kwacu (ter)

kwiringira kunesha.

42.        Indirimbo 42

Indirimbo 42 — igice 1

Wapfuye kubw’urukundo,

Mukiza Nyir’impuhwe ;

Wadutsindiye ukomeye

Kugeza mu gi home, (bis).

Indirimbo 42 — igice 2

Mbeg’uko waremerewe,

Wenyine mu mwijima,

No guhanwa n’agahinda

By’ibyaha byacu byinshi ! (bis)

Indirimbo 42 — igice 3

Non’umuraba uhinda

Niwo wakurengeye,

Wasimbuwe n’amahoro

Y’uwo murimo wawe, (bis).

Indirimbo 42 — igice 4

Uri hagati y’abawe,

Bakiri hano kw’isi,

Banezererw’amahirwe

Y’aho mu nzu ya Data. (bis)

43.        Indirimbo 43

Indirimbo 43 — igice 1

Ntama w’Imana Krist’araca

Abambwe ; (bis)

Umwend’utabuka akokanya,

Abambwe. (bis)

Akinguy’ahera cyane,

Tubasha kweger’Imana

Kubwawe Yesu witanze

Ubambwe. (bis)

Indirimbo 43 — igice 2

Wamanitswe hejuru y’isi

Ku giti ; (bis)

Unyw’ibisharira ku bwacu

Ku giti. (bis)

Waturangirije byose :

Uwogejwe n’amaraso,

Amenya ko yakijijwe

Na Ntama. (bis)

Indirimbo 43 — igice 3

Mw’isoni habonets’ikuzo

Ku giti. (bis)

Ni wowe Yesu wanesheje

Ku giti. (bis)

Kuri wow’iteka ryose,

Imbarag’ikuz’ubwami

Ku bwo kunesha watsinze

Urupfu ! (bis)

44.        Indirimbo 44

Indirimbo 44 — igice 1

Abamaraika,

Mu majw’ahuje,

Ina ng’indirimbo,

Byuzur’ijuru !

Aho hisanzuye,

Indirimbo nshya

Iririmbw’Iteka

Hafi ya Ntama.

Indirimbo 44 — igice 2

Ku ntebe y’ubwami

Tuzakubona;

Nta kamba na rimwe

Rikuburaho,

Ibiganza byawe

Bigaragaza

Kubabazwa kwawe,

N’uk’udukunda.

Indirimbo 44 — igice 3

Buntu budashira !

Wowe watambwe ;

Wahaz’ubugingo,

Wemera gupfa,

Kugira ngw’Imana,

Mu ngoro yayo,

Ikuzwe na bose,

Bayisingiza.

Indirimbo 44 — igice 4

Abamaraika,

Mu majw’ahuje,

Inanga’indirimbo,

Byuzur’ijuru :

Imbarag’ikuzo,

Gushimw’iteka,

N’iby’Iyanesheje,

Na Ntama wera.

45.        Indirimbo 45

Indirimbo 45 — igice 1

Wowe Mwana w’Isumba byose,

Mu bwiz’urabagirana

Urukundorw’Imana Data,

N’ikuzo ryerikomeye.

Ufatishij’is’ukuboko

Iyo wavanye mu busa ;

Byerekana ubwenge bwawe

Bikakwamamaza Mana !

Indirimbo 45 — igice 2

Uri mu gituza cya Data,

Byishimo by’iteka ryose,

Umwe nawe mu bubasha bwe,

Umwe nawe mu rukundo,

Washatse, bwiru butavugwa !

Gusig’ubwiza bw’ijuru,

Uz’ino mw’isi y’abagome

Maz’urapfa, Ntama Wera !

Indirimbo 45 — igice 3

Rukundo, buntu budashira !

Tukubona, Mana Muntu

Kuva mu kirugu kugera,

Mu nzira y’imibabaro.

Umusuhuke wanzwe kw’isi,

Ndets’atereranwa n’abe,

Unyw’igikombe gisharira

Mu gashyamb’i Getsemani.

Indirimbo 45 — igice 4

Wanemeye, Gitambo cyera,

Mu bihe by’umusaraba,

Igihano cy’ibyaha byacu,

N’uburakari bw’Imana.

Nyagasani turagushima !

Duhimbawe bitavugwa,

Turirimbisha imitima,

Rukundo, watsinz’urupfu !

46.        Indirimbo 46

Indirimbo 46 — igice 1

Buntu buhebuje, ni wowe Mana Nkuru,

Mu kwigaragaza uta ng’Umwana wawe,

Mw’isi yuzuyemo icuraburindi,

Twarakwiboneye tunagukoraho.

Indirimbo 46 — igice 2

Waramurikaga aho ku musaraba,

Umwijima mwinshi watwikiriye isi,

Munt’ushyitse, Mwana w’Iman’ikomeye,

Waratereranywe ugezaho wicwa.

Indirimbo 46 — igice 3

Waranahemuwe Yesu, Gitambo cyera !

Wareby’ikuzimu kure n’ijisho ryawe,

Umutima wawe unaremererwa,

N’igihano cyari icyacu iteka.

Indirimbo 46 — igice 4

« Byose birangiye », yubik’umutw’araca !

Ako kany’umwenda uhitak’utabuka ;

Dutunganirizwa kwinjira ahera,

Mu mucy’utangaje w’uruhanga rwawe.

Indirimbo 46 — igice 5

Ku bw’urwo rukundo twabay’abo kunesha !

Kubabara kwawe guhishura ikuzo,

Kuranadukiza ; indirimbo nziza

Zikuzur’akanwa k’abawe by’ukuri.

47.        Indirimbo 47

Indirimbo 47 — igice 1

Mwana uhoraho w’Ikinege wa Data,

Unezez’umutima w’aho mw’ijuru,

Wibwirag’ibyo mw’isi mbere y’ukw’iremwa,

Washakaga kuhaz’uciye bugufi.

Indirimbo 47 — igice 2

Wanejejwe no kubana natwe abantu,

Uz’ufit’umubiri wateguriwe ;

Uvuk’ucishije bugufi kuturusha.

Maz’ushengererwa n’abamarayika !

Indirimbo 47 — igice 3

Wowe wamenye byuzuy’ubukene bwacu,

Twari twaraguye mu rwobo rw’ibibi ;

Uduh’ubugingo bwawe, Mukiza Mwiza !

Umen’amaraso ngo tubabarirwe.

Indirimbo 47 — igice 4

Kristo wazutse, turamamaza kunesha ;

Imana yagutamirij’ububasha,

Uza kudushaka ng’utwereke ubwiza,

Ngo tube hafi yawe twishim’iteka.

Indirimbo 47 — igice 5

Ntama nyir’ikuzo, wowe Mukiza Mwiza !

Wowe wadukunz’urukundo rw’iteka,

Twishimiye guterana mw’izina ryawe,

Mukiza, turakuramya, shimw’iteka !

48.        Indirimbo 48

Indirimbo 48 — igice 1

Wowe Mana idukunda,

Nyir’ubunt’udukunda !

Twinjira mw’ijur’ubwaryo

Ngo tukuramye none.

Abawe bateraniye,

Imbere yawe, Data,

Wabaherey’umugisha

Mu Mwana wawe Yesu.

Indirimbo 48 — igice 2

Mbega ikuzo ku bawe

Gutumbir’ikomeye,

No kuririmba kunesha

Kwa Yesu Kristu wishwe !

Abawe bateraniye

Imbere yawe, Data,

Wabaherey’umugisha

Mu Mwana wawe Yesu.

Indirimbo 48 — igice 3

Mbega ubuntu bwa Data,

Bwo kumeny’urukundo,

Dutegerereje kw’isi

Kugaruka kwa Yesu !

Araje n’umunezero !

Shyir’ejuru, Torero.

Bitari kera uzasa

N’umucunguzi wawe.

49.        Indirimbo 49

Indirimbo 49 — igice 1

Kukumenya, kugukunda,

Kubumbatirwa nawe ;

Ukab’inshut’umutware,

Icyo kunyw’icyo kurya ;

Kwishimir’ubuntu bwawe,

N’urupfu rwawe,Yesu,

Gusogonger’imbaraga,

Mbeg’inez’itavugwa !

Indirimbo 49 — igice 2

Byishimo bitarondorwa,

Byo kuragirwa nawe !

Nyir’impuhwe, mutabazi,

Ntuziger’uhinduka.

Mu rukundo ruhebuje,

Waje hano mw’iy’isi

Gushaka intama zawe,

Maz’uzibumbatire.

Indirimbo 49 — igice 3

Uduhaz’ubuntu bwawe,

Utuzi mu mazina ;

Utuyobora inzira

Utugeza mw’ijuru.

Umeny’intege nke zacu,

N’imibabaro yacu ;

Mbeg’urukundo, ntuhwema

50.        Indirimbo 50

Indirimbo 50 — igice 1

Inshut’ihebuje ni Yesu.

Mbeg’inshuti !

Arut’umuvandimwe mwiza.

Mbeg’inshuti !

Mw’iyi si byose birashira ;

Umunezero urashira ;

Urukundo rwe ntirushira.

Mbeg’inshuti !

Indirimbo 50 — igice 2

Niwe bugingo budashira.

Mbeg’inshuti !

Igikorwa cye gihoraho.

Mbeg’inshuti !

Atwejesha amaraso ye :

Yadusanze no mu butayu,

Mu buntu bwe aradukiza.

Mbeg’inshuti !

Indirimbo 50 — igice 3

Yatwitangiyehw’igitambo.

Mbeg’inshuti !

Anezerw’aduh’umugisha.

Mbeg’inshuti !

Dutege amatwi ijwi rye,

Mu mahoro tutanatinya,

Duhora hafi ye dutuje

Mu rukundo !

51.        Indirimbo 51

Indirimbo 51 — igice 1

Hakuzwe iteka

Imana ikiza !

Ubwami n’ikuzo

Ni ibyayo gusa !

Ubugingo bwacu

Bunezerewe,

Bukuze, burate,

Ntama watambwe !

Indirimbo 51 — igice 2

Ni wowe turamya

Uri mu ijuru,

Ukuzwa w’ubahwa

N’abawe iteka.

Utatswe ikuzo

Aho mu ijuru;

Urabagirana

Ubuntu, ineza.

Indirimbo 51 — igice 3

Vuba, duhanganye,

Uzarasira

Mu mitima yacu

Nyenyeri, mucyo !

Mbega umunezero !

Tuzakubona,

Maze abera bawe,

Tukwishimire.

Indirimbo 51 — igice 4

Mwana uhoraho,

Ukwiye ikuzo !

Urapfa, uranesha,

Duhabwa ijuru.

Wowe udukunda

Ishimwe ryinshi,

Imbaraga, ikuzo,

Ni ibyawe iteka !

52.        Indirimbo 52

Indirimbo 52 — igice 1

Twemereshe Umwuka w’urukundo

Kwifuza ukugaruka kwawe

Na gakondo yacu y’iteka,

Yesu mugaba w’ubugingo !

Amina ! Ngwino,

Utatse ikuzo n’ubwiza,

Igaragarize abera mu bwiza.

Indirimbo 52 — igice 2

Wasezeranye ko amaso yacu,

Azakubona uva mw’ijuru,

Tuzamurwe mu bwiza bwawe,

Duhinduriwe gusa nawe.

Amina ! Ngwino, etc.

Indirimbo 52 — igice 3

Mbega umunezero ku batowe

Mu itangaza ry ubumana bwawe !

Mbega ibyishimo bitavugwa !…

Waduhayeho umuganura !

Amina ! Ngwino, etc.

Indirimbo 52 — igice 4

Ngwino Nyagasani ! Umugeni

Niko ahamagarisha ukwizera.

Iyo mvugo yo kugukunda,

Mwuka Wera ayisohoze !

Amina ! Ngwino, etc.

53.        Indirimbo 53

Indirimbo 53 — igice 1

Mukiza ukomeye, bugingo bwacu,

Fasha Abera bawe bari ku isi.

Wowe Yesu twishingikirijeho :

Tuyoborwe n’urukundo rwawe !

Indirimbo 53 — igice 2

Uturinde kurebesha iyi si

Andi maso atari ay’umugenzi.

Duhunga ibibi tuva mu cyaha,

Tunezererwe amasôko meza.

Indirimbo 53 — igice 3

Twuzuze ibyiringiro bihire

Byo kuzabana nawe iteka ;

Uduhe kukureba mu kwizera,

Kugeza ku kuboneka kwawe.

54.        Indirimbo 54

Indirimbo 54 — igice 1

Twasezeranijwe ikuzo mw’ijuru,

Turakwifuzanya ukwizera.

Nyagasani, ngwino ujyan’Itorero ;

Hamwe nawe ryinjire kwa Data.

Indirimbo 54 — igice 2

Nyagasani, aho byose n’ibyishimo,

N’indirimbo nyinshi zo kunesha ;

Aho nta rupfu nta no kubabara,

Nta muruho ubayo, nta gahinda.

Indirimbo 54 — igice 3

Aho iwawe nta gikuba gicika,

Aho tuzaharindirwa iteka ;

Ituze niwo mugabane wacu,

Tuzishimir’amahoro iteka.

Indirimbo 54 — igice 4

Yesu tugutegereje twishimye ;

Duhanze amaso kuri wowe.

Mucunguzi tebuka utujyane,

Tuzamuranwe nawe mu ijuru.

55.        Indirimbo 55

Indirimbo 55 — igice 1

Twe turamamaza

Ukuza kwawe ;

Turanakwifuza,

Mukwe udukunda.

Mwami w’ubugingo,

Mukiza mwiza !

Umugeni ati :

Amina ngwino !

Indirimbo 55 — igice 2

Vuba bidatinze

Turagwe ubwiza,

Kuko wanesheje

Tuzanesha pe.

Mwami w’ubugingo,

Mukiza mwiza !

Umugeni ati :

Amina ngwino !

56.                         Indirimbo 56

Indirimbo 56 — igice 1

Twatambikiwe n’umuseke

W’umunezero udashira ;

Mu gihe gito, Nyagasani,

Tuzabumbatirwa nawe. (bis)

Indirimbo 56 — igice 2

Niba igihe kitwihutisha,

Twerekezwa kuri wowe ;

Vuba umubabaro uzashira,

Turuhukire iwawe. (bis)

Indirimbo 56 — igice 3

Mbega umunsi, ubwo mw'ikuzo

Uzabonekera abawe !

Hamwe n'amajwi yo kunesha,

Uzatujyana aho uri. (bis)

57.        Indirimbo 57

Indirimbo 57 — igice 1

Nyagasani, uhebuje urukundo,

Wowe kuzo ry’ubwiza bwa Data,

Ngwino ! mu bwiza bwawe buhebuje !

Tugutegereje, uva ahera.

Indirimbo 57 — igice 2

Waradukijije, turi abawe,

No mu ijuru tuzagukorera,

Kukubona, Yesu, no gusa nawe,

Kuramya no kugushima iteka.

Indirimbo 57 — igice 3

Alleluya ! Mbega ishimwe ryera !

Dore ubukwe bwa Ntama buraje.

Tuzakuririmbira ubudatuza,

Indirimbo nshya, Mukundwa wacu.

58.        Indirimbo 58

Indirimbo 58 — igice 1

Bwiza bw’ikuzo iteka butagereranywa,

Bwuzuza aher’umucyo n’urukundo !

Turat’ubuntu bwawe butarondoreka,

Wowe wadupfiriye, Ntama w’Imana !

Indirimbo 58 — igice 2

Wiyambuye icyubahiro gikomeye

Wemer’imibabaro n’umusaraba,

Non’ubu washyizwe hejuru y’amajuru,

Yesu, duhanitse amajwi tukuramya.

Indirimbo 58 — igice 3

Duhimbaze Imana Muntu wambay’ikuzo,

Uwazutse kandi atsinze urupfu;

Kristo w’i Nazareti uzagaragara,

Imbere y’ibyaremwe ari mu ikuzo.

59.        Indirimbo 59

Indirimbo 59 — igice 1

Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;

Yishimir’Itek’Indirimbo z’abera.

Twamamaz’urukundo rwe tukiri kw’Isi,

Kandi twishimire mu Mukiza mwiza. (bis)

Indirimbo 59 — igice 2

Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;

Kuko twogejwe n’amaraso ya Ntama.

Igikorwa cye kiduhesha kujya ahera,

Kubw’inzira nshya nyayo yaduciriye. (bis)

Indirimbo 59 — igice 3

Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;

Umutware yaciye ingoyi z’urupfu :

Twazukiye muri we, twiringizwa nawe

Gushyika iwacu mu gakiz’iteka. (bis)

Indirimbo 59 — igice 4

Duhuje umutima, turamy’Imana Data;

Nyagasani yicay’ahera kubwacu :

Nyuma y’imibabaro yicaye mu ikuzo,

Niyo mahoro yuzuye y’intama ze. (bis)

Indirimbo 59 — igice 5

Duhuje umutima, turamy’Imana Data ;

Dutegereje Yes’uza ava mu ijuru ;

Tuzavanwa mu isi kubw’ubushobozi bwe,

Arashaka ko tubana nawe iteka. (bis)

Indirimbo 59 — igice 6

Ni koko turakwamamaza Mana Data ;

Y’amahoro n’urukundo twiringiye ;

Wowe utumurikira mu ntege nke zacu,

Ntacyo dufite duhabwa byose nawe. (bis)

60.        Indirimbo 60

Indirimbo 60 — igice 1

Kokw’izina ryawe Yesu ku ndahemuka,

Ni iry’igiciro !

Ritwibuts’ineza, urukundo n’ubuntu,

Mbega agakiza ! (bis)

Indirimbo 60 — igice 2

Mwana w’Isumba byose, ukundwa na Data,

Bwiza bwo mw’ijuru !

Wadushyikirije impano z’Uwiteka,

Zivuye mu mucyo. (bis)

Indirimbo 60 — igice 3

Ku banyabyaha, bakomoka ku bagome

Bakwiriy’urupfu,

Waje kwerekana ineza itavugwa

Y’Iman’ikomeye. (bis)

Indirimbo 60 — igice 4

Ubugingo bwacu n’ubwawe, Mucunguzi :

Ibyacu ni ibyawe.

Cana umuriro, wo mu rukundo rwawe,

Tubeho twizeye. (bis)

61.                         Indirimbo 61

Indirimbo 61 — igice 1

Utubumbatire, Mukiza w’ubugingo !

Mu mahoro yawe.

Ku bw’umwete wawe twongerere imbaraga,

Tuyobore iteka. (bis)

Indirimbo 61 — igice 2

Kuba hafi yawe ni cyo cyifuzo cyacu,

Wowe Emanweli !

Urukundo rwawe ni isoko y’ubugingo,

Kuko ari urw’iteka. (bis)

Indirimbo 61 — igice 3

Shimwa Mucunguzi ! urwo rukundo rwawe

Ntirwivuguruza ;

Watubundikiye munsi y’ibaba ryawe,

Iteka n’iteka. (bis)

62.                         Indirimbo 62

Indirimbo 62 — igice 1

Mu ijuru dufite umubyeyi udukunda,

Amagambo y’ahorahw’iteka :

Imana ikomeye, soko y’ibyiringiro,

Kand’irind’abay’iri mu ijuru, (bis).

Indirimbo 62 — igice 2

Umwana wayo ikunda yitanze ku bwacu,

Yaducunguje amaraso ye.

Yatugeneye ubwiza buhorahw’iteka,

Yesu ubwe niwe nzira y’ijuru, (bis).

Indirimbo 62 — igice 3

Ubwenge, ubuntu n’ubushobozi byawe

Bifatanya kutujyana iwawe.

Mana ! Ntuhwema kutwitaho buri gihe:

Uduhozaho amas’iteka, (bis).

Indirimbo 62 — igice 4

Mana nyiri mpuhwe, mutabazi mu kaga,

Gutabarwa, amahoro n’ubuntu

Bikuva mu mutima bitemba nk’uruzi

Kandi ntirujya rukama iteka, (bis).

Indirimbo 62 — igice 5

Kubw’urwo rukundo rwinshi, Twakwitura iki ?

Uduhe imitima yumvira.

Tugaragaze gukiranuka kw’Imana

Mwuka ahamirisha abawe ! (bis)

63.        Indirimbo 63

Indirimbo 63 — igice 1

Mu cyanya cya Yesu tugenda tumwizeye,

Twishimir’ubuntu bw’Umwungeri mukuru ;

Tunasogongere amazi adakama

Biva ku ntebe ye no mu rukundo rwe.

Indirimbo 63 — igice 2

Turuhuke dutuje mu cyanya gitoshye ;

Ntacyo twanatinya mu bikomeye byose ;

Kuko Yesu Kristo ari kumwe natwe :

Tugume iteka hafi y’Umwungeri.

Indirimbo 63 — igice 3

Anejejwe natwe, yuzuye umunezero ;

Mu ntege nke zacu niho tumushimira,

Mu mbaraga nkeya tuzirindirwamo ;

Ugira icy’ashaka aramushoboza.

64.        Indirimbo 64

Indirimbo 64 — igice 1

Igikorwa nyacyo cy’iruhuko ry’iteka !

Mu munsi uhoraho ukorerwa n’abawe,

Bagusasa imbere, mu munezero utuje,

Amakamba y’ubwiza bakunamira. (bis)

Indirimbo 64 — igice 2

Tuzitegereza ikuzo ryawe ryinshi,

Ubwiza butagerera – nywa bw’Umukwe ;

Maze turondore ubwiru butavugwa

Bw’ubuntu n’urukundo bitazashira. (bis)

Indirimbo 64 — igice 3

Kuri wowe Yesu, mu mucyo wawe nyawo,

Zuba ry’agakiza rikwiza umucyo,

Itorero ryawe rizarabagirana,

Mw’ikuzo rizaz’ubutungane bwawe. (bis)

Indirimbo 64 — igice 4

Ubwawe uzabona icyo umutima ushaka :

Imbuto zishyitse zo ku musaraba ;

Yesu uzishimira umurimo wakoze,

Urukundo rw’ubumana ruzanyurwa. (bis)

65.        Indirimbo 65

Indirimbo 65 — igice 1

Imibereh’ihebuje,

Umunezero nyawo,

N’ugutunga Nyagasani,

No kumugandukira.

Indirimbo 65 — igice 2

Urukundo adukunda,

Ntacyaruhungabanya ;

Niwe ubwe watwironkeye,

Tuzahoran’iteka.

Indirimbo 65 — igice 3

Rukundo rudahemuka

Ruduhaza ibyiza :

Niyo soko ihoraho

Itazakam’iteka.

Indirimbo 65 — igice 4

Ashaka ko tumukunda

By’ukuri nta mbereka,

Kuko yadukunze mbere

Urukundo rw’iteka.

66.        Indirimbo 66

Indirimbo 66 — igice 1

Butunzi butavugwa,

Ncuti idahemuka !

Ni wowe washoboye

Kunesha umwanzi !

Rindira mu mbaraga

Ubugingo bwacu,

Kuko iyo uhari,

Twuzura ibyishimo.

Indirimbo 66 — igice 2

Byishimo by’ubugingo,

Mutsima muzima,

Uhaza ubugingo

Igihe bushonje !

Iyo dutentebutse

Uradutabara ;

No mu bigeragezo

Uratunezeza.

Indirimbo 66 — igice 3

Mukiza wuje ubuntu !

Duhe buri munsi

Tuguhanze amaso

Tukunezererwa.

Bitaguturutseho,

Ubuzima ntabwo ;

Kwishimira ko uhari

Ni iherezo ryiza.

Indirimbo 66 — igice 4

Yesu, butunzi bwacu,

Munezero wacu,

Mu ntege nkeya zacu

Ni wowe uturinda,

Umwanzi ntatwambure

Amahoro yacu,

Ntanadutandukanye

N’ineza ya Data.

67.        Indirimbo 67

Indirimbo 67 — igice 1

Ni wowe watubohoye,

Mukiza, ukomeye !

Mu gutukwa no mu kaga,

Uraduhumuriza.

Indirimbo 67 — igice 2

Ubuntu bwawe bukiza

Bwasohoye muri twe ;

None ubu turi abawe,

Yesu,Mukwe w’abera.

Indirimbo 67 — igice 3

Waduhaye ubugingo ,

Rek’imitima iteka,

Ikorere wowe gusa,

Mu rukundo yishimye.

68.                         Indirimbo 68

Indirimbo 68 — igice 1

Yesu, utwuzuze

Urukundo rwawe,

Utuvugutire

Amanywa n’ijoro.

Mukiza uhebuje,

Ubu uri mu ijuru,

Ni wigarurire

Imitima yacu,

Ku bwawe Mukiza,

Ihore igushaka.

Indirimbo 68 — igice 2

Kubwo abawe twese

Waracunagujwe,

Uranababazwa !

Ndets’uba ikivume.

Mukiza ukomeye,

Mbega urukundo !

Imitima yacu,

Iragusingiza,

Ikakwamamaza,

Iteka n’iteka !

Indirimbo 68 — igice 3

Uradusabira,

Twese uri ahera ;

Uragiza Imana

Twe ntama ukunda.

Mwungeri mukuru,

Utubumbatiye,

Imitima yacu

Iragirwe nawe,

Tuguhaye byose,

Mu mahoro Yesu !

Indirimbo 68 — igice 4

Uhaz’umukumbi

Ibyiza by’ubuntu.

Turi intore zawe :

Tuzakwirebera.

Mwungeri uhebuje

Utajya uhinduka,

Reka urukundo

Rwuzure imitima !

Rumurika iteka,

Mu mitima yacu !

69.        Indirimbo 69

Indirimbo 69 — igice 1

Nyagasani, ubuntu n’ukuri ;

Bizamuka bigera iyo mu bicu ;

Urukundo rwawe ruraturenze

Mu kwibwira ibitangaza byawe.

Indirimbo 69 — igice 2

Duhagijwe n’urukundo rwawe,

Tunywereye ku mugezi w’ubuntu,

Utuyobore mu mahoro yawe,

Tugukorera mu bwiyoroshye.

Indirimbo 69 — igice 3

Muri wowe hari isoko nyayo ;

Wowe mucyo ukaba n’urukundo.

Mwuka wawe Data, atuyobore !

Arinde imitima ubudasiba.

70.        Indirimbo 70

Indirimbo 70 — igice 1

Dutunzwe nawe, Soko y’ineza,

Twishimira mu mucyo wawe,

Tugufite hafi ya Data,

Mbega kuruhuka mu mutima !

Indirimbo 70 — igice 2

Data yadukunze aduha Yesu,

Atuzanira amahoro :

Ibyo kuzuza ubutabera

Ntabwo tuzongera kubibazwa.

Indirimbo 70 — igice 3

Mbega guhirwa n’ineza yawe !

Wadukinguriye ijuru ;

N’umutima utuje umukristo

Anezezwa n’uko azagerayo.

Indirimbo 70 — igice 4

Yesu ni kuki tutagukunda ?

Ni wowe witanze ku bwacu,

Wowe w’impuhwe zidashira

Buri munsi zitugenda imbere.

71.        Indirimbo 71

Indirimbo 71 — igice 1

Nyagasani ! ubuntu bwawe,

Bwiza kandi butaryarya,

Bunyuzuza umunezero,

Uko ngutekerejeho.

Indirimbo 71 — igice 2

Urukundo rudahinduka,

Rusab’umutima wanjye

Kwishimir’umucy’utangaje

W’iyo mirasire yarwo.

Indirimbo 71 — igice 3

Iyab’amaso yanjy’iteka

Yarebag’iyo nyenyeri,

Nshoboza kubw’ineza yawe

Kubona imirasire,

Indirimbo 71 — igice 4

Bityo rero nujujw’ishyaka,

Nagukunda kurushaho

Kandi menye kukwigiraho,

Nakur’uko bikwiriye.

Indirimbo 71 — igice 5

Iy’igicu kinkingirije

Simbone ubwiza bwawe,

Iyo cyeyutse, ncuti nziza,

Umurikira nka mbere.

Indirimbo 71 — igice 6

Ntihakagir’icyidutanya,

Unyigishe, Nyagasani,

Intambwe yanjye niteshuka,

Nkugarukir’ako kanya.

Indirimbo 71 — igice 7

Amahoro n’ineza byawe

Nyumvisha agiciro kabyo ;

Komeza ibyiringiro byanjye,

Njyanwe mu bikari byawe.

72.        Indirimbo 72

Indirimbo 72 — igice 1

Yes’uduhoza ukatwigisha,

Uhari tutakureba,

Kuko Mwuka n’ijambo ryawe

Bihora mu bo watoye.

Indirimbo 72 — igice 2

Twumva ijwi ryawe iteka

Mu nyigisho z’igiciro,

Mwuka yadusobanurira,

Bikagera ku mutima.

Indirimbo 72 — igice 3

Urwibutso rw’uko udukunda

Rukwira rutyo mu bawe.

Mu butayu turagukuza

Dusogonger’iby’ijuru.

Indirimbo 72 — igice 4

Koko ijambo ry’ubugingo

Ni nk’iseri ry’Eshikoli,

Ridukomeresha uburyohe

Mu gihugu gikakaye.

Indirimbo 72 — igice 5

Bidatinze umurimo waryo

Uzasozwa ku mukumbi ;

N’amaso ku maso mu mucyo,

Tuganire Ntama wera !

73.        Indirimbo 73

Indirimbo 73 — igice 1

Wowe utuye mu ijuru,

Mana yuzuy’impuhwe !

Abana bawe mw’iyi si,

Ubareban’impuhwe.

Mana y’ikuzo n’ineza,

Kubwa Mwuka wawe wera,

Utuyobor’iteka.

Indirimbo 73 — igice 2

Tumenya ijwi ryawe ryiza,

Yesu, Mushumba mwiza ,

Waturonkeye ku giti,

Ubugingo bw’iteka.

Kubwa Mwuka w’urukundo,

Buri munsi utugwizaho

Ubundi buntu bushya.

Indirimbo 73 — igice 3

Vuba aha tuzakubona

Utamirije ikuzo,

Kandi turi muri wowe

Twishimire kunesha,

Mu gihe cy’iteka ryose,

Tuzavuga ineza yawe,

N’igitambo gikiza.

74.        Indirimbo 74

Indirimbo 74 — igice 1

Waraje, Mukiza ! uturutse mu ijuru,

Wemera kubana natwe hano mu isi ;

Wicisha bugufi mu rukundo rwawe,

Ngo ukize imitima igikomere cyica.

Indirimbo 74 — igice 2

Kandi bidatinze, tuzateranywa iteka

Mu rugo rwa Data, twinjijweyo na we.

Tuzabana nawe, tubone ubwiza

N’ubuntu nyakuri mu mucyo usesuye.

Indirimbo 74 — igice 3

Kuzwa Nyagasani ! Ibyiringiro nyabyo

Ni umwanya unejeje w’ubugingo bwacu

Aho tuzambikwa, imibiri mishya,

Tuzajyanwa na we, mu buturo bw’iteka.

75.        Indirimbo 75

Indirimbo 75 — igice 1

Dutere indirimbo ya Dat’ugira neza

Irata ubuntu bwe.

Hagati mu bera izina rye mw’iyi si

Ryamamazwe hose. (bis)

Indirimbo 75 — igice 2

Ni nde waturusha, twebwe abo yaronse,

Kuvuga ineza ye ?

Ninde Malaika wabivuga uko biri

Mu bwiza bw’ijuru ? (bis)

Indirimbo 75 — igice 3

Twamamaze uwo uzaduha gusumba

Abamarayika.

Kuri wowe Data, icyubahiro, ikuzo,

Kubw’uko udukunda ! (bis)

76.        Indirimbo 76

Indirimbo 76 — igice 1

Bakristo mbega Ibyishimo,

Ubwo tuzirebera

Yesu, umucunguzi wacu

Mu Ijuru Ibudapfa ! (bis)

Indirimbo 76 — igice 2

Kubana nawe mu ijuru,

Dushushanyijwe nawe,

Dufatanyije n’abera

Kukurata iteka ; (bis)

Indirimbo 76 — igice 3

Kukubona uko uri,

No kwitabwaho nawe,

Kwishimira ineza yawe,

Mbega ibyishimo byinshi ! (bis)

Indirimbo 76 — igice 4

Abakijijwe bizeye

Baruhukane nawe,

Byo herezo ry’imirimo

Kwa Data iyo mu ijuru. (bis)

Indirimbo 76 — igice 5

Nitwumve ijwi ry’Umukwe

Rihora ritwibutsa :

« Ndaza vuba ! Muhozanye,

Nta kubabara ukundi. » (bis)

Indirimbo 76 — igice 6

Nimwihangane bagenzi !

Nitwubure amaso ;

Dukenyere, dusiganwe :

Twegerey’agakiza. (bis)

77.        Indirimbo 77

Indirimbo 77 — igice 1

Eza Nyagasani

Ibihe byacu ;

Reka ubugingo

Bukubahishe.

Kubwo kuboneka

Hagati yacu

Dusabwemo twese

Umunezero.

Indirimbo 77 — igice 2

Icyaduha iteka

Kukwiringira,

No mu mibabaro

Tugutumbire !

Hahirwa uwibera

Mu ntoki zawe.

Kuko ugufite

Atunze byose.

78.        Indirimbo 78

Indirimbo 78 — igice 1

Yesu, gihome, gitare,

Mutabazi wanjye !

Ninde mwanzi wampangara

Mbumbatiwe na we ?

Indirimbo 78 — igice 2

Nababariwe n’ubuntu,

Negurirwa ijuru.

Unkikije ububasha,

Nshobozwa nizeye.

Indirimbo 78 — igice 3

Ufite icyo udukirisha,

Wuzuye urukundo.

Mbega amahirwe kuko uri

Umukiza wanjye !

79.        Indirimbo 79

Indirimbo 79 — igice 1

Kukugenda imbere,

Mukiza wizerwa,

Mu bushizi bw’amanga

Bw’imbaraga zawe ;

Dushaka ibyo ukunda

Mu bikorwa byose :

Ni ubwami bwawe kw’isi,

Ni ibyishimo nyabyo.

Indirimbo 79 — igice 2

Nuko, imbere yawe,

Dushobora iteka,

Kubwa Mwuka w’ubuntu,

Kunyurwa n’ineza.

Turagutegereje,

Mucunguzi wacu !

N’umutima wishimye

Urawunezeza.

80.        Indirimbo 80

Indirimbo 80 — igice 1

Muri wowe Yesu, negera,

Imana ntatinya, nyuzwe.

Nkayegera ntacyo nishisha,

Nemerewe kujya ahera.

Indirimbo 80 — igice 2

Muri wowe Yesu, ndatuje ;

Nzi ubugwaneza bwawe.

Mpungira mu mutima wawe,

Nacunguwe n’amaraso.

Indirimbo 80 — igice 3

Muri wowe Yesu, sintinya

Amakuba mu butayu.

Aho wanciriye inzira,

Ndindwa n’urukundo rwawe.

Indirimbo 80 — igice 4

Muri wowe, sintiny’urupfu,

Ndutegereza ntatinya :

Ubugingo bwawe ni ubwanjye,

Nzongera kubaho nkawe..

81.        Indirimbo 81

Indirimbo 81 — igice 1

Ni kuri Data w’imicyo

Impano nziza ziva ;

Asubiza amasengesho,

Anezerwa ampa ibyiza.

Indirimbo 81 — igice 2

Mana Data Nyiribambe,

Urankomeza iteka ;

Ubuntu bwawe bumpesha

Kumenya uko unkunda.

Indirimbo 81 — igice 3

Rukundo rutarondorwa

Nkubonye, mu mutima !

Rukundo rudashyikirwa !

Mbega amahirwe ku isi !

Indirimbo 81 — igice 4

Mu buturo bwawe bwera

Mbasha kugusangayo ;

Ndi muzima cyangwa mpfuye,

Nugururiwe ijuru.

Indirimbo 81 — igice 5

Ikuzo ni iryawe Data,

Wowe wankunze mbere !

Ndi uw’igiciro cyinshi ;

Nyigarurire wese.

82.        Indirimbo 82

Indirimbo 82 — igice 1

Hari undi mfite,

Iyo mu ijuru,

Uretse wowe

Mukiza, Mwungeri, Nkoramutima ?

Indirimbo 82 — igice 2

Ninde washaka,

Ninde wabasha,

Ndi mu maganya,

Kunkura mu kaga no kuntabara ?

Indirimbo 82 — igice 3

Mu Mana ikiza,

Mfite amahoro ;

Warampagije ;

Urakiranuka bikanyizeza.

Indirimbo 82 — igice 4

Mbega amahirwe

Yesu, kumenya,

Nk’uko biri ko,

Wowe umpagije, mahoro yanjye !

Indirimbo 82 — igice 5

Ako gakiza

Ni intego yanjye,

Nerekejeho ;

Nyagasani Yesu ngahabwa nawe.

Indirimbo 82 — igice 6

Mba mu mahoro,

Kuko nzi neza

Ko no mu rupfu,

Kristo ari igihome, n’ubuhungiro.

83.        Indirimbo 83

Indirimbo 83 — igice 1

Amagambo yawe yizerwa,

Ntazashiraho na hato ;

N’umutima wanjye uyizera,

Ntacyo uzongera gutinya.

Indirimbo 83 — igice 2

Ndabizi birampumuriza !

Mu ntama zawe ukunda

Nta n’imwe izatereranwa ;

Mwungeri, niko wavuze.

Indirimbo 83 — igice 3

Mu rukundo rwawe uzitaho,

Ziri mu gituza cyawe ;

Yaba iyi si cyangwa ikuzimu,

Nta kizazikuvanaho.

84.        Indirimbo 84

Indirimbo 84 — igice 1

Nyagasani, unyobora

Ngana muri gakondo ;

Mana ntujya untererana

Mu buntu bwawe bwinshi.

Kubw’ineza ungirira,

Urankunda bihebuje,

Mukiza w’ubugingo.

Indirimbo 84 — igice 2

Ntayobowe no kwizera,

Nta ntege mu bugingo ;

Ni muri wowe Mukiza,

No mu mbaraga zawe,

Mpungira nkanatabarwa ;

Iminsi yose unyereka

Ineza ishamaje.

Indirimbo 84 — igice 3

Kugeza ubwo nzakubona

Mw’ikuzo rihoraho,

Aho nzahamamariza

Urupfu rwancunguye,

Uzambera igihome,

Naba ndiho cyangwa mfuye,

Ibyishimo, kunesha !

85.        Indirimbo 85

Indirimbo 85 — igice 1

Mutware ugwaneza

Warampfiriye,

Wanguze amaraso

Ku musaraba.

Nar’umunyabyaha, ubu ndi uwawe :

Wangiriy’ubuntu butarondorwa.

Indirimbo 85 — igice 2

Rindira mu mpuhwe

Uyu mutima,

Mu kunezererwa

Iby’amahoro ;

Mfasha mu ntege nke,

Nkiz’amakuba,

Nkomereza hafi

Yawe Mukiza.

86.        Indirimbo 86

Indirimbo 86 — igice 1

Nzi uwo munezero uhebuje,

Uwo Mwuka wawe anshyiramo ;

Nguwe neza kandi ndanezerewe,

Kuko nzi ko uri umukiza wanjye.

Indirimbo 86 — igice 2

Warankunze jyewe utari ukwiriye,

Kugeza ubwo witanze ku bwanjye ;

Amaraso yawe yaranyogeje,

Nkubereyeho kuko wapfuye.

Indirimbo 86 — igice 3

Ni iki kindi nakwifuza ku iyi si,

Kuko unyitaho mu rukundo,

Kuko ubuntu bwawe, mukiza mwiza,

Buri gitondo buranteguza ?

Indirimbo 86 — igice 4

Iyo mpuriye muri uru rugendo,

N’ibigeragezo n’agahinda,

Nakwibagirwa mw’iki gihe gito ;

Ko uwacunguwe atari imfubyi ?

Indirimbo 86 — igice 5

Mukunzi, ni wowe n’impuhwe zawe,

Unyobora intambwe ku yindi ;

Ese nshobora kwicwa n’agahinda

Negereye iwacu mu ijuru !

Indirimbo 86 — igice 6

Ubugingo bwanjye muri iyi nzira,

Busabane nawe, Mana yanjye ;

Nuzuye imbaraga n’umunezero,

Nsongongere gusigwa na Mwuka.

87.        Indirimbo 87

Indirimbo 87 — igice 1

Yesu niwe gakiza kanjye n’icyo kunywa ;

Yanshyiriye umugabane mu murage we.

Kanguka mutima, hanika uririmbe !

Urate ko Yesu ari umukiza wawe !

Indirimbo 87 — igice 2

Ndi icyigenge, nabaga mu bindi byigenge,

Ariko Nyagasani ambona ari mu ijuru ;

Azanwa no gukiza umunyabyaha :

Nezererwa umukiza mutima wanjye !

Indirimbo 87 — igice 3

Yesu ni byiza kukugiraho igitambo,

Umushumba incuti no gukiranuka !

Mbega amahoro wuzuza umutima !

Nezererwa umukiza mutima wanjye !

88.        Indirimbo 88

Indirimbo 88 — igice 1

Mukiza, n’ubwo abawe ari abanyantege nke,

Nibo bakwiriye kurata ineza yawe.

Watuguze amaraso y’igiciro,

Turi amahoro tugana gakondo.

Indirimbo 88 — igice 2

Dufite igihe gito nk’abagenzi mu isi,

Twanzwe n’ab’isi ariko dufite Data,

Tugenda mu mahoro kugeza ubwo

Tuzakwirebera imbona nkubone.

Indirimbo 88 — igice 3

Kubw’ubuntu bwawe twagenewe ikuzo,

Mu ijuru tuzamamaza gutsinda kwawe,

Tukureba, turamya wowe twizeye,

Nyuma y’imibabaro wadutsindiye.

89.        Indirimbo 89

Indirimbo 89 — igice 1

Mucunguzi, Rukundo ruhebuje,

Mwungeri mwiza, nzi ijwi ryawe !

Wemeye kubambwa ku musaraba

Kubwo gukunda intama zawe.

Indirimbo 89 — igice 2

Naba mbabaye, ndushye, ncitse intege ?

Unkiza iyo mibabaro vuba,

Undagira mu rwuri rwiza cyane,

Umpaza impano nshya buri munsi.

Indirimbo 89 — igice 3

Ngize inyota unyobora ku ruzi,

Mu budahemuka bwawe bwinshi ;

Nkubonamo isoko idudubiza,

Imara inyota kugeza iteka.

Indirimbo 89 — igice 4

Unsubiza intege mu bugingo :

Mpora mbona urukundo rwawe.

Wankijije umuriro w’iteka,

Unjyana mu buturo bw’ijuru.

Indirimbo 89 — igice 5

Gupfa kwawe n’ubuntu bwawe bwinshi,

Byatumye intama zironka ihirwe ;

Mucunguzi mwiza ! Garagariza

Imbaraga mu ntege nke zanjye.

Indirimbo 89 — igice 6

Ku bw’agakiza n’urukundo byawe

Nzaririmba ubwiza n’ineza.

Byiringiro, Mukiza udahemuka !

Unyobora inzira y’amahoro.

90.        Indirimbo 90

Indirimbo 90 — igice 1

Ko ntashobora, Mana y’agakiza kanjye,

Gukwiza ishimwe ryawe isi n’ijuru,

Ngo bimbere abahamya b’Ishimwe ngushima,

No kubwira ab’isi uko nezerewe !

Indirimbo 90 — igice 2

Nezezwa no kukumva; na rya jambo ryawe

Ryavuze riti : « Habeho umucyo » ukaba,

Ryiyoroshya rinyigisha rimpumuriza,

Riti : « iyi ni yo nzira y’agakiza ».

Indirimbo 90 — igice 3

Nezezwa no kukubwira nciye bugufi,

Nzamura ishimwe no gusaba kwanjye,

Mu mudendezo w’umwana imbere ya Se

Nciye bugufi nk’umuntu imbere yawe.

Indirimbo 90 — igice 4

Nezerwa iyo nturije imbere yawe,

N’abacunguwe ndakuramya uyu munsi ;

Ubwo twese twegera intebe y’ubuntu,

Yo soko y’umugisha uva mu rukundo.

Indirimbo 90 — igice 5

Nezezwa no kugira Ikomeye ho Data,

Kristo ho Umukiza, Mwuka Umujyanama !

I kuzimu hatwaye iki, isi yaha iki,

Unezererwa Imana ikiranuka ?

91.        Indirimbo 91

Indirimbo 91 — igice 1

Bakristo turate tunamamaze twese

Umukiza mwiza !

Twese abakundwa be, akiza, akaduhuza,

Turate umukiza. (bis)

Indirimbo 91 — igice 2

Malayika agose, mu mbaraga ze nyinshi

Abana b’Imana,

Niwe ubarinda akanabatabara

Iyo bugarijwe. (bis)

Indirimbo 91 — igice 3

Yesu tunezezwa no kuba hamwe nawe

Mu Bumana bwawe.

Hahirwa umuntu ukwiringira iteka

Kuko udahemuka ! (bis)

92.        Indirimbo 92

Indirimbo 92 — igice 1

Ni wowe, Mukiza,

Wo kwiringirwa rwose

Nishingikiriza.

Ukwihangana kwawe

N’impuhwe zawe nyinshi

Bingaragariza,

Uburyo unyitaho.

Indirimbo 92 — igice 2

Mbega uko ari byiza

Kukugiraho Data !

Turi kumwe hose.

Murikirwa n’ubuntu,

Wumva gusenga kwanjye,

Umpozaho amaso,

Ukanankomeza.

Indirimbo 92 — igice 3

Ineza, ubuntu

N’umunezero byawe

Ni ibyanjy’iteka.

Imbere yanjye hari

Inzira y’amahirwe,

Ndetse n’iy’ikuzo

Igana mu ijuru.

Indirimbo 92 — igice 4

Nyobora, umfashe

No mu ntege nke zanjye

Igihe ntaguza.

Impuhwe zawe, Mana,

Imbaraga, ubwenge,

Bigota uwawe

Bikamutabara !

93.        Indirimbo 93

Indirimbo 93 — igice 1

Ndanezerwa cyane

Iyo nkubona,

Ndebesh’umutima,

Mwami w’abami !

Wimye mu mbaraga

Ku bintu byose,

No kuba uhari,

Ugaca ingoyi.

Indirimbo 93 — igice 2

Ineza ihebuje

Izasendera

Imitima yacu

Duhozwa nawe,

Ku nkombe z’ibyiza

Uturagira,

Tunywera ku ruzi

Ruva ku Mana.

Indirimbo 93 — igice 3

Ni ryari, Mukiza,

Mu bihe byiza,

Urabagirana

Uzatunyura ?

Umugeni ati :

« Ngwino Bugingo,

Mwami w’amahoro,

Ganza iteka. »

94.        Indirimbo 94

Indirimbo 94 — igice 1

Rukundo ruhebuje iteka

Rwawe Yesu,

Wamennye amaraso Ku bwanjye,

wowe Yesu !

Anyezaho Ibyaha byose,

Ntandukana n’urupfu n’isi,

Akampa gusa nawe iteka

Yesu Kristu.

Indirimbo 94 — igice 2

Ninde umbyutsa iyo nguye ?

Yesu Kristu.

Ninde umfasha mu ntambara ?

Yesu Kristu.

Yesu yaravuze, nzizera

Ko nzajya ndwanira ikuzo rye,

Ingabo, no gutsinda kwanjye,

Yesu Kristu.

Indirimbo 94 — igice 3

Njya kwa Data kandi inzira ni

Yesu Kristu ;

Ndi umunyehirwe, nejejwe na

Yesu Kristu ;

Nubwo mu mibabaro yanjye,

Umutima ujya unyiringiza,

Nkomeza kukwizera wowe

Yesu Kristu.

Indirimbo 94 — igice 4

Nkijijwe nta kindi nkirata

Ni we gusa ;

Mu isi no mu ijuru mbeshwaho

Nawe gusa.

Vuba, ibyo mu isi bizashira !

Nigurukire kure yabyo,

Ngana ubuturo buhoraho,

Nsanga Yesu.

95.        Indirimbo 95

Indirimbo 95 — igice 1

Yesu, bugingo bwacu, ari  mu  ijuru,

Umurengezi wacu n’umukwe,

Ni wowe Yesu byiringiro byacu,

Ikuzo n’ibyishimo kuri twe !

Indirimbo 95 — igice 2

Yagiye kudutegurira umwanya ;

Kandi aduh’Umwuka w’ubuntu,

Bivuye ahantu heza ho mu ijuru,

Mu bikorwa byo mu rukundo rwe.

Indirimbo 95 — igice 3

Tumukurikirane ishyaka ryiza ;

Ntidushyire imitima ku by’isi ;

Duhamagarwa n’iyo Mana ikiza,

Kandi turahishiwe mu ijuru.

96.        Indirimbo 96

Indirimbo 96 — igice 1

Nyagasani iyo nkwibutse,

Nkibuka ubuntu bwawe,

Nkumbura kukwibonera

Uko uri turi kumwe. (bis)

Indirimbo 96 — igice 2

Nubwo ndembejwe, naniwe,

Nkomeje urugendo

Muri ubu butayu bubi,

Bwuzuyemo amalira. (bis)

Indirimbo 96 — igice 3

Nubwo abanzi benshi cyane

Bantera mu ntege nke,

N’imitego y’umubisha

Ingota ubudatuza. (bis)

Indirimbo 96 — igice 4

Nyamara nshobora iteka

Kujya ngukurikira,

Ngahora nyuzwe n’ibyiza

Byo mu rukundo rwawe. (bis)

Indirimbo 96 — igice 5

Mukiza gitare cyanjye,

Gukiranuka kwanjye !

Guhora iruhande rwawe

Bihora binezeza. (bis)

Indirimbo 96 — igice 6

Ndakwinginga, Nyagasani,

Nyuzuza ishyaka ryiza !

Ha umugaragu wawe

Guhora yiringirwa. (bis)

Indirimbo 96 — igice 7

Kugeza ubwo abatowe,

Banesheje kubwawe,

Bambaye amakanzu yera,

Bareba ikuzo ryawe ! (bis)

97.        Indirimbo 97

Indirimbo 97 — igice 1

Mu gihe cy’intege nke

Tureba mu ijuru,

Aho Imana y’impuhwe,

Ibitse ubutunzi.

Twemerewe kwinjira

Mu buturo bwera :

Atubereye Data,

Uduha amahoro.

Indirimbo 97 — igice 2

Mu gihe tubabaye

Tureba mu ijuru,

Aho Kristo azaza ava

Aje mu mbaraga :

Uwo mudahemuka

Araza ajyane abe ;

Umugeni wawe ati :

Ngwino Mukwe, Ngwino.

Indirimbo 97 — igice 3

Ukuzwe Mana Data !

Kuzwa Ntama wera !

Kuri twe nta butindi,

Tureba mu ijuru.

Dukangure ubugingo

N’urukundo byacu ;

Maze umutima wacu

Ugutegereze !

98.        Indirimbo 98

Indirimbo 98 — igice 1

Shimwa Mana nkuru, wowe wuzuye impuhwe

Watumurikiye turi mu mwijima.

Amahoro uduha

Mu mitima yacu

Ntabwo arondoreka, niyo mpano y’ubuntu.

Indirimbo 98 — igice 2

Ibiteye ubwoba byararangiye kera,

Ubwo Yesu yishyiragaho ibyaha ;

None abana bawe,

Banesha bizeye,

K’ubw’ubuntu bwawe bwabakuyeho ibyaha.

Indirimbo 98 — igice 3

Urukundo rwawe nirwo rutugezaho

Gutabarwa ndetse n’ibyiza bya Mwuka.

Ibyiza by’ijuru

Twarabyeguriwe ;

Ikiganza cyawe cyiraturinda twese.

Indirimbo 98 — igice 4

Tugana intego tuyobore inzira ;

Mu mahoro yawe tugutegereze:

Abakundwa nawe,

Turagana ijuru

Aho watwanditse ukaduha imyanya.

99.        Indirimbo 99

Indirimbo 99 — igice 1

Nihakuzwe Nyagasani, Imana Data,

Aduhaza ibyiza bye buri munsi ;

Arusha uko ba mama bajya badukunda :

Ntacyagereranywa n’uko adukunda.

Indirimbo 99 — igice 2

Watugaragarije urwo rukundo rwawe,

Mana y’urukundo, mu mpano ikomeye

Y’umucunguzi Yesu, Umwana w’Ikinege,

Urupfu rwe rwatumye tubabarirwa.

Indirimbo 99 — igice 3

Wasutse urukundo, Mana nziza, Mana y’ubwenge,

Mu mitima yacu, kubwa Mwuka wawe ;

Atura muri twe akaduhamiriza

Ubuntu muri Yesu wadukijije.

Indirimbo 99 — igice 4

Ku bw’urukundo, Mukiza udahemuka,

Turinde, kugeza  ubw’uzagaruka ;

Tube maso, dusenge tugutegereje,

Tugume iteka mu rukundo rwawe.

100.   Indirimbo 100

Duhange Yesu amaso :

Vuba umukiza w’Ikuzo

Azaza ava mw’ijuru.

Mu gutegereza guhire,

Umutima wacu ube maso :

Tuniteguye by’ukuri.

Bakristo umukiza araza.

101.   Indirimbo 101

Indirimbo 101 — igice 1

Dukundwa n’Imana :

Nitunezerwe !

Urukundo rwayo

Ruratugose.

{Tuvuge ikuzo rye,

Tuyishimire ;

Turate kunesha

K’umucunguzi}.

Indirimbo 101 — igice 2

Mana iturinda !

Turi abakene ;

Utubera Data,

Ukatwitaho.

Indirimbo 101 — igice 3

Muri uru rugendo

Turagendana ;

Ukadukomeza

Dutentebutse.

Indirimbo 101 — igice 4

Mwuka utang’ubuntu

Udukomeza,

Araguhishura,

Mukiza wacu !

Indirimbo 101 — igice 5

Byiringiro byacu,

Mana idukunda !

Icyizere cyacu

Ni ineza yawe.

{Tuvuge ikuzo rye,

Tuyishimire ;} etc.

102.   Indirimbo 102

Indirimbo 102 — igice 1

Tugende twishimye iteka ryose,

Tugana iwabo w’abahiriwe,

Aho Yesu ari adusabira ;

Tugende tugana gakondo yacu ;

Tugende twishimye iteka ryose,

Tugana iwabo w’abahiriwe.

Indirimbo 102 — igice 2

Mu ijuru hazaratwa urukundo :

Mbeg’ibitaramo by’abahire !

Turi mu rusobe rw’amajwi meza

Tugeze muri gakondo iwacu.

Tugende twishimye iteka ryose,

Tugana iwabo w’abahiriwe.

Indirimbo 102 — igice 3

Tugutegereje uva mu ijuru,

Kuko imitima yacu ari iyawe.

« Ngwino Yesu », niko umugeni avuga ;

« Twakire mu ikuzo twateguriwe ».

Aho tuzishima iteka ryose :

Niho iwabo w’abahiriwe.

Indirimbo 102 — igice 4

Tuzabona ihirwe mw’isi nshya,

Tuzaririmba ubwiza bwa Ntama ;

Aho nta marira nta muborogo,

Nta cyaha aho hantu h’igikundiro ;

Hamwe na Yesu, twishimy’iteka,

Mu rukundo rwe tunezerewe !

103.   Indirimbo 103

Indirimbo 103 — igice 1

Imana ntijy’ihana

Uwayiringiye ;

Niba nanizwa n’isi,

Niyo negamira.

Iman’Idahemuka

Irinda abayo

Kugez’iteka ryose,

Ibaha Ibyiza.

Indirimbo 103 — igice 2

Kuko nziko inkunda,

Ndashaka kuyiha :

Imeny’ibyo nkeneye,

Kurusha’uko mbizi.

Iyo Mana y’ineza

Yankoz’isoni se ?

Oya, n’ibibi bije,

Tuba turi kumwe.

Indirimbo 103 — igice 3

Mu maso hawe Mana

Haramurikira,

Ungirire ubuntu

Mbeho uk’ushaka.

Kuzagera ku munsi

Nzagera iwawe,

Ngendesh’inzira yawe

Mu budahemuka.

104.   Indirimbo 104

Indirimbo 104 — igice 1

Yesu udukunda nk’uko Dat’agukunda ;

Urukundo rwawe rudukiz’ubutindi,

Rudufasha mu ntege nke.

Watanz’amaraso yaw’atweza ibyaha.

Kubwo kudukunda, wahaze umubiri

Wambaye ku bwacu, Yesu.

Indirimbo 104 — igice 2

Wenda kuwuvamo, mu gihe gikomeye,

Waravuz’uti : « mukundan’uko mbakunda ».

Duhe gukundana nkawe.

Kugira ngo isi imenyere mu bawe

Urukundo rwawe, duhe ubudahwema

Kukurebesha ukwizera !

105.   Indirimbo 105

Indirimbo 105 — igice 1

Arahirwa uwifuza

Gukurikira Yesu !

Areshywa nawe

Mu Ituze rye,

{Byose bizana

Kunezerwa.} (bis)

Indirimbo 105 — igice 2

Umwungeri uhamagara

Niwe umubatura.

Ni indahemuka

Imwitaho ;

{Imwongerera

Ishyaka rye.} (bis)

Indirimbo 105 — igice 3

Umurindisha ukuboko :

Ni wowe yegamira.

Satan’ateye,

Imbere ye

{Uramukiza,

Akanesha !} (bis)

106.   Indirimbo 106

Indirimbo 106 — igice 1

Sinzigera nicwa n’inzara,

Nyagasan’ar’Umwungeri.

Ngubwa neza munsi y’inshyimbo

Y’utabasha guhinduka.

Ndabizi, Yesu, wanshyize

Mu ntama zawe ukunda.

Indirimbo 106 — igice 2

Waruhuye umutima wanjye :

Nzi neza ukuntu wankunze.

N’aho nanyura mu muriro

Sinshobora gukongoka.

Uhora umpanze amaso :

Yobora ayanjye akurebe.

Indirimbo 106 — igice 3

Nyagasani, iyo nkwegereye,

Simpagarika umutima :

Ubuntu bwawe ni urutare,

Ni ubuhungiro buhamye.

Warambumbatiye, Yesu ;

Satani ntazankuramo.

107.   Indirimbo 107

Indirimbo 107 — igice 1

Abera tubeho iteka

Mu rukundo ruduhuje ;

Ni umukiro w’iteka ryose

Kubo Yes’ah’umugisha.

Indirimbo 107 — igice 2

Twanywereye kw’isoko imwe,

N’uko duhuz’umutima;

Dukomez’isiganwa ryiza,

Dutumbiriy’Umukiza.

Indirimbo 107 — igice 3

Nyagasani, twonger’intege ;

No kwizera mu bugingo ;

Maze indirimbo y’ubumwe

Turirimb’iger’iwawe !

108.   Indirimbo 108

Tunezerwe Bakristo, (bis),

Yesu azagaragaza

Icyubahiro cye mu be.

Mukiza ugiye kuza, (bis)

Kugirango tubane,

No gusohoza kunesha.

109.   Indirimbo 109

Indirimbo 109 — igice 1

Itorero rinyura

Mu isi ari umugenzi :

Ni ahantu h’amakuba,

N’intambara nyinshi.

Kubw’imbaraga nyinshi,

Yesu azaryishyira

Mu ijuru rinesheje,

Rizabayo iteka. (bis)

Indirimbo 109 — igice 2

Hariho ikiruhuko ;

Intambara ishize,

Twubure amaso yacu,

Kuko Yesu aza.

Niwe Mwana wa Data,

N’Umukiza iteka,

Tunyura muri iyi isi

Tumutegereje. (bis)

Indirimbo 109 — igice 3

Umuseke urakebye ;

Dukanguke twese :

Mu gihe cyidatinze

Tuzabona umukwe.

Tunezerewe cyane

Nitumwishimire,

No kubwa Mwuka Wera

Tuti : « Ngwino Yesu ! » (bis)

110.   Indirimbo 110

Indirimbo 110 — igice 1

I Kanani tuzabona ryari

Inkombe y’ijuru ?

Ntitwumva Kristu aduhamagarira

Mw’ijuru ?

Twishimiye hafi ye !

Turi mu bwugamo bwe,

Tuzaririmba iteka

Turi mu mahoro.

{Mbega umunezero, wuzuye ! wuzuye !

Mbega umunezero nyuma y’imiruho!

Abera bateranye, iwabo iteka ryose,

Bazaririmb’iteka ngo : nihakuzwe Ntama !}

Indirimbo 110 — igice 2

Abera barimbishijwe

Bazabona ikuzo rye,

Bazuwe n’imbaraga ze,

Bavuga ineza ye.

Bamamaza gutsinda,

N’impongano yabaye,

Dukikije intebe ye,

Tuzamushimira.

Indirimbo 110 — igice 3

Mu ijuru iyo umunyabyaha

Umwe gusa yihannye,

Abamarayika bera,

Basingiza Imana,

Mbega ibyishimo byinshi,

Ubwo azabohora

Umukumbi we akunda

Utsinze urupfu !

Indirimbo 110 — igice 4

Kanani iyo tuzabamo,

N’ahasezeranijwe,

Umunsi tuzateranywa

N’Imana idukunda,

Tuzaririmba iteka

Indirimbo inezeza,

Izumvikana mu ijuru

K’umunsi uhoraho.

Indirimbo 110 — igice 5

Kuri uwo munsi ukomeye

Umuseke utambitse,

Twese twibumbiye hamwe

No mu rukundo rwe,

Uwo turamya iteka

Tuzamubwira tuti :

Ntama ni wowe ukwiriye

Ubwami, ububasha !

{ Mbega umunezero, wuzuye, wuzuye !}etc.

111.   Indirimbo 111

Indirimbo 111 — igice 1

Mana igira neza,

Ubuntu bwawe

Buruta kubaho

Ku wacunguwe.

{Bana bo mu mucyo,

Dushime iteka

Data wacu mwiza,

Niwe Rukundo.}

Indirimbo 111 — igice 2

Data,ubuntu bwawe,

Kubo watoye,

Mu buturo bwera,

Ni Yesu gusa.

{Bana bo mu mucyo,} etc.

Indirimbo 111 — igice 3

Kuri twe abagenzi,

Ubuntu bwawe

Bufite imbaraga

Zidukomeza.

{Bana bo mu mucyo,} etc.

Indirimbo 111 — igice 4

Maze muri iyi si,

Mana y’ineza,

Buradusendera

Kugez’iteka  !

{Bana bo mu mucyo,} etc.

112.   Indirimbo 112

Indirimbo 112 — igice 1

Yesu yapfiriye

Hagati y’ababi,

Ababazwa.

Muri abo batatu,

Yari we ntungane,

Kubw’umusaraba

Aranesha.

Indirimbo 112 — igice 2

Yesu yarazutse

Yagiye mu ijuru :

Bamureba.

Dore umutware,

Ni umusare wawe ;

Uzi imbaraga ze?

Umwirate.

Indirimbo 112 — igice 3

Yesu azagaruka

Tujyane mu ijuru :

Tube nkawe.

Kuko aza vuba,

Tubeho twirinda :

Buri hafi gucya

Tube maso.

Indirimbo 112 — igice 4

Yesu, tegurira,

Imitima yacu

Kujya iwawe.

Uturwanirire ;

Tugere ku ntego ;

Twishimye, turira

Tube intwari.

Indirimbo 112 — igice 5

Mana rinda abawe !

Buzuzeho ibyiza ;

Bakomeze.

Kuba mu mahoro,

No kugushimira,

Kuyoborwa nawe,

Nibyo ngombwa.

Indirimbo 112 — igice 6

Kuramya Imana,

Hose hose

Turi imbere yayo ;

Gukorera Yesu,

Kuvuga ibyiza bye,

Kumukurikira,

Ni byo byacu.

113.   Indirimbo 113

Indirimbo 113 — igice 1

Ubwo mfite umwanya mu ijuru,

Mw’isi mfite amahoro.

Kure y’imiraba n’inkubi,

Mfite aho ndambika umusaya,

Mu gituza cy’umukiza.

Indirimbo 113 — igice 2

Mu ijuru mu rugo rwa Data,

Muri Yesu mfite byose,

Ubutunzi bwose bw’ahera.

Nyagasani uramurikira ;

Mpabw’ikuzo n’urukundo.

114.   Indirimbo 114

Indirimbo 114 — igice 1

Tugusanze mu mahoro,

Mu bwiyoroshye Yesu

Aho wemeye kuhaba

Utamenywa n’abantu.

Uri wenyine nta wundi,

Ugira ineza gusa

Mu nzira irabagirana

Umutima w’abera.

Indirimbo 114 — igice 2

Mbega ibyiza by’iyo nzira !

N’ubutunzi bw’ineza !

Imana ubwayo ihabona

Urumuri rwo kwera.

None kubw’ubuntu bwawe,

Twavutse ubwa kabiri,

Twagufatah’urugero,

Wowe kwizera kwacu !

Indirimbo 114 — igice 3

N’ubwo umubiri usaza

Ubabazwa uhatwa,

Cyangwa se dusharirirwa

Mu kugukurikira,

Ni wowe turangamiye

N’ubwo dutentebuka,

Ngo tugaragaze, Yesu,

Ubutungane bwawe.

Indirimbo 114 — igice 4

Iherezo ry’iyi nzira

Ni igihugu cy’ubwiza,

Harabagirana ubwiza

Bw’uwo Muntu watsinze.

Nta neng’ah’imbere yawe,

Tukuramya mw’ikuzo,

Yesu, kubwo gusa nawe

Bizaba bitunyuze.

115.   Indirimbo 115

Indirimbo 115 — igice 1

Mu butayu, ahari inzira yanjye

Ngana mu gihugu nzaturamo,

Nta kwinuba, nta mbaraga binsaba,

Kuko nzaragwa ibyo mu ijuru.

Indirimbo 115 — igice 2

Mucunguzi, Muyobozi nizera,

Nduhura umutwaro wa none ;

Nijoro umucyo wawe umurikire,

Undindire iteka mu rukundo.

Indirimbo 115 — igice 3

Buri munsi, ineza idahemuka

Impa umutsima uva mu ijuru ;

Bugorobye ndyamye mu ibaba ryawe,

Ni wowe wita ku bizaba ejo.

Indirimbo 115 — igice 4

Buhungiro, amazi yawe meza

Atemba ansanga ngo amare inyota ;

Imbaraga z’Umwuka wawe Wera

Zirinde umutima kwivovota.

Indirimbo 115 — igice 5

Bidatinze, imperuka y’urugendo

Izanzanira ikiruhuko ;

Kandi uguhamya kwa Nyagasani

Ni ko kuzandinda gutembanwa.

Indirimbo 115 — igice 6

Murwa wera wo nasezeranijwe,

Umutima uragukumbuye !

Tujyanwe mu munezero w’ijuru,

Mana izina ryawe rihimbazwe !

116.   Indirimbo 116

Indirimbo 116 — igice 1

Nyagasani niwe mbaraga zanjye :

Natinya nde wangirira nabi ?

Nkomezwa n’imbaraga ze iteka :

Umuntu upfa yantera ubwoba ?

Indirimbo 116 — igice 2

N’ubwo ingabo zanyegera zingose,

Mutima wanjye kuki watinya ?

Naho nabura unkomeza mu byago,

Mfite umukiza unkomeza.

Indirimbo 116 — igice 3

N’ubwo uwambyaye yanyibagirwa,

Sinzigera mpungira ku muntu,

Ishobora byose, Data nizera,

Izankirisha ukuboko kwayo.

Indirimbo 116 — igice 4

Nuko, mutima, mu bihe bigoye,

Tegerez’utabarwe n’Imana.

Umwiringire uko byagenda kose :

Uzakomezwa n’imbaraga ze.

Indirimbo 116 — igice 5

Kristo mahoro n’agakiza kanjye ;

Ni igihome n’umutware wanjye ;

Kubw’urukundo ankunda nzanesha :

Ntacyo ntinya ndi kumwe na Yesu.

117.   Indirimbo 117

Indirimbo 117 — igice 1

Impuhwe zawe, Yesu,

Mushumba ukomeye,

Zindengera mu kaga,

Zindinda amakuba.

Umpoza ku mutima,

Naniwe narushye ;

Ubugwa neza bwawe

Burambumbatira.

Indirimbo 117 — igice 2

Watobowe ibiganza

N’abana b’abantu !

Bivamo amaraso

Igihe udupfira,

Wakomeje kwibuka

Ibyo wababajwe,

Ibyo biganza byawe

Bitanga umugisha.

Indirimbo 117 — igice 3

Rugero rutiganwa,

Mutima wa Yesu,

Udutabara iteka

Wiyoroshya cyane.

Mutima utuyobora,

Nta guhindagana

Nshaka kukuba hafi,

Warambabarijwe !

118.   Indirimbo 118

Indirimbo 118 — igice 1

Ninde uzaducira iteka

Twe abahawe ubugingo ?

Ni nde uzanaturega

Twe abatsindishirijwe ?

Ntama w’Imana

Wapfuye akazuka,

Wuzuye umucyo,

Yagiye mw’Ijuru.

Kubw’Intimba n’Intege nke

Arahaguruka ubwe,

Tukarushaho kunesha

Turi mu wadukunze.

Indirimbo 118 — igice 2

Yesu yaraducunguye

Atuvana mu rupfu ;

Twamaze kuzurwa nawe,

Araduhamagara.

Mbega amizero

Yo kuba mu ijuru !

N’ibyiringiro

By’abakunzwe nawe

Ku Mana ihoraho idapfa !

Ni yo nziza ikomeye,

Ishimwe, icyubahiro,

Bibe ibyayo iteka !

Indirimbo 118 — igice 3

Tuzabona ryari umunsi

Ubwo ugomba kuza

Azaza avuye mu ijuru,

Ariwe Yesu Kristo ?

Mbega umunsi,

Tuzaruhukaho !

Mbega igihembo,

Cyo kwizera kwacu !

Bakristo ni igihe gito,

Maze umwami w’ikuzo

Azaza guha ingabo ze

Ugutsinda kw’iteka.

119.   Indirimbo 119

Indirimbo 119 — igice 1

Twakijijwe isi y’ububata

Hab’umwijima w’icyaha,

Tugana iwacu mu ijuru

Mwuka wawe atuyoboye.

Indirimbo 119 — igice 2

Twiringiye kandi twishimye,

Tugana muri uwo murwa

Aho tuzahorana iteka

Ikuzo n’umunezero.

Indirimbo 119 — igice 3

Aho nta kurira ukundi !

Imihat’inyot’inzara ;

Aho nta byago nta gutaka :

N’umunezero iteka.

Indirimbo 119 — igice 4

Duteraniye ibudapfa,

Mu rukundo n’ibyishimo,

Tuzarata ikuzo ry’iteka,

Rya Ntama wadupfiriye

120.   Indirimbo 120

Indirimbo 120 — igice 1

Muze, bana b’Imana, tuvome twishimye

Kw’isoko y’ubuntu n’amahoro ;

Tubwirane Ibyiza, twamamaz’ineza

By’umucunguzi udukiza ibibi. (bis)

Indirimbo 120 — igice 2

Tuzakwamamaza, wowe Yesu Mukiza,

Twebwe abazi iby’urukundo rwawe ;

Ibyo wakoreye intore zawe ni byiza :

Tuzashima izina ryawe iteka. (bis)

Indirimbo 120 — igice 3

Turakuramya,Yesu Mukiza udukunda,

Wadukirishije amaraso.

Ku isi turirimb’urukundo rutavugwa,

Urwo tuzaririmba mu ijuru. (bis)

121.   Indirimbo 121

Indirimbo 121 — igice 1

Mbega kunyurwa n’ibyishimo byinshi

Yesu nagaruka !

Ubwo Itorero rizajyanwa kure,

Risanze umukwe ! (bis)

Indirimbo 121 — igice 2

Mbega umunsi, ubwo imbere ya Data,

Kristo azatujyana,

Ubwo mu Ngoro ye turi mu ikuzo

Azatwinjizayo ! (bis)

Indirimbo 121 — igice 3

Nta kindi kizumvikana mu ijuru

Atari indirimbo ;

Zose zitangaze iby’ubuntu bwe

N’iby’urukundo rwe. (bis)

Indirimbo 121 — igice 4

Manuka mu ijuru turakwifuza ;

Ngwino uwo dukunda !

Kuva kera intore ziraniha ngo :

Ngwino Mukwe mwiza ! (bis)

122.   Indirimbo 122

Indirimbo 122 — igice 1

Abera barwanywa,

Impande zose

Bafit’intege nke

Hano mw’iyi si,

Bariyo mu ijuru,

Ubitayeho,

Mutambyi mukuru

Usumba abandi !

Indirimbo 122 — igice 2

Wuj’igikundiro,

N’ineza nyinshi,

Ntujya wibagirwa

Abacunguwe.

Ni wow’udufasha

Buri ntambara,

Kand’udusabira,

Mukiza wacu !

Indirimbo 122 — igice 3

Iyo ducumuye

Urakenyera,

Ibirenge byacu

Ukabitwoza,

Uti : « indahemuka

Ujy’unyigana,

Jye rugero rwiza

Rw’umugaragu ».

Indirimbo 122 — igice 4

Mbuto zo kunesha,

N’izo kwizera,

Abawe mw’ikuzo

Muzibanira,

Mu buturo bwera,

Ku Mana Data,

Urukundo rwawe,

Ruzahoraho !

123.   Indirimbo 123

Indirimbo 123 — igice 1

Mbega ubuntu kwitw’abavandimwe bawe,

No gutegereza kugaruka kwawe !

Wanadukijije, akaga kacu kose :

Twahawe gukundwa nawe, (2).

Indirimbo 123 — igice 2

Ni wowe watwogeshej’amaraso yawe,

Mu mitima ibabay’uzana amahoro ;

Yesu mutsima wo mu ijuru udutunga,

Uzatubeshahw’iteka, (bis).

124.   Indirimbo 124

Indirimbo 124 — igice 1

Uwatsinze Shitani n’isi,

Mwana w’Imana ava mu mva :

Iby’ubwoba byo mu mwijima

Byakurikiwe n’ibyiza.

Nta bwoba nta n’umubabaro !

Bera bwoko bwacunguwe,

Hamwe no kunezerwa kwera,

Turirimbe yarazutse !

Indirimbo 124 — igice 2

Mbeg’umuns’uje w’ibyishimo !

Ubw’umubiri uzazuka ;

Uwabibwe ar’uwo kubora,

Uzazuka ar’uw’ikuzo.

Kok’imibiri y’intege nke,

Nk’ako kany’ihabw’ubwiza,

Maze ihindurwe ise nawe,

N’umubiri wawe, Yesu.

Indirimbo 124 — igice 3

Ubu kubw’ubugingo bwawe,

Twarazutse Nyagasani ;

K’ubw’ubuntu butarondorwa,

Twashyizwe iyo mu ijuru ;

Dutegereje umunsi mwiza

Uzabonekana ikuzo,

Twiringiye kunesha kwawe,

Turwana intambara nziza.

125.   Indirimbo 125

Indirimbo 125 — igice 1

Mu gicuku,ubwo humvikana

Ijwi riti : « Dore umukwe ! »

Ni Yesu murebe araje :

Nimuze tumushagare.

{Itorero ryitegurire

Igihe cy’ubutumire,

Buracya ari umunsi mukuru :

« Dore umukwe, dore umukwe. »}

Indirimbo 125 — igice 2

Ibyo byiringiro bihire

Biduhembura imitima.

Mbega ukuntu tuzanezezwa

No kuzabana na Yesu !

Itorero ryitegurire...

{Itorero ryitegurire} etc.

Indirimbo 125 — igice 3

Abasinziriye muri we

Bazumva ijwi rye nkatwe ;

Tujyanwe nabo kure y’isi,

Gusanganira Umukwe.

{Itorero ryitegurire} etc.

126.   Indirimbo 126

Indirimbo 126 — igice 1

Ni byiza gukunda Imana nka data,

Kuyisanga dutinyutse rwose,

No kuba mw’Iyi si y’Imibabaro,

Tuyobowe na Mwuka w’Imana !

Indirimbo 126 — igice 2

Mbeg’ibyiza kugira buri gihe

Inshuti nziz’iduhumuriza,

No kubasha kwegera Nyagasani,

No gutabarwa nawe mu byago !

Indirimbo 126 — igice 3

Mbeg’ibyiza kwibuk’ubuntu bwawe,

Mu ntege nke no mu mibabaro,

Twibuka ko yafash’umwanya wacu

Nk’umwana w’intama wababajwe !

Indirimbo 126 — igice 4

Ni byiza kwishimira ikuzo ryawe,

Nyagasani, hamwe n’abizeye ;

Dutegereje ko uzagaruka,

Ukaduha ingororano zacu !

Indirimbo 126 — igice 5

Mbeg’igihe imbere yawe Data,

Ubwo abera bari mu bwiza,

Bambaye amakamb’atangirika,

Bakwikubita imbere baramya !

127.   Indirimbo 127

Indirimbo 127 — igice 1

Ugukiranuka gushyitse,

Mana ikiza, n’ubwiza

Ni nawo mwambaro w’ikuzo

W’umugome wacunguye.

Indirimbo 127 — igice 2

Abagiriwe impuhwe nyinshi,

Wabakungahaje impano,

Dufite ukwizera guhamye

Twiteze umunsi mukuru.

Indirimbo 127 — igice 3

Twebwe intore, ishyanga ryera,

Nta teka tuzacirwaho,

Nta gutinya ndetse nta bwoba :

Twababariwe n’Imana.

Indirimbo 127 — igice 4

Yesu, gukiranuka kwacu,

Wavuze uti : “Ndaza vuba”

Itorero rinezererwe,

Kukubona Mucunguzi !

128.   Indirimbo 128

Indirimbo 128 — igice 1

Turate ubudasiba

Ineza y’Imana :

Umunezero wayo

Wuzure Imitima !

Agakiza kayo

Kavuye mu ijuru :

Dufite umukiza. (bis)

Indirimbo 128 — igice 2

Mbega ibyishimo byinshi

N’ineza itavugwa !

Imana ibabarira

Uyicumuyeho.

Kubw’ibyaha byacu

No kudutinyura,

Yesu yaritanze. (bis)

Indirimbo 128 — igice 3

Ku ntebe y’ubuntu bwe

Iyo tuharebye,

Tuhabona uruhanga

Rw’umukiza mwiza.

Aradusabira

Aho ari mu ijuru,

Kuko yanesheje. (bis)

Indirimbo 128 — igice 4

Mu kuyobora inzira

Y’abo yacunguye,

Yohereza urumuri

Mu mitima yabo.

Mwuka arayobora,

Ubuntu buduha

Kumenya ibyanditswe. (bis)

Indirimbo 128 — igice 5

Mu gitabo cy’ijuru

Niho yatwanditse ;

Aturarika iteka

Kwishimira impano.

Turinzwe nawe ubwe,

Turiho twizeye,

Turagana ijuru. (bis)

Indirimbo 128 — igice 6

Vuba, yambaye ikuzo,

Azava mu ijuru ;

Asohoje kunesha,

Azatubohora.

Uwo yacunguye,

Uwazuwe nawe,

Amubone uko ari. (bis)

Indirimbo 128 — igice 7

Rukundo ruhebuje,

Mwandu w’abatowe !

Dukundwa n’Umukiza :

Ni iki kindi kandi ?

Tubeho iteka

Kubw’urukundo rwe ;

Tuvuge ibyiza bye ! (bis)

129.   Indirimbo 129

Indirimbo 129 — igice 1

Twitegure bavandimwe,

Databuja araje.

Dore umukwe aregereje :

Tugiye kumubona ! (bis)

Indirimbo 129 — igice 2

Bidatinze, azaganza

Hamwe n’itorero rye ;

N’ibw’azaritamiriza

Ubwiza yateguye. (bis)

Indirimbo 129 — igice 3

Ntutinye, mukumbi muto,

Witaweho na Data.

Umusaraba wa Ntama

Ub’ibendera ryawe. (bis)

Indirimbo 129 — igice 4

Nubwo isi ikurwanya,

Bikubera ubwiza ;

Urukundo no kwizera

Biduhesha kunesha. (bis)

Indirimbo 129 — igice 5

Himbazwa, Yesu Mukiza !

Ni ibyiringiro byacu.

Hahirwa ufite umutima

Umuramy’umukuza ! (bis)

130.   Indirimbo 130

Indirimbo 130 — igice 1

Data, turakwerekezaho

Amaboko n’Imitima ;

Turagutura amasengesho,

Tugukunda, tutakuryarya,

Nk’abakuramya by’ukuri.

Indirimbo 130 — igice 2

Turiyumva imbere yawe

Nk’abeguriwe uwo ukunda,

Abagiriwe ubuntu nawe,

Dufite umwanya muri wowe,

Nka Yesu n’abo akunda.

Indirimbo 130 — igice 3

Bityo intege nke z’abo ukunda,

Zitunihisha iteka,

Zidutera kugutabaza,

Kubwa Mwuka w’isezerano,

Mu ntege nke, tugashima.

Indirimbo 130 — igice 4

Udukomeza mu rugendo,

Tugusanga wowe, Yesu,

Ni wowe gutabarwa kwacu,

Soko y’amazi y’ubugingo

N’ifunguro ry’abatowe.

131.   Indirimbo 131

Indirimbo 131 — igice 1

Mu gitondo kare, Yesu, turagushima.

Amanywa n’Ijoro,uratubumbatiye.

Ku bana bawe Ineza yawe ntikama,

Urwo udukunda ntirucogora namba.

Indirimbo 131 — igice 2

Duhora duhanze amas’ubuntu bwawe :

Uduhe none umutsima wo mu ijuru ;

Dutegereje gutabarwa nawe gusa ;

Dutwikirw’iteka n’ikiganza cyawe.

Indirimbo 131 — igice 3

Mwuka waw’ahor’atwigisha, atuyobora,

Ku bw’ijambo ryawe ridukoreramo !

Dukomejwe na Mwuka nta n’umwe utinya,

Kandi tuzahora tunesha ku bwawe.

Indirimbo 131 — igice 4

Mw’iyi si tur’abagenzi n’abimukira,

Tuzaruhukira mu buturo bwera.

Mw’ijuru ryawe, Nyagasani Mana Data,

Tuzinjizwa n’urukundo rwawe rwinshi.

Indirimbo 131 — igice 5

Turindish’amahoro mu rugendo rwacu,

Kugeza mw’ihirwe, dutanye n’ibibi,

Ubwo tuzanezererwa hamwe byuzuye,

Twinjijwe na Yesu mu buruhukiro.

132.   Indirimbo 132

Indirimbo 132 — igice 1

Nta gihombo, nta nyungu mu butayu,

Nta cyo guhitamo no kwifuza :

Nta gihuru, nta n’Icyatsi gitoshye,

Nta soko yo kumara Inyota.

Indirimbo 132 — igice 2

Muri ubwo butayu nta buhungiro,

Nta n’aho kurambika umusaya,

Mbese ubwo nadindizwa n’ubusa

Ndi hafi yo kugera ku ntego ?

Indirimbo 132 — igice 3

Muri ubwo butayu mpazi inzira :

N’iy’ineza, ubuntu no kwizera,

Nyicamo ntatinya, ntashidikanya,

Kuko wayinciriye, Mukiza ;

Indirimbo 132 — igice 4

Inzira isendereye umunezero,

N’ubwo inyura habi, ni amahoro ;

Inzira y’umugisha, inkura mu isi

Ikangeza ku Mana ariyo So.

Indirimbo 132 — igice 5

Aho nta kwifuza nta n’imirimo,

Wadutunganyirije kubayo,

Nzanezererwa kuruhuka iteka,

Mu buturo bwera hamwe nawe.

133.   Indirimbo 133

Indirimbo 133 — igice 1

Mwungeri we, uturagiye

Wadushyize mu rukundo ;

Utwitaho uturinda Inzara,

Watugize Intama zawe.

Indirimbo 133 — igice 2

Nyagasani, niba isi mbi

Itatanya abo ukunda…

Imbere yawe turi umwe

Bikomotse kuri wowe.

Indirimbo 133 — igice 3

Dukundane urutaryarya ;

Tumukikije tube umwe.

Mwuka Wera, Mwana na Data,

Tubahuriyeho twese.

134.   Indirimbo 134

Indirimbo 134 — igice 1

Kukuba hafi nka Mariya,

Amasaha agahita

Mu ituze sinizirikane,

Yesu, nkagutega amatwi.

Indirimbo 134 — igice 2

Kukuba hafi mu gahinda,

K’ubw’ibindushya nkaronka

Ubutoni n’ineza byawe,

N’ubugwaneza bimpoza.

Indirimbo 134 — igice 3

Ngasuka ku birenge byawe,

Mukiza wasuzuguwe,

Umubavu mwiza utavanze

Wo mu rwabya rwamenetse ;

Indirimbo 134 — igice 4

Kuramya kwiza k’ugukunda,

Mubav’usabye ijuru,

Wabikiwe umwanya uhebuje

W’igitambo gitunganye...

Indirimbo 134 — igice 5

Nyagasani nkugume hafi,

Ijwi ryanjye hano kw’isi

Rirate hamwe nab’ijuru,

Umwana w’Imana wishwe !

135.   Indirimbo 135

Indirimbo 135 — igice 1

Turirimbire mu ndirimbo nziza,

Iby’Umucunguzi !

Ubuntu bwizerwa,

Buhora ari bushya,

Buramurika.

Arakomeye ni mwiza :

Kuzwa Mukiza ! (bis)

Indirimbo 135 — igice 2

Turirimbire mu ndirimbo nziza,

Iby’Umucunguzi !

Intebe y’ubuntu

Ni icyicaro nyacyo

Cy’uwaruhijwe.

Arakomeye ni mwiza

Kuzwa Mukiza ! (bis)

Indirimbo 135 — igice 3

Turirimbire mu  ndirimbo nziza,

Iby’Umucunguzi !

Yesu mu bwiza bwe,

Ni nawe kunesha

N’umunezero.

Arakomeye ni mwiza

Kuzwa Mukiza ! (bis)

136.   Indirimbo 136

Indirimbo 136 — igice 1

Kuzwa Mana, Ububasha,

Ishimw’icyubahiro,

Urukundo no gushima,

Ni ibya Krist’Umukiza !

Indirimbo 136 — igice 2

Yesu wamenny’amaraso,

Utamirizw’amahwa,

Uburakari bw’Imana

Uremererwa nabwo.

Indirimbo 136 — igice 3

Imibabaro ni iyawe,

Urupfu no guhanwa !

Naho kuri tw’agakiza

N’imbabazi z’ibyaha.

Indirimbo 136 — igice 4

Kuzwa Mana, ububasha,

Ishimw’icyubahiro,

Urukundo no gushima,

Ni ibya Krist’Umukiza !

137.   Indirimbo 137

Indirimbo 137 — igice 1

Bana b’Imana, ntore zayo

Zateganyirijw’Ijuru,

Turi Imbere y’umuremyi,

Turirimba n’Ibyishimo.

Indirimbo 137 — igice 2

Twari abo gucirwah’iteka,

Dupfuye tuziz’ibyaha ;

Mu kaga katagira ingano

Niho we ubwe yadukuye.

Indirimbo 137 — igice 3

Twacunguwe na Yesu Kristu,

Kubwac’arapf’arazuka,

Mwuka we Wer’atugezaho

Impano z’urukundo rwe.

Indirimbo 137 — igice 4

Muri Yesu tumwita Data ;

W’atwit’abana b’akunda ;

Buri munsi kubw’ubuntu bwe

Twumv’uko atwitayeho.

Indirimbo 137 — igice 5

Nta kintu cyadutandukanya

N’urukundo rwe rw’iteka ;

Ntacyo mw’isi cyangwa mw’ijuru

Cyadutandukanya narwo.

Indirimbo 137 — igice 6

Umurage mwiza w’ijuru

Twaronse kubw’amaraso,

Ni umugabane wacu mwiza

Hafi ye iteka ryose.

Indirimbo 137 — igice 7

Kuzwa kubw’ibyo byiringiro,

Tebuts’uwo munsi Data,

Ubw’Umwana wawe ukunda

Azatujyana mu ijuru.

138.   Indirimbo 138

Indirimbo 138 — igice 1

Kubw’Imana yacu umurimo urashyitse ;

Ibyo yatubwiye, azabisohoza.

Imana izadufasha ! (bis)

Niyo Mana yacu, (ter)

Niyo bwihisho nyabwo.

Indirimbo 138 — igice 2

Nyagasani Imana, adukunda iteka :

Ibyo atugirira ntibizashiraho ;

Azatugeza ku ntego, (bis)

Niwe twiringiye, (ter)

Munezero uhebuje.

Indirimbo 138 — igice 3

Amenya uko abanzi bacu bose bangana.

Araturwanira akadutsindira ;

Azatsindisha imbaraga ! (bis)

Abanzi, imbere ye, (ter)

Bahunge nk’igicucu.

Indirimbo 138 — igice 4

Imibiri ipfa izayiha kunesha ;

Tuzi ko vuba aha azayihindura

Ubwo impanda izavuga ! (bis)

Kubo yacunguye, (ter)

Hazaganza ikuzo.

Indirimbo 138 — igice 5

Duhimbaze Data, duhimbaze Imana,

Idushyigikiye ; umubisha ninde ?

Ninde wadutandukanya ? (bis)

Tunezeze iteka, (ter)

Yesu udutsindira.

139.   Indirimbo 139

Indirimbo 139 — igice 1

Ni ryari tuzishima bitavugwa

Turi kumw’ubudatandukana,

Tukureba, yewe Mukiza mwiza,

Mu buturo bw’amahoro yawe ?

Indirimbo 139 — igice 2

Agahe gato kadutandukanya,

Katwiringiza twubuye amaso ;

Burenda gucya igihe kirihuta :

Vuba Yes’uzaz’uva mw’ijuru.

Indirimbo 139 — igice 3

Imyak’igihumbi ikuber’ubusa,

Kuri twe ijoro rirenda gucya ;

Ni ryari rizashira Nyagasani ?

Inyenyeri y’igitondo ikaka ,

Indirimbo 139 — igice 4

Turi maso, turwana mu ntege nke,

Dutegereza ko iza mw’ikuzo ;

Muri tw’iyo nyenyeri y’ibyishimo

Ikwiragiza umucyo wayo.

Indirimbo 139 — igice 5

Ibyerekana iryo kuzo ry’iteka

Byongera kwifuza kukubona ;

Ni wowe umutim’uhamagara :

Hinguka uze Byiringiro byacu !

140.   Indirimbo 140

Indirimbo 140 — igice 1

Waratwitambiye, Nyagasani Mukiza,

Twuzuze umurava tugukoreshereze

Imitima n’imibiri.

N’ubw’intege ari nke, ujya uduha kugenda,

Tuyobowe nawe kandi kubwawe, Yesu,

Turushishweho kunesha.

Indirimbo 140 — igice 2

Twumvishe iteka, uburyo ari byiza,

Ku Mwana w’Imana, ukwishingikirije,

Agukunda agukorera !

Kubaho ni Kristo, ibyo bibe intego

Y’abo wacunguye, buri wese abivuge

Kandi bisohozwe nabo.

141.   Indirimbo 141

Indirimbo 141 — igice 1

Nishimye kandi niringiye,

Ndakwegera, Mucunguzi.

Nzi urukundo rwawe rwinshi,

Rukiza iteka umugome ;

Ni wowe gusa niringira,

Ni wowe gusa unezeza.

Indirimbo 141 — igice 2

Ndi mu rugendo, ngana ijuru,

Aho nzarurangiriza.

Kubwa Mwuka isoko ibeshaho

Impembura ntentebutse ;

Imbaraga zanjye mu byago

Ziri mu kuboko kwawe.

Indirimbo 141 — igice 3

Ku manywa, uramurikira ;

Nijoro ukanduhura.

Mu gitondo, uranyobora,

Ukanyereka inzira ;

Buri gihe uko bwije Data,

Untegurira iby’ejo.

Indirimbo 141 — igice 4

Bityo nkabona iherezo

Ry’urugendo rwanjye ku isi,

Kandi ntegereje nshikamye

Umurage wo mu ijuru ;

N’ubwo nazajya mu gituro

Nzazuka mfite ikuzo.

142.   Indirimbo 142

Indirimbo 142 — igice 1

Abo wacunguye ba hose,

Ubitaho mu rukundo,

Mu buntu bwawe Nyagasani

Uhor’ugaba Impano.

Itorero rikwiringiye,

Rigupfukamira hose ;

Mu kwiringira uzarihaza :

Nyagasani tuzabana.

Indirimbo 142 — igice 2

Ibyo wadusezeranyije,

Nyagasani urabyibuka ;

Mwuka araduhumuriza,

Ayobora neza abawe.

Duhe kugendera mu mucyo,

Turindire hafi yawe,

Mu guseng’ Itorero ryawe

Rikunezererwe Yesu !

143.   Indirimbo 143

Indirimbo 143 — igice 1

Warankunze, wowe Mana Mubyeyi,

Wowe,Yesu Kristo.

Kuruta uko umubyeyi akunda

Umwana yitaho, (bis).

Indirimbo 143 — igice 2

Ndagukunda, Mana igir’impuhwe,

Wabanje kunkunda.

Ndagukunda, wowe ujya umfasha,

Ngabo inkingira, (bis)

Indirimbo 143 — igice 3

Warankunze, Soko y’ubuntu bwose,

Mvano y’agakiza.

Warankunze urampindukirira,

Unjyana kwa Data, (bis).

Indirimbo 143 — igice 4

Ndagukunda : ugukunda ndabizi

Ntabwo azigunga.

Warankunze : nanjye urwanjye rukundo

Rubeshwaho nawe, (bis).

144.   Indirimbo 144

Indirimbo 144 — igice 1

Kuri wowe watwigishije

Ijambo ry’ukuri kwawe,

Kuri wowe watwumvishije

Urukundo rwawe rwinshi,

Indirimbo 144 — igice 2

Kuri wowe ubashisha umuntu

Kuraganwa n’abizeye

Mu mucyo utagereranywa

Aho uzabana n’abawe,

Indirimbo 144 — igice 3

Kuri wowe mu buntu bwawe

Watunyaze ukomeye,

Ukatuvana mu bubata

Bw’umwijima n’ubw’urupfu,

Indirimbo 144 — igice 4

Kuri wowe Mana na Data,

Watwijyaniye burundu

Mu bwami, mu buturo bwiza

Bwa Yesu Umwana ukunda,

Indirimbo 144 — igice 5

Kuri wowe icyubahiro,

Mana idukunda y’ukuri,

Ufite imbaraga, ubutunzi

Mu bihe by’iteka ryose !

Indirimbo 144 — igice 6

Ukunesha kwawe Mukiza

Kwaturonkeye ihirwe,

Tuguhaye ikuzo Yesu ;

Turakuramya Mukiza

145.   Indirimbo 145

Indirimbo 145 — igice 1

Intama za Yesu, izo ukunda cyane,

Zimenya ijwi ryawe, zikagukurikira ;

Wowe uziyobor’ukaziha ibyiza ;

Wujuje urukundo mu mitima yazo.

Indirimbo 145 — igice 2

Nta n’icyo zibura mu rwuri rwawe rwiza ;

Nta cyazihabura uri hafi  Mwungeri.

Uhora uzitaho ukazirengera ;

Uko uziragira kurazinezeza

146.   Indirimbo 146

Indirimbo 146 — igice 1

Ibindwanya byo mu isi,

Iyo umuyaga

Uzikuye imiraba,

Byampungabanya se ?

Oya ntabwo natinya :

Ndi kumwe na Yesu,

Kandi kubana nawe

Bimara ubwoba.

Indirimbo 146 — igice 2

Hari ubwo njya nshoberwa

Ndebesheje amaso ?

Byose urabyeyura,

Mukiza w’ikuzo !

Iyo ndengeje amaso

Mbona ubwiza bwawe :

Nkomezwa n’uko undeba,

Ukankungahaza.

Indirimbo 146 — igice 3

Iyo mbuze imbaraga

Ndi no mu makuba,

Ese simpora iteka

Mu maboko yawe ?

Ninde wantandukanya

N’urukundo rwawe ?

Ndindiwe muri wowe

Ntacyankangaranya.

Indirimbo 146 — igice 4

Undangirije byose :

Nzi urukundo rwawe

N’ubuntu bwawe bwinshi

Buzambaho iteka.

Muri uru rugendo,

Ndi umusuhuke,

Umbera umugabane

Kandi ntuhinduka.

147.   Indirimbo 147

Indirimbo 147 — igice 1

Soko idakama,

Gakiza k’isi,

Kristo yamennye amaraso.

Igihano cye

Nicyo gitambo

Gikiza umunyabyaha.

Indirimbo 147 — igice 2

Byishimo byinshi !

Yesu ni inzira

Igana ku ntego nyayo.

Yesu arakiza ;

Nta muntu n’umwe

Abasha kwima agakiza.

148.   Indirimbo 148

Indirimbo 148 — igice 1

Ni wowe utanga umunezero Mukiza.

Watwigishije indirimbo y’ibyishimo ;

Uduhaza ineza yawe buri munsi,

Kandi ushaka kuyikomeza iteka.

Indirimbo 148 — igice 2

Dore twasobanukiwe n’ububi bw’isi,

Ubwo twagendaga nk’abana b’umujinya ;

Duhunga indoro n’ubuntu bwawe Yesu,

Turushaho kuzimira kure yawe.

Indirimbo 148 — igice 3

Nyagasani waraje uratubohora,

Turuhukira imbere y’urukundo rwawe.

Twishimiye ubuntu bwawe butwigisha

Ko dufite agakiza n’amahoro !

Indirimbo 148 — igice 4

Urwo rukundo rwinshi rutumenyesha ko

Umutima wacu ukwiriye kukuramya.

Yobora uwo mutima kugana ijuru

Aho watubikiye ubutunzi bwacu.

149.   Indirimbo 149

Indirimbo 149 — igice 1

Yesu arahamagara :

Tumusange !

Ni mwiza wo kwizerwa,

N’umufasha.

Agakiza atanga

Ntawe ujya akambura.

Yuzuye impuhwe nyinshi,

N’umugisha.

Indirimbo 149 — igice 2

Akunda bihebuje:

Umukiza

Yaritanze we ubwe,

Kubw’ababi.

Amanitswe ku giti

Yaremeye arapfa ;

Yewe mutima wanjye ;

Mwiringire

150.   Indirimbo 150

Indirimbo 150 — igice 1

Kuronka agakiza ! Mbega inkuru nziza

Ku bari mu byaha !

Yomora Imitima, uruguma runini,

Igakiza ubwoba ! (bis)

Indirimbo 150 — igice 2

Kuronka agakiza ! Nibyumvikane neza

Hose muri iyi si !

Nyagasani abawe, abacunguwe bose

Tukuririmbire ! (bis)

Indirimbo 150 — igice 3

Kuronka agakiza ! Imibabaro yawe

Yazanye amahirwe :

N’umutima unyuzwe turata impuhwe zawe,

Mana yacu ikiza, (bis).

Indirimbo 150 — igice 4

Kuzwa Ntama Wera ! Imbaraga gushimwa,

N’ibyo uwababajwe

Akabambwa agapfa kugirango adukize !

Twe turakuramya ! (bis)

151.   Indirimbo 151

Indirimbo 151 — igice 1

Nyagasani wankunze mbere y’uko umucyo

Uvira mu isanzure waremye ubwawe,

Mbere y’uko Izuba rinyura aharyo,

Rikameza ubugingo ku byaremwe byose.

Mana warankunze ! (bis)

Indirimbo 151 — igice 2

Mana warankunze, ubwo ku musaraba,

Twabonye umubiri wa Yesu upfuye;

Kugira ngo ankiz’umuriro w’iteka,

Umwana wawe yishyizehw’ibyaha byacu

Mana warankunze ! (bis)

Indirimbo 151 — igice 3

Uzankunda iteka ! Isi cyangwa Shitani

Ntibyahagarika urwo rukundo rwinshi ;

Ahar’ibibi hasendereye ubuntu :

Reka ngukunde Mana urukundo wankunze,

Wowe unkunda iteka ! (bis)

152.   Indirimbo 152

Indirimbo 152 — igice 1

Mana urabagirana Mw’Ijambo ryawe ;

Niryo butunzi bukomeye ku bawe ;

Ni Ijwi ry’Inshuti Ikomeza Igahumuriza ;

Ni urwandiko rw’urukundo rwo mu Ijuru.

Indirimbo 152 — igice 2

Iyo turusoma dusubizwamo intege,

Umutima wacu uruhuwe imitwaro.

Ni isoko idakama tuvomamo ubuzima,

Ni uruzi rw’amazi y’ubuntu akiza.

Indirimbo 152 — igice 3

Mwebwe abaganyira mu mayira yo mu isi,

Mujarajaza imitima, mwihebye,

Nimuze muronke amahoro abonekera,

Mu butumwa bwiza no mu rukundo rwe.

153.   Indirimbo 153

Indirimbo 153 — igice 1

Mutege amatwi mwese inkuru nziza :

Yesu Kristu yaradupfiriye !

Umwizera wese afite ubugingo :

Agakiza ni impano y’Imana. (bis)

Indirimbo 153 — igice 2

Mwebwe muruhijwe n’ibyaha byanyu,

Mudatinyuka kureba Imana :

Musange Kristu abahishurire

Imana yamwohereje mu isi. (bis)

Indirimbo 153 — igice 3

Yemwe nimwakire iyo Nkuru nziza

Mwuka abwira imitima yanyu !

Ni Yesu wenyine ukiza, agahoza :

Nimusange iyo Mana ikiza. (bis)

154.   Indirimbo 154

Indirimbo 154 — igice 1

N’umutima umwe, abakundwa bawe

Baririmba urukundo rwawe rwinshi ;

Inama zawe zose ntizikuka,

N’imigambi yawe ntihinduka.

Indirimbo 154 — igice 2

Umunsi uraje, Mana y’ukuri,

Isi n’ijuru bikuve imbere ;

Abera , urwibutso rw’ubuntu bwawe,

Bazahoraho iteka n’iteka.

Indirimbo 154 — igice 3

Umunsi uraje !... Ngwino Yesu !

Ngwino usohoze agakiza mu ikuzo !

Ngwino urupfu rumirwe no kunesha,

Ukoranye abawe mu ijuru !

155.   Indirimbo 155

Indirimbo 155 — igice 1

Mwana ukundwa, munezero w’Imana,

Huriro ry’urukundo rwa Data,

Wigiz’umuntu uratwitangira

Twamenye urwo rukundo rw’iteka.

Indirimbo 155 — igice 2

Soko y’umucyo utagir’iherezo,

Mucyo w’Imana urabagirana,

Mu mucyo wawe duhabw’ubugingo

Umwijim’ugahunga muri twe.

Indirimbo 155 — igice 3

Wireherezaho abacumuye,

Mwana w’umuntu watubambiwe,

Wamennye amaraso, soko idakama,

Yoz’iteka, agakiz’uwizera.

Indirimbo 155 — igice 4

Wowe huriro ry’ikuzo n’ubwiza,

Ntama utamirij’icyubahiro,

Ibyaremwe byose birakurata ;

Intore zawe zirakuramya.

156.   Indirimbo 156

Indirimbo 156 — igice 1

Kukureba duhanganye,

Kumva ijwi ry’urukundo

Ritwitaho ku bw’ubuntu,

Ryatuyoboye iteka ;

Indirimbo 156 — igice 2

Uturangaje imbere,

Twambaye ibyera cyane

Byererana nk’urubura

Mu rumuri rw’izuba ;

Indirimbo 156 — igice 3

Nta mwijima, tudatana !

Hafi yawe, Umugeni

Azerekana ububasha

N’ubuntu bwawe bwose.

Indirimbo 156 — igice 4

Niwe mbuto y’urukundo,

Azabonwa uwo munsi,

Ubwo azaba akikijwe

N’urukundo rw’iteka.

Indirimbo 156 — igice 5

Urwo rukundo turamya

Tudashyikira neza,

Rwazanywe n’umusaraba

Wawe rutugeraho.

Indirimbo 156 — igice 6

Koko ukuzura kwarwo,

Gukomezwa na Mwuka,

Akatumara inyota

Tukuzura ibyishimo.

Indirimbo 156 — igice 7

Kugera ku munsi ucyeye,

Twifuza mu kwizera,

Ubwo umugabane wacu

Ari ugukunda Yesu.

157.   Indirimbo 157

Indirimbo 157 — igice 1

Ubwo uzaza, Yesu uri mu bubasha,

Abasinziriye bazazuka,

Nko guhumbya bahite bazamurwa,

Ubageze kwa Data mu Ikuzo.

Indirimbo 157 — igice 2

Natwe abakiri bazima ku isi,

Butunzi buhishe wishakiye,

Mu ijoro, tunari maso dusenga,

Tugutegereje nk’umukiza.

Indirimbo 157 — igice 3

Ukwicuza, kurira, kubabara,

Ntibizwi mu gihugu cy’ijuru :

Kuba uhari, Yesu, birahagije ;

Ni amahoro n’ituze mu Mana.

Indirimbo 157 — igice 4

Tumaze kwakirwa mu nzu ya Data,

Bana b’Imana, bwoko buramya,

Tugukikije, ahera mu ijuru

Turi abami ndetse n’abatambyi.

Indirimbo 157 — igice 5

Mbega urukundo rutarondoreka

Ruhuza ubuntu bwawe n’ukuri !

Wasanze umunyabyaha w’imbata,

Mu isi mbi yagomeye Imana..

Indirimbo 157 — igice 6

Usiga ubwiza bwawe budashira,

Uramanuka ujya no mu rupfu,

Ku musaraba, Mwami w’ubugingo,

Wapfuye rubi uzir’ibyaha.

Indirimbo 157 — igice 7

Dukomere nshuti, twubure amaso ;

Bene Data, umukwe Yesu araje !

Aturarikiye ibirori byera ;

Tuzaruhukira mu rukundo !

158.   Indirimbo 158

Indirimbo 158 — igice 1

Zina ryiza rigaragaza,

Mu isi yuzuye umwijima,

Mu bwiza bwayo budashira,

Imana itari yabonwa !

Indirimbo 158 — igice 2

Zina ry’uwiyoroshya wanzwe

Wuzuye impuhwe ku bwacu,

Mbata yemeye kwikorera

Umutwaro uremereye ,

Indirimbo 158 — igice 3

Zina ryiza rinakomeye

Gisubizo cyo kwizera ;

Ubu iryo zina rihuza

Abawe bagukikije ;

Indirimbo 158 — igice 4

Zina ry’ubutware Imana

Data izegurira byose ;

Ijuru, ikuzimu, isi

Bizaryikubita imbere,

Indirimbo 158 — igice 5

Zina rishya, ryo mugabane

W’abacunguwe batsinze,

Zina Itorero iteka

Rizitwa mu ijuru rishya ;

Indirimbo 158 — igice 6

Yesu Zina ritarondorwa,

Zina ry’Imana ikomeye,

N’irya Ntama Mukiza w’isi,

N’irya Muntu wanazutse ;

Indirimbo 158 — igice 7

Inyenyeri yo mu museke,

Zuba ritumurikira ;

Habwa ikuzo, zina ry’umucyo,

Shimwa zina ry’urukundo !

159.   Indirimbo 159

Indirimbo 159 — igice 1

Mana, watwigishije indirimbo inezeza,

Imitima yacu irakwitaba none ;

Twakwibagirwa dute intege nke zacu

Ngo tubone kwamamaza urukundo rwawe

N’ineza yawe ihoraho iteka ryose ?

Indirimbo 159 — igice 2

Ubwo twari kure yawe turi mu kaga,

Mu mwijima tutizeye gutabarwa,

Twahise tumurikirwa n’umucyo wawe :

Yesu aduhishurira izina ryawe Data

N’ineza yawe nyinshi y’iteka ryose.

Indirimbo 159 — igice 3

Mana ikiza ubuntu bwawe buhebuje

Ntibwigeze bugira ikibutangira,

Butugira inama bukanadushoboza,

Tuzakwamamaza mu ndirimbo y’iteka,

N’ineza yawe ihoraho iteka ryose !

160.                    Indirimbo 160

Indirimbo 160 — igice 1

Hafi y’intebe y’Imana,

Imyuka itegereje ikuzo,

Rya Yesu wadupfiriye,

Iruhukiye mu kunesha.

Ariko mu mukumbi we,

Uwo akunda bitangaje,

Baririmbira mu isi bati :

Shimwa ntama, shimwa ntama !

Indirimbo 160 — igice 2

Duteranyirijwe hamwe,

Dushime umwami w’ubugingo,

Niwe mfura mu bapfuye ;

Mu mibabaro ye itavugwa,

Yikoreye ibyaha byacu,

Biremerera ubugingo bwe,

Imana imuteye umugongo :

Shimwa Ntama, shimwa Ntama !

Indirimbo 160 — igice 3

Niwe mutambyi mukuru

Uri mu mucyo utegerwa,

Kandi nawe mucunguzi,

Utuvuganira ku Mana.

Twashyizweho ikimenyetso,

Dufite umwuka w’ubugingo

Uvugisha itorero riti :

Shimwa Ntama, Shimwa Ntama !

Indirimbo 160 — igice 4

Vuba umukwe wo mu ijuru,

Nkuko yadusezeranyije,

Azaza atujyane twese.

Tuzabana nawe iteka,

Turirimba indirimbo nshya

Mu murage mwiza w’ijuru.

Nibwo tuzavuga iteka ngo :

Shimwa Ntama, shimwa Ntama !

161.                    Indirimbo 161

Indirimbo 161 — igice 1

Duteranijwe n’urukundo,

Twebwe, abakundwa nawe.

Ku bwa Mwuka, turaje twese

Kukuramya, Mana ikiza !

Indirimbo 161 — igice 2

Kuba uhari ni ineza nyinshi ;

Udukunda urudashira ;

Abo ukunda bose ubaha

Kuruhuka n’amahoro.

Indirimbo 161 — igice 3

Turagushimisha imitima,

N’amajwi yacu uyu munsi,

Yamamaza umurimo wawe,

Ikuzo no kuza kwawe

162.                    Indirimbo 162

Indirimbo 162 — igice 1

Noneho urugo rw’ikuzo rurakinguwe,

Abera batsinze, mu majwi yo kunesha,

Binjirana naYesu, Umukwe n’Umwami !

Indirimbo 162 — igice 2

Ijuru ryose ryumvikanamo indirimbo,

Ijoro rishize, kurira, kubabara

Biciwe iteka, nta gutinya ukundi !

Indirimbo 162 — igice 3

Mu bicu humvikana ijwi rihamagara,

Abakobwa baza, buzuye umunezero,

Bitwaje amatara, ngo bakire umukwe.

Indirimbo 162 — igice 4

Nawe, ku bw’igihembo cy’ubudahemuka,

Abakingurira urugo ruhoraho,

Azabakira mu munsi mukuru we

163.                       Indirimbo 163

Indirimbo 163 — igice 1

Araje, araj’avuye mw’ikuzo,

Kristo Mukiza wadupfiriye :

Abera bamamaza kunesha kwe,

Bo bumvis’ijwi rye kuva kera,

– Alleluya ! – (bis)

Bazashagara umwami w’abami.

Indirimbo 163 — igice 2

We mvano y’ibyiringiro by’iteka,

Mu bwiz’agaruts’ava mu ijuru.

Ubw’abakunzi be bari mu kaga,

Bazasangira na we ikuzo.

Aleluya ! (bis)

Amaso yose azamubona.

Indirimbo 163 — igice 3

Dore mu bwiza aracyafit’inkovu

Z’amakuba yagize ku bwacu.

We huriro ry’ibisingizo byera,

Abera baramya bapfukamye.

Aleluya ! (bis)

Araje Ntama, Umukiza Umukwe !

Indirimbo 163 — igice 4

Yes’Umugen’araguhamagara ;

Hamwe na Mwuka Wer’ati : « Ngwino » !

Wigaragaze mu ikuzo ry’iteka

Wambay’ubwiz’ushimwa n’abawe!

Aleluya ! (bis)

Amina Nyagasan’uti : « Ndaje ».

164.                       Indirimbo 164

Indirimbo 164 — igice 1

Yesu, Mwana ukundwa na Data,

Waciye buguf’uraza,

Ku bana bo mu mucyo twese

Izina ryawe ni iryera !

Indirimbo 164 — igice 2

Yesu, ntawe uhwanye nawe,

Ni wowe kuri wenyine ;

Byose muri wowe ukuzwa,

Ni urukundo, gukomera.

Indirimbo 164 — igice 3

Kuv’ubu, mu budahemuka,

Tubeho ku bwawe Yesu,

Tuguturan’umwet’iteka

Ishimwe ryera ry’abawe !

165.                       Indirimbo 165

Indirimbo 165 — igice 1

Imbata z’icyaha, twagenderaga mu isi,

Twazimiye, nta byiringiro, nta Mana,

Ubona tugenda mu mwijima ukabije,

Kugirang’udukize,wavuy’ahera.

Indirimbo 165 — igice 2

Watwitangiye ku musaraba w’isoni,

Data yaguhanishij’uburakari :

Gutereranwa no gupfa  bikugeraho,

Washaririwe n’urubanza rw’Imana.

Indirimbo 165 — igice 3

None twakijijwe n’ubuntu budashira,

Mu rukundo twishimye tujya mu ijuru

Dutuje twizeye, kuko umurimo wawe

Waduciriye inzira ijya mu ijuru.

Indirimbo 165 — igice 4

Turagusingiza, mu rukundo dushima,

Mukiza tukwerekejehw’imitima.

Twiteguy’umunsi wo kubohorwa kwacu,

Ubonwa n’amaso yo kwizera kwacu.

166.                       Indirimbo 166

Indirimbo 166 — igice 1

Yesu yaje avuye mu ijuru,

Araza, Araza.

Yabaye igitambo abishaka,

Arapfa, Arapfa.

Maze asubira mu ikuzo

Ry’Imana, Ry’Imana.

Indirimbo 166 — igice 2

Nkubona mu ntebe ya cyami

Uganje, Uganje,

Ntama wabaye ikivume

Ku giti, Ku giti,

Wamamajwe n’Imana ubwayo

Umwami, Umwami.

Indirimbo 166 — igice 3

Kuko vuba tuzakubona

Ku bicu, Ku bicu.

Twifuza Mukiza, Mwigisha

W’ikuzo, W’ikuzo,

Kugukunda, kugukorera

Iteka, Iteka.

Indirimbo 166 — igice 4

Maze uko tugenda mu isi

Bimenywe, Bimenywe

Ko tugukurikiye Yesu,

Mu iyi si, Mu iyi si,

Mu byishimo no mu makuba,

Turwana, Turwana.

Indirimbo 166 — igice 5

Dore umuseke uratambitse,

Ni ukuri, Ni ukuri :

Izuba riritamuruye

Hirya iyo, Hirya iyo,

Mu mpinga murebe igitondo

Kiraje ! Kiraje !

167.                       Indirimbo 167

Indirimbo 167 — igice 1

Yewe Mucy’utavugwa,

Bwiza budahinduka,

Ubw’abera bazanezererw’Imana !

Byishimo bitavugwa,

Ubwo mu maso hayo

Hazabarasira, mu mahor’iteka ! (bis)

Indirimbo 167 — igice 2

Iteka ryos’umucyo

Wo mu rugo rwa Data !

Umwijima wahunz’umucyo w’amanywa.

Ndets’iyo kure y’isi,

Kubaho kwacu kwose,

Tuzanezerwa mu rukundo hafi ye. (bis)

168.                       Indirimbo 168

Indirimbo 168 — igice 1

Kuzwa Yesu, Mukiza,

Hakuzwe igikorwa cyawe !

Abatowe, n’umwete,

Mu mahoro ahebuje,

Bateraniye hamwe

Bakwamamaza,Yesu.

Indirimbo 168 — igice 2

N’umutima wishimye,

Wowe gitambo cy’ibyaha,

Ntama wadutsindiye,

Turavuga tukwibuka.

Twese duhuje amajwi

Dushimye ibyo wakoze.

169.                       Indirimbo 169

Indirimbo 169 — igice 1

Kukurata Mwana wa Data

Indirimbo y’Ijuru n’Isi

Izazamukira  mu ngoro

Iteka, Iteka.

Indirimbo 169 — igice 2

Amaso yawe azamurika,

Mu mitima yuzuye ubuntu,

Uyiharire yose yose

Iteka, Iteka.

Indirimbo 169 — igice 3

Imibabaro yawe ikiza,

Kunesha kwawe guhoraho

Abawe bakuvuge ibigwi

Iteka, Iteka.

Indirimbo 169 — igice 3

Itorero risa na Yesu,

Rihamya ikuzo ritangaje,

Rizaririmba ubuntu bwinshi

Iteka, Iteka.

170.                       Indirimbo 170

Indirimbo 170 — igice 1

Mukiza ! Mukiza !

Wowe Mana ikomeye,

Wowe Nyir’ikuzo ryinshi

Ihuriro ry’ubwiza,

Itorero rikuramye ;

Wararyiyeguriye

Riguzwe ! Riguzwe !

Indirimbo 170 — igice 2

Mukiza ! Mukiza !

Tuyobore Mwungeri.

Ibyiza udushakaho

N’umutwaro woroshye ;

Udukunda, udutinyura :

Dutungishe urukundo

Iteka ! Iteka 

171.                       Indirimbo 171

Indirimbo 171 — igice 1

O Mukiza ! O soko Idakama

Y’Ibyiza byos’Ineza n’ubuntu !

Muri wowe turamya huzuyemo

Ubutunzi bwose bwo mu ijuru.

Indirimbo 171 — igice 2

Kubwo gukiz’intama yazimiye,

Nta mbarag’uzigama ku bwayo ;

Yari igiye gupfira mu butayu

Unezezwa no kuyiterura.

Indirimbo 171 — igice 3

Mushumba mwiz’ineza yaw’iteka

Izayicyur’iwaw’umuns’umwe.

Uyiwara ku bitugu bihamye ;

Uyikuyakuya n’urukundo.

172.                       Indirimbo 172

Indirimbo 172 — igice 1

Ese Mana, byashoboka ko umuntu buntu,

Umuntu wanduye nkanjye,

Yahinduka umwana wawe akakwita Data,

Ukanamwiyegereza ?

Indirimbo 172 — igice 2

Koko urukundo rwawe mu migambi myiza,

Kubwo kudukiza urupfu

Wahanye Umwana wawe ukunda mu makuba

Yo mu rubanza n’urupfu.

Indirimbo 172 — igice 3

Yesu ukundwa nawe, we byishimo byawe,

Umwe nawe mu migambi,

Yitambaho ubwe igitambo gishyitse

Kugirango akize ababi.

Indirimbo 172 — igice 4

Nta kindi ijisho rizabona kiruta iki :

Umusaraba wabambweho

Umwami w’ubugingo igihe cy’umwijima

Imana ihana icyaha.

Indirimbo 172 — igice 5

Abamarayika barunguruka mu isi

Bari guhinda umushyitsi,

Ngo bapfukamire ubwiru butangaje

Bw’uko kwicisha bugufi.

Indirimbo 172 — igice 6

Natwe abacunguwe, ubwoko bwawe bwera

Abo ufite ku mutima,

Twe mbuto z’ibyo wakoze ntituzabasha

Kugushim’uko bikwiye !

173.                       Indirimbo 173

Indirimbo 173 — igice 1

Yesu wacurits’umutwe :

Wahets’umutwaro ;

Mu kwishyur’umwenda wanjye,

Uranyitangira.

{Nta kibi

Kikintegeka ;

Nta mutwaro mfite !} (bis)

Indirimbo 173 — igice 2

Igikombe cy’umujinya

Kiranaseseka.

Maze urakiranguza

Ntiwansigarije.

{Igikombe,

Kubabazwa,

Ni agakiza kanjye !} (bis)

Indirimbo 173 — igice 3

Warapfuye ndabohorwa ;

Kandi mpfana nawe.

Waratsinz’urambohora

None mbana nawe.

{Kuza kwawe

Mu kirere

Ni ikuzo kuri njye !} (bis)

174.                       Indirimbo 174

Indirimbo 174 — igice 1

Nyenyeri ihebuje

Imurikira,

Inkoni inyobora,

Mugat’untunga,

Riba ry’ubugingo,

Mucy’unyobora

Hariya ku nkombe :

Byose ni wowe.

Indirimbo 174 — igice 2

Ninde wasa nawe,

Yesu Mukiza ?

Iyo nagirijwe

Uranyakira,

Byiringiro byiza

Bimfash’iteka,

Amahoro yanjye

Nyahabwa na we.

Indirimbo 174 — igice 3

Ubw’uzagaruka

Nzumv’ijwi ryawe

Rimpamagara ngo :

Ninze mu ijuru.

Nzaba nitwaj’iki ?

Nzemerwa nande ?

Nkinguriw’urugi !

Mbikesha wowe !

175.                       Indirimbo 175

Indirimbo 175 — igice 1

Ijuru ryagendereye isi :

Emanuel adusanga.

Man’ab’umuntu ! Mbega ubwiru !

Abe bamupfukamire !

Indirimbo 175 — igice 2

Rukundo rudasobanurwa,

Mwana w’Imana, Muremyi,

Yaje muri twe abanyabyaha

Ari umugaragu nyawe.

Indirimbo 175 — igice 3

Urwo rukundo rwiyoroshya

Rwamanutse bikabije;

Umwana w’umuntu yitanga,

Apfira abagome bose.

Indirimbo 175 — igice 4

Ni uwuhe mubavu utavanze

Abawe bakakwituye ?

Impumuro y’ishimwe ryacu

Si urukundo rwawe Yesu ?

Indirimbo 175 — igice 5

Ijuru ryagendereye isi :

Emanuel adusanga,

Man’ab’umuntu ! Mbega ubwiru !

Abe bamupfukamire !

176.                       Indirimbo 176

Indirimbo 176 — igice 1

Uciye bugufi cyane,

Mu nzira iruhije,

Wasuzuguwe n’ab’isi

Warayirarikaga ;

Mutabazi udukunda

W’impuhwe ukiranuka,

Kuri iyi si ikiranirwa

Watanze Ibyiza byinshi.

Indirimbo 176 — igice 2

Mbega ! ubutunzi duhabwa

N’umutima udukunda !

Imana iwuhishuramo

Urumuri no kwera ;

Natwe ubuntu butwuzuye,

Turi abana b’Imana,

Tunyura mu nzira yawe

Mu rukundo nk’urwawe.

Indirimbo 176 — igice 3

Dutukwa dusharirirwa,

Mu ntimba n’imiruho,

N’ubwo umubiri usaza,

Utubere urugero

Rudukomeze iteka,

No mu ntege nke zacu

Tugaragaze ishusho

Y’ubutungane bwawe !

Indirimbo 176 — igice 4

Bidatinze tuzicazwa

Mu birori by’ahera,

Aho uzabonwa n’abawe

Ntama w’Imana ukuzwa !

Turimbishijwe ubwiza,

Dusangiye ikuzo,

Nyagasani tuzanyurwa

No gushushanywa nawe.

177.                       Indirimbo 177

Indirimbo 177 — igice 1

Mucunguzi mwiza,

Ubu Itorero

Riraniha cyane.

Ngwino tebuka !

Nyenyeri imurika,

No mu mitima,

Ntihakingirizwe

Ubwiza bwawe !

Indirimbo 177 — igice 2

Munsi w’ibyishimo

By’intore zawe,

Kwizera gutatse !

Ngwino Mukiza !

Itorero ryawe

Rizagera aho

Ryemerwa iteka

Mu rugo rwiza 

178.                       Indirimbo 178

Indirimbo 178 — igice 1

Turata urukundo ruhebuje rwa Yesu.

Niwe butunzi bwacu araduhagije,

Umucyo we urasira Isanzure ryose,

Ugaragaza urukundo rudasaza.

Urwo rukundo rurerure bitavugwa.

Rugera kure rugasumba n’Ijuru.

Uhereye kera mbere y’uko Isi Iremwa,

Nyagasani waradukunze ! – Ushimwe !

Indirimbo 178 — igice 2

Wavuye mu ijuru ahuzuye amashimwe,

Wowe Mwana uhoraho utatse ubwiza,

Muremyi mwiza uramywa n’abamarayika,

Uza ubwawe hagati mu banyabyaha.

Kugira ngo udushyitse mu rugo rwa Data,

Wiyanze ubwawe n’ababi barakwanga,

Mushumba ugwaneza ubonye akaga kacu,

Nyagasani waradushatse ! – Ushimwe !

Indirimbo 178 — igice 3

Wanyuze mu nzira wenyine utereranywe

Utanga ubutunzi bw’ineza y’Imana,

N’ubuntu kuri bose kandi igitangaje

N’umuntu yarakwanze mu buhumyi bwe.

Washenguwe no kwangwa ntiwanabyitaho

Utumbira intego y’urukundo rwinshi

Ntacyazitiye umurimo w’ubuntu bwawe.

Nyagasani waraturonse ! – Ushimwe !

Indirimbo 178 — igice 4

Igihe kigeze umunsi w’ikibunda

Mu nzira iruhije uhetse umusaraba

Mucunguzi utamirijwe ikamba ry’amahwa

Baragututse baguha urw’amenyo !

Wanzwe kubwacu ubambwa i Kaluvali,

Wanyoye ibisharira uraduhanirwa

Uhabwa igihano gikabije cy’icyaha;

Nyagasani uradukiza ! – Ushimwe !

Indirimbo 178 — igice 5

Twifuza kuririmba mu buzima bwose

Urukundo rwawe rutagereranywa !

Ubwo tuzahindurwa n’imbaraga zawe,

Tuzaba dushyitse ku munsi w’izuka,

Nibwo tuzakubona wicaye ku ntebe

Nshuti idahemuka wowe Yesu ukiza,

Abawe banaga amakamba imbere yawe,

Nyagasani turakuramya ! – Ushimwe !

179.                       Indirimbo 179

Indirimbo 179 — igice 1

Yesu udukunda,

Agiye kuza,

Kujyana abe.

Ngwino, Yesu,

Wowe mizero

Yacu twese. (bis)

Indirimbo 179 — igice 2

Mu ngoro yera

Y’Imana Data,

N’Umwana we,

Twishimiye

Mu mucyo mwinshi

Mu rugo rwe ! (bis)

Indirimbo 179 — igice 3

Kubw’umurimo

N’umwanya ukwiye,

Mu gituza

Cyawe Mukwe,

Tuzaruhuka

Bidashira ! (bis)

Indirimbo 179 — igice 4

Tuzaruhuka

Nta kirogoya

Tugufite,

Dushobora,

Byose bishize,

Kukubona ! (bis)

Indirimbo 179 — igice 5

Bwiza bw’Imana,

Mwigisha mwiza,

Mu by’ukuri

Tuzamenya

Iteka ryose

Ko udukunda ! (bis)

180.                       Indirimbo 180

Indirimbo 180 — igice 1

Urumve Torero rikundwa,

Yaj’Umukwe !

Dukomez’amatara acanye,

Yaj’Umukwe !

Dor’igicuku kiranishye ;

Ubu ntabwo turamubona

Atumuritse mu mutima :

Yaj’Umukwe !

Indirimbo 180 — igice 2

Urusaku rurumvikana :

Dore Umukwe !

Nta joro nta gutegereza,

Dore Umukwe !

Umv’ukw’impand’ihamagara

Iturarikir’ibirori.

Ngo “Torero uriteguye ?”

Dore Umukwe !

181.                       Indirimbo 181

Indirimbo 181 — igice 1

O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,

Mw’ijwi ry’ukomeye uhoraho

Havuyemo umucyo !

Yabambye ijuru n’ukuboko kwe,

Ubwo mu bubasha bukomeye

Yaremaga iy’isi !

Indirimbo 181 — igice 2

O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,

Ubwo ino mu isi Yesu, Emanweli,

Avutse mu ntege nke !

Abamarayika bati : « Kuzwa

Nyagasani amahoro abe mu isi ! »

Banezerewe cyane.

Indirimbo 181 — igice 3

O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,

Iyo umunyabyaha umwe yitabye

Yesu umuhamagara,

Ibyaha abikurwaho burundu !

Ahabwa ubugingo n’amahoro,

Akamubumbatira.

Indirimbo 181 — igice 4

O ! Mbega ibyishimo iyo mu ijuru,

Ubwo abera b’umunsi uhoraho,

Bazaza kwicarana

Hafi ya Yesu bishimye iteka,

Baririmba urukundo rwe rwiza

N’ubuntu butavugwa !

182.                       Indirimbo 182

Indirimbo 182 — igice 1

Soko y’umucyo n’ubugingo,

Soko y’ubuntu bwo bwizerwa,

Ituz’amahirwe, amahoro,

Twabisanze muri wowe.

Indirimbo 182 — igice 2

Soko y’urukundo y’iteka,

Idudubiz’iva ahera,

Idusendereza iteka,

Ukuzura k’ubumana !

Indirimbo 182 — igice 3

Hahirw’uwatewe ku ruzi,

Ku nkomb’ari igiti cyera,

Gishora imizi, kandi kinywa

Amazi yarwo iteka !

Indirimbo 182 — igice 4

Ararumbuka aker’imbuto ;

Akomera buri munsi:

Hahirwa umuntu kuri iyi si,

Unywera kuri iyo soko !

183.                       Indirimbo 183

Indirimbo 183 — igice 1

Soko y’ubuntu idakama,

Yesu Mushumba wizerwa,

Urw’udukunda ntirushira ;

Kuri twe ntujya uhinduka.

Naho ndetse ikigeragezo

Cyadutera buri munsi,

Uhembura mu mitima

Kwizera, n’ibyiringiro.

Indirimbo 183 — igice 2

Haj’iherezo rya byose ;

Ibyiza ntibihoraho.

Guhirwa kw’iteka kuraje,

Aho ibigeragezo

Bizasimburwa n’ibyishimo

By’umunsi w’ikiruhuko.

Hazavaho ibyiringiro

Kwizera, uretse urukundo.

184.                       Indirimbo 184

Indirimbo 184 — igice 1

Iyo nitegereza ngusingiza,

Uko umurimo wawe utangaje,

Ijuru, ukwezi n’inyenyeri

Washyize ahabyo n’ubwenge bwawe,

Indirimbo 184 — igice 2

Ngitangaye, ndanyurwa ndibwira nti :

Umuntu ni iki, Mana isumba byose !

Ngo ineza yawe imwibuke,

Akaburirwa n’ubuntu bwawe ?

Indirimbo 184 — igice 3

Asumbwa gato n’abamarayika

Bamamaza ikuzo ryawe mu ijuru ;

Kandi wamutamirije ikuzo

Unamukikiza icyubahiro.

Indirimbo 184 — igice 4

Wamugize umutware w’ibyaremwe

Ibyo amaboko yawe yiremeye ;

Mana, ibyo byose uzabishyira,

Munsi y’ibirenge by’uwo Mwami.

185.                       Indirimbo 185

Indirimbo 185 — igice 1

Ngwino Mukiza !

Kuko isi y’akaga,

Yuzuye ibibi,

Dore umutima

Ntuhabwa namba

Ikiruhuko.

Umuseke uraje ;

Ngwino unjyane ;

Nshatse kugusanga,

Ruhuko ryanjye !

Indirimbo 185 — igice 2

Ntama w’ikuzo,

Nzakwitegereza

Uri mu mahoro

Utats’ubuntu.

Uko udukunda,

Uri mw’ijuru,

Aho Data atuye,

Udusukeho

Umucyo we utuje.

Ruhuko ryanjye !

Indirimbo 185 — igice 3

Ruhuko ryiza

Riva mu rukundo,

Uzampa ibyishimo

Iteka ryose !

Mbega guhirwa !

Kukwikundira,

Mpawe gusa nawe,

Nzanyurwa nabyo.

Mucunguzi mwiza,

Ruhuko ryanjye !

186.                       Indirimbo 186

Indirimbo 186 — igice 1

Rukundo rwa Yesu, riba ridudubiza

Rimara inyota, (bis)

Nta kintu cyakamya amazi agira neza.

Nzaryoherwa iteka n’ubwiza bwawe bwinshi,

Rukundo rwa Yesu ! (bis)

Indirimbo 186 — igice 2

Rukundo rwa Yesu, urampagije rwose.

Amahoro, ihirwe, (bis)

Nkubonamo byose. Ukanansusurutsa,

Mbasha kwihangana, mu ntambara, gucyahwa,

Rukundo rwa Yesu ! (bis)

Indirimbo 186 — igice 3

Rukundo rwa Yesu, nzabona bisesuye

Kuganza k’ubwiza, (bis).

Mu rugo rwa Data, ndangije urugendo,

Nzaba mpanze amaso namamaza iteka

Urukundo rwawe ! (bis)

187.                       Indirimbo 187

Indirimbo 187 — igice 1

Hamwe nawe iteka iyo mu nzu ya Data,

Yesu, Mucunguzi, witanze kubwanjye !

Mana y’amahoro, n’urukundo n’umucyo ;

Turi kumwe iteka ! (bis)

Indirimbo 187 — igice 2

Hari umurwa, wera umurikisha ikuzo

Wa wundi abawe bareba bizeye,

Nzarya no ku mbuto y’ubuntu bwawe Mana,

Turi kumwe iteka ! (bis)

188.                       Indirimbo 188

Indirimbo 188 — igice 1

Mukiza Soko, y’ubugingo,

Ubwo nari kure yawe,

Numvise ijwi rirarikira

Ababi ubukwe bw’Umwami.

Kuva ubwo, mu mahoro yawe,

Nuhagiwe n’amaraso,

Nsogongera ubuntu bw’Imana

Y’urukundo yankijije.

Indirimbo 188 — igice 2

Muri uyu mwijima uruhije,

Unkomeza mu kwizera

Unjyana mu bwihisho nyabwo,

Mushumba mwiza unyitaho.

Iyo ikibi kigwiriye,

Ubwo wenda kugaruka,

Nguhimbariza ineza yawe,

Ko unyitaho mu rukundo.

Indirimbo 188 — igice 3

Bidatinze mu nzu ya Data,

Uzakira uwacunguwe,

Ngo ahishurirwe ubwiru bwawe

Bw’ineza n’ubuntu byawe.

Ubwo niho mu rugo rwawe

Hamwe n’umukumbi wawe,

Nzamamariza mu ndirimbo

Ubwiza bwa Ntama Wera !

189.                       Indirimbo 189

Indirimbo 189 — igice 1

N’amahirwe kukumenya,

Wowe utajya uhinduka,

Mukiza, mwigisha, Mana,

Mutabazi Mwungeri !

Indirimbo 189 — igice 2

Ntabwo inzar’izanyica :

Untegurira byose.

Umpumuriza n’inshyimbo,

Nizeye k’unyitaho.

Indirimbo 189 — igice 3

Mu gikombe cy’umwijima,

Uba uri hafi yanjye,

Umutima uhumurizwa

No kumva turi kumwe.

Indirimbo 189 — igice 4

Mu buturo bwo mu ijuru

Aho nzakirwa vuba,

Ngo nkwirebere mu mucyo,

Mwungeri ukomeye.

Indirimbo 189 — igice 5

N’amahirwe kukumenya,

Wowe utajya uhinduka,

Mukiza, mwigisha, Mana,

Mutabazi, Mwungeri !

 

190.                       Indirimbo 190

Indirimbo 190 — igice 1

Mw’ubu butayu bwumye

Butagira inzira,

Umuyobozi wanjye,

Nibwo yanyuzemo.

Ampa kwegera Data ;

Niwe munezero,

None ntakiri mu isi

Cyabasha kundeshya.

Indirimbo 190 — igice 2

Niwe kwizera kwanjye.

Niwe nyungu yanjye,

Iyo mukurikiye,

Nta gihombo ngira ?

Niba ibyo muri iyi si

Bije kunzitira,

Imbaraga ze nyinshi

Nizo zibindinda.

Indirimbo 190 — igice 3

Hahirwa, uwabohotse,

Ugana mu ijuru,

Nzaririmba kuri ya

Ndirimbo y’iteka.

Imibabaro yanjye,

Ntimbuza kwizera.

Kugeragezwa kwanjye

Kumpesha umugisha.

Indirimbo 190 — igice 4

Mu rugendo rugufi

Urwo natangiye,

Niba niha nkarira,

Ese binca intege ?

Oya, ubuntu bwawe

Nibwo mpungiraho ;

Mpumurizwa n’inkoni,

Na ya nshyimbo byawe.

Indirimbo 190 — igice 5

Yesu, mutsima untunga

Umbeshaho mu isi,

Unkomeresha ibyawe

Buri ntambwe yose.

Kugira ngo nse nawe,

Nzakubona vuba

Mu ikuzo rihebuje,

Kandi nzakuramya !

191.                       Indirimbo 191

Indirimbo 191 — igice 1

Mu maso hawe, Mukiza,

Abera bazabona

Inseko y’ubuntu bwawe

N’umucyo w’ububasha.

Indirimbo 191 — igice 2

Kuzamuka k’umutima

Mu isanzure ry’ijuru,

Yesu, wakwenda kwegera

Hafi y’umwenda wawe ;

Indirimbo 191 — igice 3

N’igisingizo gishyitse

Cy’abatsindishirijwe

N’umubavu utavanze

Ugusigw’ibirenge.

Indirimbo 191 — igice 4

Ku isi hagiye kubaho

Umunsi amahanga

Azagana ingoro yawe

Azanye amaturo,

Indirimbo 191 — igice 5

No kunywera ku masoko

Aturuka ahera,

Amazi yayo yuhira

Yerusaremu yera.

Indirimbo 191 — igice 6

Hazumvikana ubutitsa,

Aho i bwami kwa Ntama,

Indirimbo y’ibyishimo,

N’urukundo rw’iteka !

Indirimbo 191 — igice 7

Itorero rigukunda,

Mu ishyaka ricecetse,

Rizanaga ikamba ryaryo

Imbere yawe Yesu !

192.                       Indirimbo 192

Indirimbo 192 — igice 1

Mu bihe byose kandi hose,

Ndi ku mababa y’ikizu,

Nishingikiriza ku Mana

Y’imbaraga n’urukundo ;

No mu rugendo rwanjye rwose

Ruri hafi yo gusozwa

Mfite ikintera ubutwari

N’umutima we ukunda.

Indirimbo 192 — igice 2

Inkuba zirasa hejuru ;

Mbona umurabyo mu ijuru ;

Sintinya inkubi y’umuyaga

Ntwikiriwe n’ibaba rye.

Mw’ubwo buhungiro butuje,

N’aho umwanzi anyibasira,

Nkomeza umunezero utuje

Mu gicucu cy’Ikomeye.

Indirimbo 192 — igice 3

Umurwa wera urahingutse,

Aho uzanyinjiza vuba.

Muri urwo rugo rw’ikuzo,

Nta kizinga nta kinegu,

Umugeni wawe akubone

Adakingirijwe iteka ;

Avuge imbaraga n’ineza

By’Imana igira ubuntu.

193.                       Indirimbo 193

Indirimbo 193 — igice 1

Ukuboneka kwa Yesu

Kuzakwira mu isanzure ;

Azageza ububasha bwe

Ku nkombe zose z’inyanja.

Indirimbo 193 — igice 2

Hose ingoyi zizacika ;

Habe amahoro, urukundo ;

Nta bukene, nta miruho ,

Nta cyuya kur’uwo munsi.

Indirimbo 193 — igice 3

Hashimwe ineza ye nyinshi !

Niko abera bazavuga.

Ndetse azanahimbazwa

N’akanwa k’abana bato.

Indirimbo 193 — igice 4

Ku ngoma ye y’agakiza

Urupfu ntiruzaganza,

Turindwa n’igicucu cye

Gitwikire intore ze.

Indirimbo 193 — igice 5

Isi izahabwa umugisha

Isi izabyishimira.

Abantu mu bwiyoroshye

Bapfukamire imbere ye.

194.                       Indirimbo 194

Indirimbo 194 — igice 1

« Dore ndaza vuba : mutegereze ndaje ! »

Uwaducunguye niko abivuga.

Alleluya ! Alleluya ! (bis)

Ngwino Nyagasani, (ter)

Mu mucyo utangaje.

Indirimbo 194 — igice 2

Isi, umubiri, wa mwanzi ukomeye,

Ni rwa rupfu rwawe rwabidukijije ;

Alleluya ! Alleluya ! (bis)

Ngwino Nyagasani, (ter)

Ni wowe twiringiye.

Indirimbo 194 — igice 3

Ku isi tuhabona kugeragezwa kwinshi,

Ariko mu ijuru nta kuruha ukundi.

Alleluya ! Alleluya ! (bis)

Ngwino Nyagasani, (ter)

Gutwara ubwoko bwawe.

195.                       Indirimbo 195

Indirimbo 195 — igice 1

Ninde se twagana ? iyi isi irashira,

Itwarwa n’umubi, yuzuye ibinyoma.

Ese twakubaka kuri uyu musenyi ?

Oya, nta munezero ujya uhaboneka.

Indirimbo 195 — igice 2

Twajya gushakira ubumenyi bw’Imana

Y’ukuri, umucyo n’urukundo kuri nde ?

Waduha amahoro no kudashidikanya,

Ubwo tugenda turemerewe cyane ?

Indirimbo 195 — igice 3

Ninde se twagana ? Soko ihora ari nshya

Iduhemburira imitima ikakaye,

Amagambo yawe ni ubugingo bw’iteka :

Tuyigira ku birenge byawe byiza.

Indirimbo 195 — igice 4

Ninde se twagana ? Ijwi ryawe rikundwa

Ritubwira riti : mwitinya mwizere !

Uduhanagura amarira, uduhoza : 

Ninde se twagana, niba atari wowe ?

196.                       Indirimbo 196

Indirimbo 196 — igice 1

Mana ikomeye, mu maboko yawe,

Iteka uturind’inkubi y’umuyaga ;

Kuko tur’abawe wanatubereye,

Imana, y’ubuhungiro bwacu iteka.

Indirimbo 196 — igice 2

Tubon’imisozi itigita igwa,

Umuraba ukomeye, usuma uteye ubwoba,

Nta kiwutangira – nta cyahungabanya

Umutima wiyoroshya ukakwisunga.

Indirimbo 196 — igice 3

Mbese ntiwavuze ko utajya uhinduka ?

Ijambo ry’ukuri ry’iteka ridakuka,

Riradukomeza rikatuyobora,

Ntirinyeganyega iyo byose bihirima.

197.                       Indirimbo 197

Indirimbo 197 — igice 1

Ruhukiro, gakondo yera,

Buturo bwiza bw’abera,

Murwa dukunda wa zahabu,

Nshaka kukunezererwa.

Nduhukiye ! muri Yesu,

Nta kuruha, nta gahinda.

Indirimbo 197 — igice 2

Nzajyayo, nkijijwe n’ubuntu,

Untegererej’ahera.

Uti nakuboneye umwanya

Muri paradizo nishwe.

Nduhukiye ! muri Yesu,

Nta kuruha, nta gahinda.

198.                       Indirimbo 198

Indirimbo 198 — igice 1

Turi mu bwato twambuka,

Bera, bwoko bw’ijuru.

Umuseke uratambitse ;

Umucyo uratangaje.

Indirimbo 198 — igice 2

Dore : inkombe imaze

Kugaragara kure ;

Nshuti, tugire ubutwari,

Tugiye kuruhuka.

Indirimbo 198 — igice 3

Niduterwa n’umuyaga,

Ntidutinye amakuba,

Mu bwato bwacu hicaye ;

Umugenzi w’ijuru.

Indirimbo 198 — igice 4

Uwo mworera mubisha,

Ahatuye urupfu,

Hatuza kw’ijwi rya Data ;

Dusohoye ku cyambu.

Indirimbo 198 — igice 5

Mbeg’umunezero mwinshi

Abe bazamubona,

Ubwo ineza y’ubumana

Izambikwa ubwoko bwe.

Indirimbo 198 — igice 6

Dore : tugeze ku nkombe

Irasiwe n’izuba ;

Nshuti, tugire ubutwari,

Tugiye kuruhuka !

199.                       Indirimbo 199

Indirimbo 199 — igice 1

Ndi hose na Yesu ! Ni we negamira.

Ntidutandukana, kuko mbana nawe !

Kumukurikira, nta mbaraga binsaba :

Ndi hose na Yesu ! Wanciriye Inzira.

Indirimbo 199 — igice 2

Ndi hose na Yesu, N’ubwo uwo Mwungeri

Anyuza mu nzira zirimo ibirushya,

N’ubwo angerageza, akambuza abo nkunda,

Iyo mbuze byose, ni we ubwe nsigarana.

Indirimbo 199 — igice 3

Ndi hose na Yesu, ku zuba ryo mu cyi ;

Ndi hose na Yesu, mu mvura y’itumba ;

Ndi hose na Yesu, umuseke utambitse,

Ndi hose na Yesu, ijoro ringwiriye !

Indirimbo 199 — igice 4

Ndi hose na Yesu ! Nyobowe na Yesu,

Haba mu itanura cyangwa umubabaro,

Ndi mu kiruhuko, ku murimo, naniwe,

Ndi hose na Yesu, njyanwa n’urukundo rwe !

Indirimbo 199 — igice 5

Ndi hose na Yesu ! nta cyankangaranya.

Turi kumwe na we, sintinya urupfu.

Angenda imbere, nkanamukurikira.

Ndi hose na Yesu, mu rupfu no kubaho !

200.                       Indirimbo 200

Indirimbo 200 — igice 1

Ni wowe nihira, Yesu,

Ngushaka buri munsi.

Nifuzanya imbaraga

Ukugaruka kwawe.

Hamwe n’abawe tuti :

« Amina, Yesu, ngwino ! »

Butunzi bwanjye bw’ijuru,

Ni wowe wenyine nshaka.

Indirimbo 200 — igice 2

Nk’uko impala yahagira,

Ishaka amazi yanywa,

Niko, muri ubu butayu

Nihira mu mutima,

Hamwe n’abawe tuti :

« Amina, Yesu, ngwino ! »

Mukiza, wanjye ni ryari

Nzakureba duhanganye ?

Indirimbo 200 — igice 3

Kwishimira ubuntu bwawe,

Mvuga urukundo rwawe,

Kukubona, Nyagasani,

Kubana nawe iteka

Abawe twese tuti :

« Amina Yesu ngwino! »

Subiza gutaka kwanjye,

Kuko ari wowe nshaka.

201.                       Indirimbo 201

Indirimbo 201 — igice 1

Nshuti, nidushikame !

Hari buze vuba

Igitondo gikeye :

Ku mwaro uhoraho

Tugiye gushyika. (bis)

Indirimbo 201 — igice 2

Hano hari imiyaga,

Hari imibabaro,

Ntaho kuruhukira :

Ubwihisho buri he

Bw’imitima yacu ? (bis)

Indirimbo 201 — igice 3

Ku mutima wumvira

Hari icyambu cyiza ;

Ni iruhuko rituje,

Ubwihisho butuje

Mu Mana ikomeye. (bis)

Indirimbo 201 — igice 4

Nshuti, nidushikame !

Hari buze vuba

Igitondo gicyeye :

Ku mwaro uhoraho

Tugiye gushyika. (bis)

202.                       Indirimbo 202

Indirimbo 202 — igice 1

Ku mutim’uruhijwe, ufit’agahinda,

Mu rukundo rwa, Yesu, uraruhuka,

Ni uburuhukiro bw’ubuntu buhoraho

Washats’abanyabyah’urabaruhura.

Indirimbo 202 — igice 2

Turuhuka iyo twicishije bugufi,

Tukikorera, umutwaro w’urukundo,

Tukwigiraho, ubuntu bwawe butunganye,

Twihanganira umutwaro buri munsi.

Indirimbo 202 — igice 3

Ku isi dufite uburuhukiro mu Mana !

Dukurikiye, inzir’irim’umucyo,

Itujyan’iwawe, mu mucyo wo mu ijuru,

Mu kiruhuko cy’iteka cy’abizeye.

203.                       Indirimbo 203

Indirimbo 203 — igice 1

Bugingo, k’utinya ? Mu bihe bikomeye,

Nyagasani Yesu siw’ugukomeza ?

Ubura amaso : n’umutabazi wawe,

Ntabwo yagusiga : Mutima, ntutinye.

Indirimbo 203 — igice 2

N’ubwo nahangana, n’ibyago, n’intambara,

Nkananyuzwa mu ruganda nk’izahabu,

Nyura mu muriro nkanyura no mu mazi,

Ni umukiza iteka, n’ubutunzi, bwanjye.

Indirimbo 203 — igice 3

Oya, sinzatinya. Ari shitan’ar’isi,

Ntibyamvana mu maboko y’Umwungeri.

Aho nezererwa amahoro urukundo,

Aho mparindirwa amakub’iteka.

204.                       Indirimbo 204

Indirimbo 204 — igice 1

Kuri Yesu, ngana gakondo,

Nyobowe na Mwuka Wera ;

Nta bwoba, ni we niringira

Kugeza iteka ryose.

Indirimbo 204 — igice 2

Arankomeza, amp’imbaraga

Mu nzira igana mw’ijuru ,

Vuba, ndangije urugendo,

Nzakubona, Emanueli.

Indirimbo 204 — igice 3

Nyamara, mu nzira sinita,

Kubitagira umumaro,

Kandi mw’ituze numva ijwi

Rya Mwuka wawe udukunda.

205.                       Indirimbo 205

Indirimbo 205 — igice 1

Yesu, Nshuti ihebuje,

Inezez’umutima ;

Yesu ni we ubwe unkunda,

Buhungiro Mukiza.

Indirimbo 205 — igice 2

Yesu niwe Mucyo wanjye

Umurikira inzira,

Kugira ngo ntazayoba

Muri uru rugendo.

Indirimbo 205 — igice 3

Ni Yesu Rukundo nyarwo,

Buruhukiro mw’isi ,

Ni we bugingo bw’iteka

Anyobora kwa Data.

Indirimbo 205 — igice 4

Yesu Byiringiro byanjye,

Vuba azava mw’ijuru

Maze anjyane aho ari

Mw’iruhuko ry’iteka.

Indirimbo 205 — igice 5

Mizero, Bungingo bwanjye,

Yesu, Mucyo, Rukundo,

Hano njye nguhesha ikuzo

Ntegereje ko uzaza :

206.                       Indirimbo 206

Indirimbo 206 — igice 1

Kukwiyegurira ukaducir’inzira,

Mana y’urukundo !

Ni wowe soko y’ibyishimo byacu byose

Buri mwanya wose ! (bis)

Indirimbo 206 — igice 2

Ndetse iyo twihebye, ntawo kudutabara,

Ibyago biteye,

Ntahandi duhungir’urets’imbere yawe,

Tukwiyegurira ! (bis)

Indirimbo 206 — igice 3

Kukwiyegurira, twiringiye kunesha,

Tukakwegamira,

Nyuma tukinjizwa nawe mu nzu ya Data,

Byo gihembo cyacu ! (bis)

207.                       Indirimbo 207

Indirimbo 207 — igice 1

Mukiza w’ukuri, bugingo buhoraho,

Riba ryiza ridudubiz’iteka ryose,

Soko itunganye mvano yo kwizera,

Ukwegereye  wes’arababarirwa.

Indirimbo 207 — igice 2

Iyo umuriro wo mu butay’utwika,

Niyo ikirere cyagurumana cyane,

N’imbaraga zacu zikagabanyuka,

Duhemburwa n’amaz’ava mu rutare.

Indirimbo 207 — igice 3

Vub’aha tuzumva guhamagara kwawe,

Utwinjize mu bwami bwawe bwo mw’ijuru.

Kuko umuseke wabyo utambitse,

Kandi tuzanywa kw’isoko idakama !

208.                       Indirimbo 208

Indirimbo 208 — igice 1

Mana iyo nitegereje

Ibyo waremye byose,

Mbon’isanzure ry’ijuru

Ritwikiriye abantu.

Indirimbo 208 — igice 2

Iyo ndebye ingabo nyinshi

Z’inyenyeri mw’ijuru,

Ufatishij’ububasha

Mu isanzure ry’ijuru,

Indirimbo 208 — igice 3

Menya neza ubuto bwanjye,

N’ubuhangange bwawe,

Menya intege nke zanjye,

Mana wowe muremyi !

Indirimbo 208 — igice 4

Imbere y’amaso yawe

Ndi umunyabicumuro ;

Mbese mbasha kwiringira

Impuhwe zawe nyinshi ?

Indirimbo 208 — igice 5

Nzi neza kw’impuhwe zawe

Zansanze zoroheje,

Zimfata mu buto bwanjye

Maze zikungezaho.

Indirimbo 208 — igice 6

Ukeneye imbabazi

N’uwigiciro cyinshi

Kuruta inyenyeri zose

Zitagira umubare ;

Indirimbo 208 — igice 7

Mu rukundo ruhebuje,

Wampayeho Umukiza

Umwana wawe ukunda,

We munezero wawe !

209.                       Indirimbo 209

Indirimbo 209 — igice 1

Ubwo nzaba ndangije urugendo,

Nkitegerez’imibereho yanjye,

Nd’aharengeye nzasiga kure,

Aho ndebesha amaso Inzira yanjye ;

Mana nta marira nta maganya

Byampagarika umutima wishimye :

Nta kindi cyo kwibukwa keretse,

Urwibutso rw’impuhwe zawe nyinshi.

Indirimbo 209 — igice 2

N’ubwo intambwe zanjye zasize

Amafuti menshi inyuma yanjye ;

Niba inzitizi mu nzira yanjye

Zarandindije mu rugendo rwanjye,

Akenshi cyane aho kumpana,

Ineza n’impuhwe zisendereye,

Nta kindi byansize mu mutima,

Keretse urwibutso rw’impuhwe zawe !

Indirimbo 209 — igice 3

Bidatinze ijoro rizacya :

Aho tugana hazagaragara !

Inzira izamuka igana ahera

Iri hafi gusatira inyenyeri.

Iyo mu ijuru, nanezerewe,

Nzahimbaza urukundo rwawe rwinshi,

Nta kindi nzibuka iyo mu ijuru,

Keretse urwibutso rw’impuhwe zawe !

210.                       Indirimbo 210

Indirimbo 210 igice 1

Tugumane Nyagasani burije,

Dore ijoro riratwugarije ;

Turagusaba kuba hamwe natwe :

Tugumane Yesu, tugumane !

Indirimbo 210 igice 2

Mwigisha tukubahisha imitima ;

Ubereye Itorero umukwe ;

Ni wowe uhembura ubugingo bwacu :

TugumaneYesu, tugumane !

Indirimbo 210 igice 3

Isi mbi n’ibihendo byayo bibi

Nta nyungu uretse kuzinukwa ;

Turifuza ibyishimo bihoraho :

Tugumane Yesu, tugumane !

Indirimbo 210 igice 4

Mu ntambara n’imibabaro byacu,

Mu gihe dutewe n’umubisha,

Udukomeze mu ntege nke zacu :

Tugumane Yesu, tugumane !

Indirimbo 210 igice 5

Mu bwiza bwawe turahishimira ;

No mu marira tukanezerwa.

Waba ugize icyo uduha cyangwa utwatse,

Tugumane Yesu, tugumane !

Indirimbo 210 igice 6

Dukomezwa n’ijwi ryawe Mukiza,

Rigira riti : « Ndikumwe namwe ».

Buri munsi kugera ku iherezo,

Mu rukundo uduhora hafi.

211.                       Indirimbo 211

Indirimbo 211 igice 1

« Birujujwe. » Ubuntu burashyitse.

Humvikanye ijwi ryo kunesha.

Uwabambwe yacuritse umutwe we

Aranesha. Birujujwe.

Indirimbo 211 igice 2

Yaritambye. Yishyira mu mahoro.

Ashimisha Imana bihebuje ;

Ihabwa ikuzo, nayo iramukuza

Ubwo biba, Birujujwe.

Indirimbo 211 igice 3

Umugome, mu gukiranirwa kwe,

Abona imbabazi ku bwa Yesu.

Kubwo kwishyura umwenda ukomeye,

Yaritanze. Birujujwe.

Indirimbo 211 igice 4

Itabura umwenda mo kabiri

Tujya ahera. iducira inzira,

Nshyashya, nzima, igera ahera cyane

Ikinguye. Birujujwe.

Indirimbo 211 igice 5

Ari ijuru rishya ari n’isi nshya

Bizaririmbira mu rukundo.

Shimwa Mana Data, ukuzwe Mwana !

Birujujwe iteka ryose.

212.                       Indirimbo 212

Indirimbo 212 igice 1

Ikuzo ryawe Nyagasani,

Ryaherutse imibabaro.

Abakurebesha ukwizera,

Bakubona uri mu ijuru. (bis)

Indirimbo 212 igice 2

Mu iyi ngando y’igihe gito,

Tubabarizwamo cyane

Twifuza ingando ihoraho

Tuzambikanwa ikuzo. (bis)

Indirimbo 212 igice 3

Mu marira no mu miruho

Tugerwaho n’ijwi ryawe,

Ibanze ry’ibyiza bizaza,

Rivuga ngo « Ndaza vuba. » (bis)

Indirimbo 212 igice 4

Kandi abatoranijwe nawe,

Mu rukundo no kwizera,

Ku bwa Mwuka baruvuga ngo :

« Amina, ngwino, Mukiza ! » (bis)

213.                       Indirimbo 213

Indirimbo 213 igice 1

Aho wababarijwe,

Hamwe n’abagome,

Mukiza wakubiswe

N’Imana itabera.

Ese waziraga iki ?

Kuki wahanywe utyo ?

Wowe gitambo cyera,

Waranarenganye.

Indirimbo 213 igice 2

Waje gukiza abantu ;

Maze barakwanga,

Kamere mbi y’ibyaha

Ibonekera aho.

Wahemuwe n’ab’isi,

Nyagasani wanzwe,

Mu mubabaro mwinshi;

Warashenjaguwe.

Indirimbo 213 igice 3

Nuko igihe kigeze

Uratereranywa,

N’Imana Yera ubwayo

Ikwima amaso.

Bwiru butarondorwa,

Wowe byishimo bye,

Usukwaho umujinya,

Utagabanije.

Indirimbo 213 igice 4

Mucunguzi w’ikuzo,

Wabambwe ku giti,

Upfira abanyabyaha,

Udukiza ibyaha,

Wemera igihano

Cy’ubugome bwacu,

Utuvana ku ngoyi,

Uduha amahoro.

Indirimbo 213 igice 5

Umurimo urashyitse

Binyura Imana,

Watamirijwe ikamba,

Utsinda byuzuye.

Ikuzo n’imbaraga,

Kubahwa n’ubwami,

Ndetse no gushimirwa

N’i ibyawe iteka !

214.                       Indirimbo 214

Indirimbo 214 igice 1

Umwana wawe, Mana Data,

Ari mw’Ijuru ari mw’Isi,

Yanyuz’umutima wawe.

Yesu yitanze  h’Igitambo,

Byishimo byawe bihebuje,

Non’ubu yambitsw’Ikuzo.

Uruhanga rwe rwerekana

Kurabagirana kwawe,

Umucyo uva mu buntu bwawe,

Kuguhishura byuzuye.

Indirimbo 214 igice 2

Mbere y’uko isi iremwa,

Wateguye, ubuntu bw’iteka,

Ntama utagir’inenge.

Niba yarahanywe ku bwacu,

Ni umubavu uhumura neza

Wazamuwe iyo mu ijuru !

Ukundwa, nawe aritanga,

Asohoza iby’ushaka ;

Ku musaraba abirangije

Aguhesh’ikuz’iteka.

Indirimbo 214 igice 3

Yazamuwe ahera mw’ijuru,

Iburyo bwawe Mana Data,

Yahicaye anesheje.

Vuba azatwara Itorero :

Iryo yaguze igiciro,

Azaryishyira mw’ijuru.

Hafi ye rirabagirana,

Ritatse ubwiza bwe bwinshi,

Rizaririmba gutsinda kwe

Kugez’iteka n’iteka.

215.                       Indirimbo 215

Indirimbo 215 igice 1

Mana, turarata ikuzo

Ry’uwaje kuri iyi si

Kugirango aduhindure,

Abamwumvira iteka. (bis)

Indirimbo 215 igice 2

Mbega ukuntu ari byiza, Data,

Ko Umwana wawe ukunda !

Muri we imitima yibuka

Ubwiza bwawe bw’iteka. (bis)

Indirimbo 215 igice 3

Yabaye umugwaneza rwose,

Yicisha bugufi cyane ;

Mu gihe atereranwa n’abe,

Yabaye igitangaza ! (bis)

Indirimbo 215 igice 4

Haba mu rupfu, mu buzima,

Yarakunejeje rwose,

Yaraje, buntu budashira,

Arababazwa arapfa. (bis)

Indirimbo 215 igice 5

Yanzwe nabo muri iyi si

Maze abambwa n’abantu.

Yaguhesheje ikuzo, Data,

Nawe uramwubahisha. (bis)

Indirimbo 215 igice 6

Vuba nitwinjizwa n’ubuntu

Mu buruhukiro bwera,

Tuzabona ubwiza bwe bwinshi,

Tumuramye iteka ryose. (bis)

216.                       Indirimbo 216

Indirimbo 216 — igice 1

Nyagasani umunsi w’ikuzo uraje

Ubw’uzatwerekan’Imbere ya Data,

Uzishimir’Ibiva mu kunesha kwawe,

Ugaragiwe n’abawe. (bis)

Indirimbo 216 — igice 2

Abera mu ikuzo umugeni ateguwe,

Ntama uzabinjiza mu bukwe bwawe,

Ubicaze mu myanya wabateguriye,

Ubwaw’uzabahereza. (bis)

Indirimbo 216 — igice 3

Mu bikari by’ijur’aho dusiganirwa,

Aho kuva kera watwifurizaga,

Tubon’ubwiza bwawe burabagirana,

N’inkovu zo mu biganza. (bis)

Indirimbo 216 — igice 4

Mu buntu bwinshi tuzabonam’ubutunzi,

Umukiro mwinshi cyan’utangirika,

Ikuzo, igihamya cy’amasezerano,

Bizakwerekanirwamo. (bis)

Indirimbo 216 — igice 5

Ikuzo rib’iry’Imana n’umwana wayo,

Iry’umwana w’umuntu, Ntama w’Imana !

Ugaragarize mu bawe Nyagasani

Ubwiza bw’ahera hawe. (bis)

217.                       Indirimbo 217

Indirimbo 217 — igice 1

Umunsi w’ubwob’Iman’iguhana !

Umunsi w’isoni n’urujijo,

Ubwo watwishyuriraga, Mukiza,

Indishyi yo gucungurwa kwacu !

Indirimbo 217 — igice 2

Washakashats’urukundo n’ubwiza,

Ntawameny’umubabaro wawe ;

Umw’agamban’und’akwihakana,

Ntiwabona n’umwe uguhoza.

Indirimbo 217 — igice 3

Waratuje mu mibabaro yawe,

Ubw’abanzi bawe bagukobye

Bagutukaga, banaguhinyura ;

Washenguwe no gusuzugurwa.

Indirimbo 217 — igice 4

Umaze kwiranguz’ibisharira,

Usoje uti : « birarangiye »,

Ukomeye, uneshej’uha Data,

Ubugingo bwawe mu mahoro.

Indirimbo 217 — igice 5

Wasumby’abamarayika, Mukiza,

Iman’inyuzwe iragukuza,

Tukiri kw’isi turirimb’ishimwe,

Tugupfukamiye, tukuramya.

218.                       Indirimbo 218

Indirimbo 218 — igice 1

Turakuramya, Nyagasani,

Washyizwe hejuru cyane.

Mana yatsinze, turarata,

Izina ryawe Iteka.

Ukwiye Ishimwe

Ritagabanyije,

Iteka n’Iteka ryose.

Indirimbo 218 — igice 2

Mwami w’abami w’ububasha,

Uzahishurwa mu bwiza,

Wabaye ino mu mibabaro,

Wanzwe, unatereranywe !

Ukwiye ishimwe,

Ritagabanyije,

Ishimwe iteka n’iteka !

Indirimbo 218 — igice 3

Yesu mugaba w’ubugingo,

Wabambwe ku musaraba,

Mu mubabaro utavugwa,

Upfa urupfu rubi cyane !

Akira ishimwe,

Kuri wowe iteka,

Tuherekeza imitima !

Indirimbo 218 — igice 4

Wuzuye ikuzo n’umucyo,

Uzaza mu bwiza bwawe,

Haba mu ijuru haba ku isi,

Uzaba umwami na Kristu.

Ariko imitima,

Yacu irakurata

Mwana w’Imana, Mukiza !

219.                       Indirimbo 219

Indirimbo 219 — igice 1

Kuzwa, Mukiza udahemuka,

Wadusuye uva mu ijuru,

Uhishe ikuzo rihoraho

Wiyambika ubumuntu.

Indirimbo 219 — igice 2

Mubibyi waciye bugufi

Wabibanaga amarira,

Yesu, warababaye cyane

Muri uko kwitanga kwawe.

Indirimbo 219 — igice 3

Urubuto iyo rubibwe,

Rugapfa nk’uko byanditswe,

Ntabwo ruzaguma rwonyine

Rurushaho kwera nyinshi.

Indirimbo 219 — igice 4

Ubu ibisarurwa bireze

Imbere yawe Mubibyi ;

Uzagarukana ibyishimo,

Ubumbatiye imiba.

Indirimbo 219 — igice 5

Nibwo uzaboneka mu ikuzo

Abawe bagukikije,

Imbuto zose watsindiye,

Ziterane iteka ryose.

220.                       Indirimbo 220

Indirimbo 220 — igice 1

Abagiriwe ubuntu nawe,

Data, dushobora kuza

Tunezerewe, imbere yawe,

Tukuramya tugushima.

Ku bwa Yesu mizero yacu,

Dushima kukuzanira

Ituro ryo kugushimira

Nk’umuntu umwe tukuramya.

Indirimbo 220 — igice 2

Ijoro ry’amakuba akaze

Riba ryaraduhitanye,

Ariko umucyo uratuvira

Utwuzuza amahoro.

Gucungurwa kurasohoye,

Turabona umucunguzi

Utamirije ikuzo ryinshi,

Mu ijuru aho yicaye.

Indirimbo 220 — igice 3

Mbuto zo kunesha kw’iteka,

Twakijijwe na Yesu ubwe,

Turamubona mu ikuzo rye

Aho yakiriwe nawe.

Turakuramya turi ahera

Tuhinjizwa no kwizera,

Mana ikomeye, Mana Data,

Ni wowe dupfukamiye.

Indirimbo 220 — igice 4

Bidatinze, mu ijuru, iteka,

Turirimba indirimbo nshya,

Abacunguwe bakuramye

Imbere ya Ntama wera.

Buzuye ibyishimo imbere ye,

Batangarira ubwiza bwe,

Bazamamaza ububasha bwe,

Bazashima n’ineza ye.

221.                       Indirimbo 221

Indirimbo 221 — igice 1

Turashima ubwiza buhoraho

Bw’imigambi y’Imana ikiza,

Isohoza, – Uguhindurwa bashya –

Bwo bushake bwayo.

Indirimbo 221 — igice 2

Mbere y’ukw’icyaha cyinjira mw’isi,

Ntama wari waramuteguye,

Dat’uhoraho, bwenge butavugwa,

Ubwiru bw’Imana !

Indirimbo 221 — igice 3

Yesu yitanze hw’igitambo nyacyo,

Azanish’amahor’amaraso ;

Kubwe wowe Mana uratwakira,

Ni muri we gusa.

Indirimbo 221 — igice 4

Nihakuzwe Yesu, we muganura,

We wazutse atsinze urupfu !

N’umunezero wawe iyo mw’ijuru

Adamu wa nyuma.

Indirimbo 221 — igice 5

Ibyaremwe byose biracyaniha

Bigitegerej’umudendezo ;

Kristo niwe ngwate yo kubohorwa

Mu bubata bw’isi.

Indirimbo 221 — igice 6

Mana yacu, byiringiro bihire !

Mahoro nyayo y’umurwa wera !

Tuzanyurwa no kuba hamwe nawe,

Ku muns’uhoraho.

Indirimbo 221 — igice 7

Tukiri hano kw’isi turaramya

Ntama watsinz’uhoran’ikuzo,

Turagushima wowe, Mana Data,

Kubw’Umwana wawe.

222.                       Indirimbo 222

Indirimbo 222 — igice 1

Mbega umudendenzo w’abana imbere ya Se !

Mugusabana n’abo akunda, Mana

Mu mucyo nyawo babasha gusogongera,

Ubwiza bw’Isano byo mu buntu bwawe.

Indirimbo 222 — igice 2

Twinjira ahera twemewe imbere yawe,

Tuje twese kukuramya uyu munsi,

Tuzirikana, tugutura ku bwa Yesu,

Iri shimwe riva mu rukundo rwawe.

Indirimbo 222 — igice 2

Wifuzaga abavandimwe b’umwana wawe :

Data mwiza, watugize abawe iteka.

Dufitanye isano ikomeye n’uwo ukunda,

Ni Yesu uri mu ijuru, muntu wazutse.

Indirimbo 222 — igice 3

Turi umwe n’uwo ukunda, turagusingiza,

Dutebutsa umunsi w’iteka ryose,

Kuko tuzashushanywa na Kristu mu ikuzo,

Tunezerwe iteka imbere yawe.

223.                       Indirimbo 223

Indirimbo 223 — igice 1

Ninde wavuga uko, Yesu,

Wababarijwe abo ukunda,

Mu nzira yo kwumvira kwawe

Yaganaga I Gologota,

N’umubabaro wawe mwinshi

Wapfukamaga winginga,

Waratereranywe, Mukiza,

Mu ntambara I Getsemani.

Indirimbo 223 — igice 2

Wari uzi igihe cy’akaga,

Wagize agahinda, ubwoba,

Wibaza niba bishoboka,

Ko ibyo byaguca kure.

« Ariko hakorwe ibyo ushaka ! »

Mbega kwemera gushyitse

K’umucunguzi kudategwa,

Utunganiwemo byose !

Indirimbo 223 — igice 3

Waje kubahiriza Data,

Kugez’aho upfiriye ;

Ni muri wowe yishimiye,

Mukundwa we, wiyoroshya.

Tugutuye ishimwe ryacu,

Dushima uko kwitanga,

Tuzarata iteka ryose

Uburyo wiyanze cyane.

224.                       Indirimbo 224

Indirimbo 224 — igice 1

Turakuza, Mana, Umwana wawe ukunda,

Uwo ukunda mu bihe by’Iteka ryose ;

Yemeye kwitanga kubera Ikuzo ryawe :

We waje agasohoza ubushake bwawe.

Indirimbo 224 — igice 2

Niwe Mwana uhoraho, mu buhangange bwe,

Afite ubabasha bwose bw’ubumana,

Yisize ubusa anicisha bugufi,

Aguhesha ikuzo ajya ku musaraba.

Indirimbo 224 — igice 3

Mwana w’umuntu wamanitswe i Gologota,

Niwe gitambo gishimwa cyakongowe,

Uwakunzwe nawe yitambaho igitambo,

Gikongorwa gishyitse kinatunganye.

Indirimbo 224 — igice 4

Umutima wanyuzwe n’ubutungane bwa

Ntama wamenywe kera nta nenge afite :

Kuganduka kwe no kwumvira kwe byuzuye,

Bikuganaho nk’umubavu utavanze.

Indirimbo 224 — igice 5

Yatanze ubugingo hw’igitambo cy’ibyaha,

Kristo yerekanye ubumana bwawe,

Akwiriye ikuzo ry’Imana ikiranuka,

Yerekanye urukundo rwawe rwinshi.

Indirimbo 224 — igice 6

Tuzuranwa nawe uratunezererwa,

Turarata imigambi yawe myiza.

Twunzwe n’uwo ukunda n’ubuntu bwawe bwinshi,

Dukomeje kukuramya iyo mu ijuru.

225.                       Indirimbo 225

Kuri wowe udukunda,

Watwogeje ibyaha kubw’amaraso yawe,

Mu maraso , –

Kandi ukaduhindura abami,

N’abatambyi b’Imana Data  niyo So ; –

Nuhabwe ikuzo,

Nuhabwe ubutware,

Iteka n’iteka !

Amen ! Amen !

226.                       Indirimbo 226

Indirimbo 226 — igice 1

Ha ! ubugingo bwacu

Kwezwa iteka,

Kwaka k’umuriro,

N’ituze ryinshi,

N’icyizere cyinshi

Ngo dushikame,

Kandi twihangane

Mu buryo bwose.

Indirimbo 226 — igice 2

Duhe gutumbira

Ntama iteka,

We rugero rwiza,

N’iby’urupfu rwe,

Ubuntu bwe bwinshi,

N’urukundo rwe,

Ikuzo ry’iteka,

N’igaruka rye.

Indirimbo 226 — igice 3

Ufatanya natwe

Yesu, turira,

Duhe intwaro zawe

Uzitwambike.

Tugendana nawe

Turi mu mucyo,

Dusenga ubutitsa,

Tukwiringiye !

Indirimbo 226 — igice 4

Nezeza imitima

Ku bw’umurimo,

Ngo tub’ibitambo,

Imbere yawe ;

Tukubahiriza,

Twuzuy’umwete,

Duhuje umutima,

Nawe Mukiza

227.                       Indirimbo 227

Indirimbo 227 — igice 1

Yesu yatuzaniye

Agakiza k’ubuntu ;

Ati : « Ni jyewe Rembo

Muryinjiriremo ».

Yapfuye urupfu rubi,

Ngo atugeze kwa Se,

Kandi tukiri ku isi

Tumenya ijwi rye.

Indirimbo 227 — igice 2

Niwe Mwungeri Mwiza

W’intama ze akunda ;

Niwe ubwe uziragira

Akanazirinda.

Ubugingo ajya aziha

Ni ubw’iteka ryose ;

Zifite umutekano

Ku bw’imbaraga ze.

Indirimbo 227 — igice 3

Ntakizadukoraho

Kimudukuyeho ;

Azanatuyobora

Mu nzira y’ukuri.

Azi intege nke zacu,

Aratwiringiza,

Aduhozaho iteka

Impuhwe ze nyinshi.

Indirimbo 227 — igice 4

Tunezererwe imbere

Y’umwungeri mwiza,

Ubugingo bwe bwinshi

Adusakazamo ;

Kandi tugengwa nawe,

No mu mudendezo,

Tugume tunezerwe

Dusabana nawe.

228.                       Indirimbo 228

Indirimbo 228 — igice 1

Nta mudugudu uhoraho dufite mu isi,

Aho twatura, bakristu,

Aho twatura, bakristu.

Dore iyi ngando yo mu isi irajegajega

Yahirikwa n’umuyaga.

Indirimbo 228 — igice 2

Nta mudugudu uhoraho dufite mu isi,

Kuko iwacu ari mu ijuru,

Kuko iwacu ari mu ijuru.

Bidatinze tuzumva ijwi rikomeye

Ryo kutujyana mu ikuzo.

Indirimbo 228 — igice 3

Nta mudugudu uhoraho dufite mu isi,

Tugiye kuzawubona,

Tugiye kuzawubona.

Dutegereje tuwureba mu kwizera

N’imitima inezerewe.

Indirimbo 228 — igice 4

Hari igihe gito cyo gutegereza

Ngo amarembo yugururwe,

Ngo amarembo yugururwe,

Murwa w’Imana nzima ihoraho iteka,

Aho intore tuzibera.

229.                       Indirimbo 229

Indirimbo 229 — igice 1

Ijambo ryawe ni ubutunzi,

Ni Ukuri kudahinyuka,

Turishyikira mu ntege nke

N’ubwo ritagereranywa.

Indirimbo 229 — igice 2

Dat’ijambo ryawe ririmo

Ubutunzi bw’igiciro,

Mwuka aduhishuriramo

Yesu nzir’ijya mw’ijuru.

Indirimbo 229 — igice 3

Ijambo ryawe, ni ubutumwa,

Buduhesha umunezero,

Amahoro, kudacogora

Dukurikiye umukiza.

Indirimbo 229 — igice 4

Ijambo ryawe, mucyo nyawo,

Ritumurikira inzira

Kugira ngo tubashe, Data,

Kukubahisha aha mu isi.

Indirimbo 229 — igice 5

Ijambo ryawe rikundisha

Imitima yacu Ntama,

Riduhishulira n’ikuzo

Ry’uwo Nyagasani Yesu.

230.                       Indirimbo 230

Indirimbo 230 — igice 1

Byamerera bite uwawe

Mu ntege nke,

Niba adashobora kurindwa

Mu makuba

N’urukundo rudahemuka,

Mana nziza,

No kuba mu mababa yawe

Mu bwihisho ?

Indirimbo 230 — igice 2

Ni umwimukira muri iyi si

Ntabwo atinya.

Agengwa n’Imana y’umucyo

Imukunda.

Ndetse no kuboneka kwawe,

Mana ikiza !

Ni inkingi ye mu mubabaro

Umuvuna.

Indirimbo 230 — igice 3

Naho yaca mu muhengeri,

Muri kumwe ;

Yuzuzwa amahor’akomejwe

N’ukwizera.

Mbega umunezero kwa Data

Nakubona,

Kandi azakuramya mu mucyo,

Murebana !

231.                       Indirimbo 231

Indirimbo 231 — igice 1

« Njye ndaguhagije ». Ijambo ryiza cyane !

Rirahagije kugeza ku iherezo,

Ibanze ryiza ry’umunezero utavugwa

Uwo tunezererwa iteka ryose.

Indirimbo 231 — igice 2

« Njye ndaguhagije ». Mu ntege nkeya cyane,

Mukiza, tubona gutabara kwawe ;

Tubabay’udukomereza ukwizera,

Utwitahw’iteka mu rukundo rwawe.

Indirimbo 231 — igice 3

K’ubwo ubuntu bwawe, vuba mu nzu ya Data,

Tuzaryoherwa n’ibyiza by’umugisha,

Twibuka wa munsi watubwiriye ku isi,

Udusubiza uti : « Njye ndaguhagije ».

232.                       Indirimbo 232

Indirimbo 232 — igice 1

Mu minsi iruhije,

N’iy’imibabaro,

Iyo Imbere ya Data,

Dusuka amarira,

Twe gucika intege,

Tumugandukire.

Twigishwe dupfukamye

N’Imana ikomeye.

Indirimbo 232 — igice 2

Yemera ko turushywa

Ngo iduhe umugisha ;

Ntabwo adukomeretsa

Ngo atubabaze.

Ishami akaragira

Ni naryo yitaho,

Kugira ngo mw’iyi si

Ryere imbuto nyinshi.

Indirimbo 232 — igice 3

Mbega guhana kwiza

Kw’iyo Mana Yera,

Aho ubuntu bw’Imana

Bugwiza imbuto !

Wigisha hano ku isi

Abawe ukunda.

Shimwa mubyeyi mwiza,

Kuko utwitaho !

233.                       Indirimbo 233

Indirimbo 233 — igice 1

Muri iki gicuku, Yesu,

Tuguhaye ibyifuzo ;

Twishimira ibyiza byinshi

Bitunga ukwizera.

Ukugiraneza kwawe

Kuturindira intambwe,

Dusendereye imitima…

N’ubwo tutakureba.

Indirimbo 233 — igice 2

Koko tukumenya cyane,

Mbere utarabambwa

Igihe wari mu nzira,

Ijya ku musaraba.

Itorero tukuramya ,

Utari hano ku isi,

Uri mu ijuru kwa Data,

Aho uzaza uturutse.

Indirimbo 233 — igice 3

Mu kurebesha ukwizera,

Birenga cyane ijuru,

Umugeni akabona

Umukiza w’ikuzo.

Agatwarwa, akaramya,

Yifuza ko agaruka :

Igisigaye kuri we

N’uko mubana iteka.

Indirimbo 233 — igice 4

Tubasha gutegereza

Umunsi uruta iyindi,

Ubwo ijwi ryawe ryiza,

Rizazura abapfuye,

Bakabana n’abariho,

Nibwo tuzanezerwa.

Tuzazamuranwa nabo ;

Yesu tuzakubona.

234.                       Indirimbo 234

Indirimbo 234 — igice 1

Ibyo usezeranya, Mana,

N’Ibyo abawe bisunga.

Ubarindisha Imbaraga,

Bagakomezwa n’ubuntu.

Indirimbo 234 — igice 2

Waduhaye byose, Mana,

Muri Yesu, Mpano nkuru.

Kubwe twinjira ahera,

Tugashima izina ryawe.

Indirimbo 234 — igice 3

Data, uduhe kumenya

Urukundo rwawe rwinshi,

Kandi tutanacogora,

Turate urukundo rwawe.

235.                       Indirimbo 235

Indirimbo 235 — igice 1

Buri munsi, Yesu,

Unyigishe ;

Ndindira umutima

Hafi yawe.

Mu nzira iboneye

Ngendane ukwizera,

Nguhanze amaso,

Mucunguzi !

Indirimbo 235 — igice 2

Mu makuba, Yesu,

Unyigishe ;

Mu nyanja izikuka,

Unyobore.

Koko mu mwijima,

Umpanga amaso,

Unyoboza ineza :

Sinzatinya.

Indirimbo 235 — igice 3

Kubwa Mwuka wawe,

Unyigishe

Kujya nkubahisha,

Aho ngenda.

Kugeza iherezo,

Mu mbaraga zawe,

Uzahore umfashe,

Mucunguzi !

236.                       Indirimbo 236

Indirimbo 236 — igice 1

Ninde wakumenya,

Mana ihoraho,

Nyagasani, Mana

Imana yera ?

Ububasha bwawe

Busumba Ijuru,

Kandi ntacyahwana

N’Izina ryawe.

Indirimbo 236 — igice 2

Uri kure yawe

Waramuciye ?

Oya, wateguye

Ibyacu byose.

Mana idasumbwa,

Idakorwaho,

Uraturarika

Ngo tukwegere.

Indirimbo 236 — igice 3

Yego, Mana Data

Watanze Yesu,

Atubere umucyo,

Aba agakiza.

Amaraso atweza

Ibyaha byacu ;

Dufite ubugingo

Bw’iteka ryose.

Indirimbo 236 — igice 4

Iyo mpano nziza

Ni iy’uwizera ;

Mbega umugabane

Kubyarwa nawe !

Twerekeza amajwi

Mu rugo iwacu,

Twese dushimira

Imana yera.

237.                       Indirimbo 237

Indirimbo 237 — igice 1

Mutima wanjye, turiza ku Mana,

Yesu ahora akuri iruhande.

Mu makuba, mu mazi mu muriro,

Yaraguhetse mu rukundo rwe.

Imana ikwigisha ikugerageza,

Ikwerekeza  mu munezero.

Indirimbo 237 — igice 2

Ruhuka wiringire, unezerewe,

Reka Yesu abe ariwe ukwitaho.

Ntabwo yigeze ahwema kugufasha,

Azagukomeza, akuyobore.

Nka kera ijwi rye rifite imbaraga

Rizaturisha imiraba ikaze.

Indirimbo 237 — igice 3

Ruhuka Imana ntizakwibagirwa,

Yesu agiye kugaruka vuba.

Uzasobanukirwa iby’imiruho,

Maze umenye ko byari umugisha.

Himbaza, kandi uhe ikuzo wizeye

Imana igukunda iteka ryose.

238.                       Indirimbo 238

Indirimbo 238 — igice 1

Shimwa Mana idukunda ko washatse mu isi

Abaramya by’ukuri bari imbere yawe !

Kera ntiwihishuriy’abawe none,

Twigijwe hafi n’amaraso ya Yesu.

Indirimbo 238 — igice 2

Yesu rufatiro rw’itorero akunda,

Ni nawe buye rizima ariko ryanzwe,

Ridutangaje ry’igiciro iwawe,

Icyubahiro ni icye mu nzu y’Imana !

Indirimbo 238 — igice 3

Abizeye duteranye mu izina ryawe,

Duhuje umutima tukuririmbira.

Muri ubwo buturo bwera bwa Mwuka,

Hakomoka ishimwe ryuzuye Mana.

239.                       Indirimbo 239

Indirimbo 239 — igice 1

Data imbere yawe, tuzasobanukirwa,

Urwo wakunze buri wese mu ntore ;

Mu bihe byose tuzashima ubuntu bwawe

Twaboneye mu gikorwa cy’Umukiza.

Indirimbo 239 — igice 2

Twabeshejweho n’ibyo waduteguriye,

Biduhesha ubugingo kubwo kwizera ;

Turamamaza ubuntu butarondoreka

Bwatumenye cyera bukaduha ijuru.

Indirimbo 239 — igice 3

Mbega umuteguro w’Imana nyir’ubwenge :

Udushaka mu ikuzo hamwe na Yesu !

Urukundo rwawe rwinshi rwatugeneye

Gukikiza Umwana wawe dusa nawe.

Indirimbo 239 — igice 4

Mbega ubutunzi buri mu bwiru bw’Imana

Ubwo tuzarondora iteka ryose,

Mu munezero wuzuye mu nzu ya Data :

Mana izina ryawe rikuzwe iteka !

240.                       Indirimbo 240

Indirimbo 240 — igice 1

Ukwiye ikuzo,

Wowe wazutse !

Gutsinda n’ukwawe

Iteka ryose !

Marayika yaje,

Mu mucyo mwinshi,

Ahirika ibuye

Ry’imva yatsinzwe.

{Yesu w’ikuzo,

Abacunguwe

Barata gutsinda

Kwawe kw’iteka !}

Indirimbo 240 — igice 2

Mahoro ashyitse,

Yesu ahoraho !

Mbeg’umunezero

W’uwamwizeye !

Twuzuye ibyishimo

Tubasha Yesu,

Kwamamaza iteka

Ko wanesheje !

{Yesu w’ikuzo,} etc.

Indirimbo 240 — igice 3

Wafashe umwanya

Hafi y’Imana,

Bidatinze uzaza !

Uva mu ijuru.

Urabagirana,

Uri mu ikuzo,

Wicaye ku ntebe,

Mu cyubahiro.

{Yesu w’ikuzo, } etc.

241.                       Indirimbo 241

Indirimbo 241 — igice 1

Yesu yarazutse pe, Akwiye ishimwe !

Yigaragarije abe, batinda kwemera.

Babonye ibiganza bye n’ibikomere bye,

Maze bahita bumva ijwi ryiringiza.

Indirimbo 241 — igice 2

Yesu ati « Amahoro » ! Abari hagati,

Bakimutangariye, buzura ibyishimo.

Hagati ya babiri baramya mu kuri,

Nka kera ab’ahari ku bamwubahisha

Indirimbo 241 — igice 3

Kristo yatsinze urupfu : N’imbaraga nyinshi !

Turarata Mukiza, umurimo ushyitse.

Witambyeho igitambo, kinyura Imana ;

Utsinze haboneka, ikuzo rya Data.

Indirimbo 241 — igice 4

Impanda izavuga, ubwo uzagaruka

Itorero ryitabe ijwi ryawe rizwi,

Duhinduwe bashyashya, twese dusa nawe,

Tuzakubona Ntama, Mukiza ushimwa.

Indirimbo 241 — igice 5

Yesu Mukiza wacu, Mwami w’ubugingo,

Ni wowe ubohora, mu rupfu n’ibyarwo.

Yewe rupfu urihe ? Kunesha kurihe ?

Tukuramya duhuje, Mukiza w’ikuzo.

242.                       Indirimbo 242

Indirimbo 242 — igice 1

Ntakinanira ukwizera

Iyo kwiringiye Imana ;

Kubona ibitagaragara,

Kubasha kwakira impano,

Kunezererwa ibyiringirwa

Mbere y’uku bisohora ;

Kunyura mu butayu bubi,

Umutima uri mu ijuru.

Indirimbo 242 — igice 2

Ukwizera kunesha byose,

Guhomba byose kunguka,

Kuririmba mu mibabaro,

Kuganza no mu makuba ;

Gufite ibyasezeranijwe

Bituma kudacogora,

Kwumvira kutanavogerwa,

Gufite ukuri konyine.

Indirimbo 242 — igice 3

Mu gihe cy’abizera cyera,

Higaragaje ukwizera ;

Mureb’ingabo mu rugendo

Uzigabye ari mu ijuru ;

Kwariho kuva cyera cyane,

N’ab’ikigihe turimo,

Dushobora kujyanwa ubu,

Gusoz’umuhamagaro.

Indirimbo 242 — igice 4

Ukwizera guhamya cyane :

Gutsinda isi n’urupfu ;

Igituma gukora ibyo,

N’umusaraba wa Yesu.

Ariko vuba aha ku bicu,

Tuzamusanga, bakristu ;

Tuzabona ibyo twiringiye,

Ni Yesu Kristu we ubwe.

243.                       Indirimbo 243

Indirimbo 243 — igice 1

Hariho inzira y’umucyo,

Gutekana n’amahoro,

Ikadufasha mu rugendo,

Tunezerewe, dutuje.

Indirimbo 243 — igice 2

N’inzira yera ifunganye,

Kure y’icyaha n’iy’isi,

Aho urukundo rwatsinze :

Yes’ubwe yayinyuzemo.

Indirimbo 243 — igice 3

N’inzira hano mur’iyi si,

Tweretswe n’urukundo rwe,

Ah’umucyo wo mu maso he

Urabagiran’iteka.

Indirimbo 243 — igice 4

Tugeze hafi y’intebe ye,

Dutandukanye n’iyi si,

Byos’aho birabagirana

Ikuzo rya Nyagasani.

Indirimbo 243 — igice 5

Fat’ukuboko kwa Yesu,

We wankijij’ibyaha.

Igitare n’igihome…

244.                       Indirimbo 244

Indirimbo 244 — igice 1

Nko mu mugani w’abakobwa icumi,

Nyagasani, turasinziriye !

K’ubwo kwibagirwa ijambo ryawe,

Benshi mu bawe bacitse intege.

Ariko dukomanzwe mu mutima,

Turagutakira dupfukamye !

Yesu, dukize kutita ku byawe ;

Dukangure, Yesu, dukangure !

Indirimbo 244 — igice 2

Twarangajwe n’ibintu by’iyi si mbi,

Twese twibagiwe inshuro nyinshi

Icya ngombwa kiruta ibindi, Kristu,

Kukwegera no kwigishwa nawe !

Mwuka Wera adukangurira ko

Uza vuba, Mukwe wo mw’ijuru !

Turi maso, dutegereje ko uza :

Dukangure, Yesu, dukangure !

Indirimbo 244 — igice 3

Ntacyo twabashije kukungukira,

Kuko twatabye itaranto yacu !

Umucyo wacu ntabwo wamuritse

Ngo ubashe kwirukana umwijima.

Icyaduha, muri aka gahe gato,

Kugukorera no kwera imbuto

Kugeza ubwo tuzinjira iwawe.

Dukangure, Yesu, dukangure !

245.                       Indirimbo 245

Indirimbo 245 — igice 1

Mbega agaciro ka Yesu

Imbere y’Imana Data !

Kugenda twubaha Imana

Bidutunga buri munsi.

Indirimbo 245 — igice 2

Mu rugendo rwe rwo mw’iy’isi,

Yishimiye kukubaha.

Kuva avutse kugeza abambwe,

Yahoraga akunezeza.

Indirimbo 245 — igice 3

Umwana wawe yahishuye

Ubuntu n’ukuri, Mana ;

Mu bwiza bwawe busesuye,

Niho wigaragarije.

Indirimbo 245 — igice 4

Yabay’igitambo gikwiye,

Gupfa kw’umubavu mwiza

W’uwera muri kamere ye,

Aganduka bisesuye.

Indirimbo 245 — igice 5

Utamirije ikuzo ryinshi,

Ni nawe byishimo byawe ;

Niwe ubwe waduteguriye

Umwanya mu ijuru aho ari.

246.                       Indirimbo 246

Indirimbo 246 — igice 1

Imbaraga n’ubwugamo,

By’uwakijijwe ni ibihe ?

Ni iki gihamya ubupfura bwe,

Ingabo ye n’igihome cye,

Mu makuba no mu byago ?

Ni Ijambo rya Nyagasani.

Indirimbo 246 — igice 2

Inkota y’amugi abiri

Izahana abanyabyaha,

Imena ingabo, ihinguranyan

Mu ngingo no mu misokoron

Ihishura ibihishwe ?

Ni Ijambo rya Nyagasani.

Indirimbo 246 — igice 3

Ninde uvugana ineza,

Nk’umuyaga uhuha utuje ?

Uririmba ibyo kwiringirwa,

Iby’urukundo n’amahoro,

Mu minsi y’imibabaro ?

Ni Ijambo rya Nyagasani.

Indirimbo 246 — igice 4

Ijambo rye rinyuzure,

Soko yo kwizera kwanjye,

Ngabo ikomeye ku rugamba,

Nkingi y’umutima ubabaye !

Icyampa ngahora nesha

Kubw’Ijambo ry’Umukiza !

247.                       Indirimbo 247

Indirimbo 247 — igice 1

Nyagasani Yesu turagutegereje,

Kurusha abarinzi bacyesha ijoro,

Mu mitima yacu hamurits’inyenyeri

Irabagirana ubumana bwawe.

Indirimbo 247 — igice 2

Nyagasani wanzwe, ukuzwa n’Imana So,

Nawe utegereje uwo munsi mwiza

Ntama, Mukwe Wera, utegura ibirori,

Tugusaba ibiva mu rukundo rwawe.

Indirimbo 247 — igice 3

Itorero ryawe rirakuramya Kristo,

Ritegereje ko ryaba hafi yawe.

Mwuka asakaza mu mutima ukanguwe

Indirimbo nziza : zo kwizera  kwacu.

Indirimbo 247 — igice 4

Ubutunzi bwawe, buhishwe hano mw’isi

Ngwino ubujyane iwawe mw’ijuru,

Kandi urimbishe ikamba rya zahabu,

Isaro ry’ubwiza bukubonekaho !

248.                       Indirimbo 248

Indirimbo 248 — igice 1

Hafi yawe, Mana,

Hafi yawe !

Nicyo nkwifuzaho :

Hafi yawe !

Iyo ibigeragezo

Binyuzuriranyeho,

Ube hafi yanjye !

Nicyo nsaba !

Indirimbo 248 — igice 2

Hafi yawe gusa,

Nyagasani !

Nkomeza mu kaga,

Umbe hafi !

Mu gihe nagirijwe

N’ubwinshi bw’amakuba,

Nkomeze nkwegere,

Nyagasani !

Indirimbo 248 — igice 3

Hafi yawe iteka,

Hafi yawe !

Uhore untabara,

Unkomeze.

Satan’iy’atontomye,

Urampumuriza pe

Hafi yawe,Yesu,

Hafi yawe !

Indirimbo 248 — igice 4

Hafi yawe, Mana,

Ndi mu nzira !

Ube hafi yanjye

Unkomeze.

Mugenzi, ukomere !

Uri hafi kwambuka.

Hafi yawe Data,

Hafi yawe.

249.                       Indirimbo 249

Indirimbo 249 — igice 1

Mana nkuru ! ikomeye, uranzi neza ;

Warandondoye uri mu ijuru.

Hari aho nahungira umucyo wawe ?

Aho mba ndi hose urambona.

Indirimbo 249 — igice 2

Naba ngenda cyangwa naba mpagaze,

Undindisha ukuboko kwawe ;

Ntarasohora ijambo mu kanwa,

Umenya ibyo nibwira byose.

Indirimbo 249 — igice 3

Naho nahungira ku mpera y’isi,

N’aho nahungira ikuzimu,

Cyangwa se mu ijuru, Mana y’umucyo,

Wahansanga ukamurikira.

Indirimbo 249 — igice 4

Kubwo kwizera, nkwegera ndatinya :

Yesu yanshunguje urukundo rwe ;

Angeza imbere y’ubwiza bwawe,

Nkuweho gukiranirwa kose.

Indirimbo 249 — igice 5

Ngerageza , Mana idahemuka,

Ndondora umutima maze unyeze ;

Maze unyobore mu nzira y’iteka

Umpe kuguhesha icyubahiro.

250.                       Indirimbo 250

Indirimbo 250 — igice 1

Hari ubwato bugendera,

Mu kiyaga butuje ;

Bwigira imbere buhoro

Munsi y’ijuru ryiza.

Mu kany’umuyag’uzana

Igicu kibuditse,

{Kandi imiraba uzamuye,

Ihindisha umushyitsi.} (bis)

Indirimbo 250 — igice 2

Abagenzi bariheba

Babura icyo bakora ;

Bacitse intege bihebye,

Babuze ibyiringiro.

Ariko hari ubarinda

Nubwo asinziriye,

{Ni ngombwa kumukangura ?

Mbese si inshuti yabo ?} (bis)

Indirimbo 250 — igice 3

Mwigisha ntubyitayeho ?

Dore tugiye gupfa !

Wowe ushobora byose,

Dutabare udukize !

Aherako arabegera,

Aturisha umuyaga !

{Abacyahana urukundo

Kubwo kwizera guke.} (bis)

Indirimbo 250 — igice 4

Kenshi, mu buzima bwacu,

Imitima iriheba,

Nubwo Yesu adusabira,

Akaduhumuriza.

Twiringire ineza ye :

Ntazigera ahinduka,

{Iyo intama ze zihebye

Niwe mushumba wazo.} (bis)

251.                       Indirimbo 251

Indirimbo 251 — igice 1

Wowe ugenda utagira iyo ujya !

Uhunga Imana kure nta mpamvu,

Ntushak’amahoro y’inkuru nziza ?

Mwana uzimiye garuka iwanyu !

Indirimbo 251 — igice 2

Igihe kirashira vuba cyane ;

Ariko ushobora gukizwa ;

Haguruka vuba uniringiye,

Mwana uzimiye garuka iwanyu !

Indirimbo 251 — igice 3

Ngwino uhabwe ikanzu iruta izindi,

Ukire imibabaro yose.

Ngwino mu munezero uhoraho ;

Mwana uzimiye garuka iwanyu !

252.                       Indirimbo 252

Indirimbo 252 — igice 1

Mwebwe mubuze amahoro,

Muze musange Yesu ;

Ineza ye n’urukundo

Ntawe bijya biheza.

Iyo akubabariye

Wuzura umunezero

Ubwoba bugahunga :

Kuzwa, kuzwa, Yesu !

Indirimbo 252 — igice 2

Mwe mwigunze mubabaye,

Yesu arabakunda ;

Niwe wiyiziye ubwe

Gukiza abigunze.

Iyo akubabariye

Wuzura umunezero ;

Ukareka kwigunga :

Kuzwa, kuzwa, Yesu !

Indirimbo 252 — igice 3

Mwebwe muhinda umushyitsi

Mutinyishwa n’urupfu,

Musange Umucunguzi

Yaruhinduye ubusa.

Tuzabanaho nawe,

Tuzimana ingoma,

Hatakiriho urupfu :

Kuzwa, kuzwa, Yesu !

253.                       Indirimbo 253

Indirimbo 253 — igice 1

Humvikanye Ijambo

Ry’agakiza,

Ni Yesu ugushaka,

Umusange !

Ibyaha byawe byinshi,

Bigutey’ubwoba

Ntutinde ntunatinye

Sanga Yesu !

Indirimbo 253 — igice 2

Murebe i Karuvari

Agupfira,

Akuber’impongano

Arabambwa

Izere amaraso

Yeza uwanduye,

Gira ibyiringiro !

Sanga Yesu !

Indirimbo 253 — igice 3

Yesu atanga impano

Y’ubuntu bwe.

Ihesha umunyabyaha

Imbabazi.

Igihe kirihuta,

Ubutagaruka.

Dor’igihe cy’ubuntu,

Sanga Yesu !

Indirimbo 253 — igice 4

Ngwino vuba witinda

Ngwino ubu ;

Hateguwe agakiza,

Sanga Yesu !

Numwemer’ukizera,

Urababarirwa ;

Uririmbe uti : Kuzwa

Kuzwa, Yesu !

254.                       Indirimbo 254

Indirimbo 254 — igice 1

Yesu araguhamagara :

Ng’aguh’umunezero,

We ntabwo ajya ahemuka

Kuko ari Imana Ikiza.

Musange, musange !

Musange nonaha.

Indirimbo 254 — igice 2

Mbese ni kuki uzuyaza ?

Uhereye kera kose

Wanze kumutega amatwi ;

Ntukomeze gutinda.

Musange, musange !

Musange nonaha.

Indirimbo 254 — igice 3

Akuzaniye imbabazi,

N’ubuntu udakwiriye,

N’amahoro adashira,

Ijuru n’amahirwe.

Musange, musange !

Musange, nonaha.

255.                       Indirimbo 255

Indirimbo 255 — igice 1

Hari igihe ! Ub’Umwana w’Imana,

Araguh’ubugingo buhoraho.

Ni Yesu ! mwitabe !

Ngwino winjire ubu !

Indirimbo 255 — igice 2

Hateguwe umwanya w’ibirori ;

Abatumirwa bagiye mu bukwe.

Nawe uze, mwitabe !

Ngwino winjire ubu !

Indirimbo 255 — igice 3

Umuryango, uragukinguriwe,

Kubw’Umukiza ubasha kwinjira.

Nawe uze, mwitabe !

Ngwino, winjire ubu !

Indirimbo 255 — igice 4

Mbese ejo uzi icyo buzacyana ?

Benshi bazakomangira ubusa !

Batane iteka !

Ngwino winjire ubu !

Indirimbo 255 — igice 5

Ntuzuyaze kwakira ubuntu bwe,

Uyu munsi haracyari umwanya.

None ubu musange !

Ngwino winjire ubu !

256.                       Indirimbo 256

Indirimbo 256 — igice 1

Niwumve uko uhagarikwa,

None mu nzira urimo,

Ugenda wubitse umutwe,

Utibuka iherezo.

{Garukira Imana Ikiza,

Uronk’umunezero.

Ntaw’Imana itakira,

siwe Mana ikiza se ?}

Indirimbo 256 — igice 2

Yesu araguhamagara.

Nta gahato, mu buntu ;

Azahana abinangira

Bakanga imbabazi ze.

{Garukira Imana ikiza,} etc.

Indirimbo 256 — igice 3

Kugera i Karuvari

Ni wowe yaje ashaka ;

Yababajwe bikomeye

Atubera impongano.

{Garukira Imana ikiza,} etc.

Indirimbo 256 — igice 4

Iryo jwi riragutota :

Izere Yesu none !

N’umwiringiza umutima,

Urabona amahoro !

{Garukira Imana ikiza,} etc.

257.                       Indirimbo 257

Indirimbo 257 — igice 1

Urumva ? Yesu ati : « ngwino !»,

Aragutegereje.

Iryo jwi ridahinyuka

Warirwanyije kenshi.

{Igihe gihita vuba ;

Ukingurire Yesu.

Wumvire Icyo akubwira ;

Banguka, ntukererwe !}

Indirimbo 257 — igice 2

Ubupfu bwo muri iyi si,

N’ibishukana byayo,

Bimaze igihe kinini

Biguhumye umutima.

{Igihe gihita vuba,} etc.

Indirimbo 257 — igice 3

Kubwo gukunda umugome,

Yesu yemeye gupfa ;

Uwo mukiza uhebuje,

Ni wowe yabambiwe.

{Igihe gihita vuba,} etc.

Indirimbo 257 — igice 4

N’ubu aracyakomanga ;

Kingurira Umukiza,

Maze umuseke usesuye

Uzagutambikira.

{Igihe gihita vuba,} etc.

Indirimbo 257 — igice 5

N’ubu umukiza arahari ;

Ntutegereze iby’ejo.

None n’umunsi w’ubuntu :

Dore ateze amaboko.

{Igihe gihita vuba,} etc.

258.                       Indirimbo 258

Indirimbo 258 — igice 1

Nj’uko ndi ntacyo nitwaje,

Cyeretse amaraso yawe

N’ijwi ryawe rindarika,

Ntama wera, ndaje ! ndaje !

Indirimbo 258 — igice 2

Nje uko ndi ntentebutse,

Nshidikanya igihe cyose,

Ndwana n’isi mfite ubwoba,

Ntama wera, ndaje ! ndaje !

Indirimbo 258 — igice 3

Nje uko ndi... warankunze

Maze umbera impongano.

Mbasha kub’uwawe none,

Ntama wera, ndaje ! ndaje !

259.                       Indirimbo 259

Indirimbo 259 — igice 1

Umukiza arakomanga :

Kingura ! kingura none !

Akuzaniye agakiza :

Kingura ! kingura none !

Akuzaniye ubuntu bwe ;

Arashaka umwanya Iwawe ;

Igihe gihita vuba ;

Kingura ! kingura none !

Indirimbo 259 — igice 2

Kingura ! arababarira :

Kingura, kingura none !

Akira impano atanga :

Kingura, kingura none !

Reka ibidatunganye ;

Ashaka kukubohora ;

Yuzuza amasezerano :

Kingura, kingura none !

260.                       Indirimbo 260

Indirimbo 260 — igice 1

Yesu umwana w’Imana yaje muri iyi si,

Gushaka no gukiza abazimiye ;

Abasha kukuruhura Intimba zawe,

Uramuzi ? (bis)

Indirimbo 260 — igice 2

Uzi ibyo yababajwe I Karuvariyo,

N’uko yihanganiye umusaraba ?

Uzi ko kubwo urupfu rwe yakwishyuriye

Icyo cyaha ? (bis)

Indirimbo 260 — igice 3

Ese uzi agaciro k’amaraso yeza

Akuraho ibyaha byawe iteka ?

Uzi ko agutsindishiriza akuzanira

Amahoro ? (bis)

Indirimbo 260 — igice 4

Niba utarabona ubuntu n’imbaraga

Bya Ntama w’Imana wabambwe ku giti,

Tebuka umusange urabohorwa byuzuye.

Niwizere ! (bis)

Indirimbo 260 — igice 5

Akira imbabazi, agakiza n’ubugingo ;

Bibonerwa mu kwizera amaraso ye ;

Hano mu isi umukurikire mu nzira

Iboneye ! (bis)

Indirimbo 260 — igice 6

Umukiza arakurarika umwitabe ;

Ngwino wumve umunezero aha abe ;

Mwitabe uyu munsi kuko igihe cyihuta...

Umwizere ! (bis)

261.                       Indirimbo 261

Indirimbo 261 — igice 1

Iyo mumenya Umukiza wanjye !

N’Inshuti idahana Irut’Izindi.

Itwitah’Isenga Ikatwingingira.

Ni yo nanjye mwese mbifuriza !

{Umukiza ukunda, Mumushakeho

Ubucuti nyabwo n’ubuhungiro.}

Indirimbo 261 — igice 2

Iyo mumenya amahoro yimbitse

Umukiza yashyize muri njye !

Ni ayo mw’ijuru isi ntijya iyatanga,

Adudubiza ava i Gologota.

{Umukiza ukunda, } etc.

Indirimbo 261 — igice 3

Iyo mumenya ibyiringiro byanjye

Biva ku Mana iri mw’ijuru !

Mbeg’uk’ijwi ryayo rihumuriza,

N’indoro yayo ikanezeza !

{Umukiza ukunda, } etc.

Indirimbo 261 — igice 4

Nimumenya uburyo Yesu abakunda,

N’ubury’umutwaro we woroshye,

Nuko ntimwiharir’ubwo butunzi,

Mwamamaze ibyo yabakoreye !

{Umukiza ukunda, } etc.

262.                       Indirimbo 262

Indirimbo 262 — igice 1

Murwa wera wa zahabu !

Ninde uzakwinjiramo ?

Mbese ninde uzemerwa,

Kujya hafi y’Imana ?

Indirimbo 262 — igice 2

Umunyabyaha wogejwe

Mu maraso ya Kristu,

Ni we uzinjira iwawe :

Akijijwe, yejejwe.

Indirimbo 262 — igice 3

Ashimishijwe no kwera,

Azinjira mu ijuru ;

Azashimishwa iteka,

N’ineza y’Umukiza.

Indirimbo 262 — igice 4

Azitegereza ikuzo

Rya Ntama wera wishwe ;

Azaririmba gutsinda

Mu munezero iteka.

Indirimbo 262 — igice 5

Ikuzo ni ry’udukunda !

Imbaraga,ubutware !

Yesu ashyirwe hejuru

Ubuzira herezo !

263.                       Indirimbo 263

Indirimbo 263 — igice 1

Musange Umukiza ubakunda,

Niwe witanze ku giti ;

We ubwe arashaka kubakira,

Nimwe ategereje.

{Mbega umunsi mwiza, Mukiza,

Ubwo uzatubumbatira,

Mu buturo bw’Imana Data

Tuzahaboneka !}

Indirimbo 263 — igice 2

Ubu arabahamagara ;

Arabaha umunezero.

Muhe uwo mutima utumvira ;

Akiza byuzuye.

{Mbega umunsi mwiza, Mukiza, } etc.

Indirimbo 263 — igice 3

Igihe kirahita vuba ;

Ninde wamenya iby’ejo ?

Umukiza ari mu iyi mbaga ;

Ateze amaboko !

{Mbega umunsi mwiza, Mukiza, } etc.

264.                       Indirimbo 264

Indirimbo 264 — igice 1

Ngwino wowe urira,

Sanga umukiza.

Mu gihe ubabaye

Mubwire byose ;

Mubwire udatinya :

Yesu Umukiza

Yumva Ibikugoye.

None wirira !

Indirimbo 264 — igice 2

Ngwino, kubw'ineza

Ni uwo kwizerwa

Amara agahinda,

Ndetse n'akaga.

Yita ku barushye

Akabahoza.

Izere ijambo rye

Kandi wirira.

Indirimbo 264 — igice 3

Maze, k'uruhijwe,

Umumenyeshe

Ubuntu bw'Imana,

N'uko idukunda.

Mubwire yizere

Yesu Umukiza.

Aramunezeza :

Ntarire ukundi !

265.                       Indirimbo 265

Indirimbo 265 — igice 1

Muri iyi si no mu ijuru,

Nta zina nk’irya Yesu,

Nta nirindi  rinezeza

Nk’iry’uwadupfiriye.

{Izina ! Izina !

Ry’Umwana uhoraho !

Izina ! Izina

Ariryo Emanueli !}

Indirimbo 265 — igice 2

Naho umuntu yakomera,

Akanamenyekana,

Izina ryose bamwita,

Yesu aramuhebuza.

{Izina ! Izina !} etc.

Indirimbo 265 — igice 3

Mu mibabaro arampoza ,

Ajya andinda kwiheba ;

Asubizamo ubutwari

Mu mutima ubabaye.

{Izina ! Izina !} etc.

Indirimbo 265 — igice 4

Mbega umunezero mwinshi

Yuzuza umunyabyaha !

Nta numwe wo muri iyi isi

Wagereranwa nawo.

{Izina ! Izina !} etc.

266.                       Indirimbo 266

Indirimbo 266 — igice 1

Musange umwami w’ubugingo,

Nimusange Nyagasani !

Niw’ubararik’uyu munsi

Kubw’ijambo n’umwuka we.

Uwiringira Ineza ye

Ntazigera amuhana. (bis)

Indirimbo 266 — igice 2

Yesu, gukiranuka kwacu,

Yadukinguriye ijuru ;

Kuko yitanzehw’igitambo

Apfira ibyaha byacu.

Uwiringira ineza ye

Ntazigera amuhana. (bis)

Indirimbo 266 — igice 3

Nimuze rero mwiringiye

Maze mwakire ubugingo ;

Mukijijwe n’imbaraga ze,

Muzanezerwa iteka.

Uwiringira ineza ye

Ntazigera amuhana. (bis)

267.                       Indirimbo 267

Indirimbo 267 — igice 1

Hari igitare cy’iteka,

Cyateguriwe urushye,

Nk’ubwugamo buturinda,

Bwashinzwe mu miraba.

{Igitare n’igihome,

Ubwihisho bundinda,

Ubuhungiro mu kaga,

Ni Yesu, Mucunguzi.}

Indirimbo 267 — igice 2

Umuraba urahorera ;

N’umuyaga urahuha :

Kristo ubwe niwe shingiro

Ry’ikiringiro cyanjye.

{Igitare n’igihome,} etc.

Indirimbo 267 — igice 3

N’ubwo amahindu yakabya

Hanacuze umwijima ;

Mu mvura nyinshi ndatuza,

Ntegereje umuseke.

{Igitare n’igihome,} etc.

Indirimbo 267 — igice 4

Muri ayo mahindu menshi,

Wabonye ubwo bwugamo ?

Fata ukuboko kwa Yesu

We wankijije ibyaha.

{Igitare n’igihome,} etc.

268.                       Indirimbo 268

Indirimbo 268 — igice 1

Yesu, Umukiza wanjye,

Nkuruhukiraho !

Mbese ku munyabyaha

Hakwiye iki kindi ?

Ayobowe n’umucyo,

Mu rukundo rwawe,

Agana Inzu ya Data

Umunsi ku wundi

{Yesu Umukiza wanjye,

Nkuruhukiraho !

Mbese ku munyabyaha

Ngo abe mu byishimo ?}

Indirimbo 268 — igice 2

Mu nkubi y’umuyaga

Umba hafi iteka,

Unsubizamo intege

Ukanankomeza ;

Ni mu mutima wawe

Mbonera ubwihisho ;

Na Satani wirushya

Ntabwo yankuramo.

{Yesu Umukiza wanjye,} etc.

Indirimbo 268 — igice 3

Muri wowe ndanesha,

Mfite n’amahoro ;

Nzaguhesha ikuzo

Iteka n’iteka.

Niba isoko y’iby’isi

Inezeza ikama,

Urampagije iteka

Ndiho cyangwa mfuye !

{Yesu Umukiza wanjye,} etc.

269.                       Indirimbo 269

Indirimbo 269 — igice 1

Munyabyaha ngwino,

Sang’umukiza ;

Ateze amaboko,

Tinyuka ugende.

Niwe ukurarika :

None mwitabe ;

Niba ushidikanya,

Murebe abambwe.

Indirimbo 269 — igice 2

Yaragucunguye ;

Aragupfira ;

Emera ubuntu bwe

Wizeye gusa.

Uhabwe ubugingo

Bw’iteka ryose ;

Yabaye impongano

Y’icyaha cyose.

Indirimbo 269 — igice 3

Yes’ashaka kuba

Uwaw’iteka.

Akumenyesheje

Urukundo rwe.

Ngwino wiringiye ;

Agukomeze,

Niwe byiringiro,

Niwe butunzi !

270.                       Indirimbo 270

Indirimbo 270 — igice 1

Ese, uhereye, ubu ufite

Ibyiringiro bihoraho ?

Waronse udashidikanya,

Ukuramirwa na Yesu ?

Njye mfite Umukiza ;

Niwe umpagije.

Njye mfite umukiza ;

Ni nawe byiringiro byanjye.

Indirimbo 270 — igice 2

Igihe utentebutse,

Igihe ubuze umunezero,

Ese uhumurizwa nande ?

N’iyihe nshuti uba ufite ?

Njye mfite Umukiza ;

Niwe umpagije.

Njye mfite Umukiza ;

Mbega uko ijambo rye ari ryiza !

Indirimbo 270 — igice 3

Haba none cyangwa cyera,

Iyo wigunze ubabaye,

Ushaririwe n’ubuzima,

Ese ukomezwa nande ?

Njye mfite Umukiza ;

Niwe umpagije.

Njye mfite Umukiza ,

Niwe nishingikirizaho.

Indirimbo 270 — igice 4

Iyaba wari wishyize

Mu maboko ya Yesu Kristu !

Ukemera kwakira ubuntu !

Nshuti musang’uzabaho/

Njye mfite Umukiza ;

Niwe umpagije.

Njye mfite Umukiza ;

Hahirwa umurangamiye !

271.                       Indirimbo 271

Indirimbo 271 — igice 1

Sanga Yesu, Sanga Yesu :

araguhamagara !

Wakomeje kwinangira,

None ubu musange !

Indirimbo 271 — igice 2

Ko agukunda, Ko agukunda,

ko agukunda none !

Aragushaka uko uri,

None ubu musange !

Indirimbo 271 — igice 3

N’imbabazi, N’imbabazi,

k’umusanze wese.

Akira agakiza atanga ;

None aha musange !

Indirimbo 271 — igice 4

Yoza ibyaha, Yoza ibyaha,

uko byasa kose.

Uyu ni umunsi w’ubuntu ;

None aha musange !